Uganda: Umwanditsi w’urukiko yahagaritswe ku kazi kubera kwambara imyenda migufi – UMUSEKE

Uganda: Umwanditsi w’urukiko yahagaritswe ku kazi kubera kwambara imyenda migufi

Umwanditsi w’urukiko muri Uganda yahagaritswe ku mirimo azira kwambara imyenda migufi kandi imufashe mu kazi kandi bibujijwe ku bakozi ba Leta.

Uyu mwanditsi w’urukiko witwa Namuwanga Rosemary yeretse umunyamakuru ibaruwa imuhagarika ku kazi mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Ibaruwa imuhagarika iragira iti “Turakumenyesha ko uyu munsi tariki 21 Nzeri 2017, ubwo wazaga ku biro kwaka ibisobanuro ku mushahara w’ukwezi kwa Nyakanga 22017 utarishyurwa waje wambaye mu buryo budahesha icyubahiro urwo rw’ubucamanza n’akazi ka Leta muri rusange.

Waje wambaye umwambaro mugufi kandi ugufashe, bibusanije n’amabwiriza agenga imyitwarire yacu,…tukaba tuguhagaritse ku kazi mu gihe cy’ibyumweru bibiri, uhereye tariki 21 Nzeri kugera tariki 04 Ukwakira 2017.” 

Muri uyu mwaka, Minisiteri y’abakozi ba Leta muri Uganda yashyizeho amabwiriza agenga imyambarire ku kazi, ari nayo yabuzije abagore n’abakobwa kwambara bigufi igihe bari mu kazi, kugaragaza igituza cyabo, gusiga amabara menshi ku nzara, kwisukisha imisatsi, kwambara amasengeri cyangwa imyenda ibonerana n’ibindi.

Hanyuma, abagabo nabo bategekwa kujya bambara amashati y’amaboko maremare, ikote na Karuvati, mu gihe ipantaro nazo zitagomba kuba ngufi cyangwa zifashe ku mubiri. Amabwiriza akavuga ko umukozi utazajya yubahiriza aya mabwiriza bizajya bifatwa nk’imyitwarire mubi agahanwa.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock