Uganda: Ukora mu bucamanza yahagaritswe ku kazi kubera kwambara ikanzu ngufi – UMUSEKE

Uganda: Ukora mu bucamanza yahagaritswe ku kazi kubera kwambara ikanzu ngufi

Urukiko rwo muri Uganda ruratangaza ko rwahagaritse ku kazi mu gihe cy’ibyumweru bibiri uwitwa Namuwanga Rosemary ukora mu nzego z’ubucamanza kubera kwambara ikanzu ngufi cyane.

Rosemary yari yagiye kubaza iby'umushahara we

Rosemary yari yagiye kubaza iby’umushahara we

Ibaruwa ihagarika Namuwanga Rosemary, ivuga ko imyambarire ye idahesha icyubahiro isura y’Ubucamanza bwa Uganda na Leta muri rusange.

Uru rwandiko ruhagarika Namuwanga Rosemary, rwavugaga ko ku wa kande w’iki cyumweru yagiye mu biro kubaza ibyerekeye ibirarane by’umushahara we yambaye iyi myambaro idakwiye.

Muri Nyakanga, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umurimo n’abakozi ba Leta, Bitarakwate Musingwiire yatangaje ko nta mukozi wa Leta wemerewe kujya ku kazi yambaye atikwije cyangwa yambaye imyenda ibonerana n’imufashe.

Bitarakwate Musingwiire yavugaga ko by’umwahariko igitsinagore batemerewe kwambara amakanzu cyangwa amajipo agarukira hejuru y’amavi, inkweto ndende ngo keretse mu gihe baba bafite uruhusa ko babitegetswe na muganga.

Aya mabwiriza kandi yabuzaga abagore guhindura amabara y’imisatsi yabo.

Ibaruwa ihagarika Rosemary mu gihe cy'ibyumweru bibiri

Ibaruwa ihagarika Rosemary mu gihe cy’ibyumweru bibiri

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Rugerankinko

    23/09/2017 at 8:39 pm

    Ashobora kuba arimubanze ko Museveni yongera kwiyamamaza.hari inkubiri irino mu Rwanda uwo mweyo uri gukubura benshi.Gusa abawukubuza barye bari menge.

  2. john

    23/09/2017 at 9:09 pm

    No mu Rwanda babikore impenure zicike

    • x

      24/09/2017 at 8:32 am

      Tuvugishije ukuri Freedom ibyo aribyo byose ifite aho igarukira, hadashyizweho nyirantarengwa hazaza n’ibirenze biriya mu kazi…

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock