Uko Abanyarwanda 10 bitwaye mu gitaramo cyo kumurika imideli cyabereye Nigeria – UMUSEKE

Uko Abanyarwanda 10 bitwaye mu gitaramo cyo kumurika imideli cyabereye Nigeria

Kuwa 08 Ugushyingo, Abanyarwanda icumi bahaguritse i Kigali berekereza i Lagos muri Nigeria kumurika imideli mu gitaramo kitiriwe imwe muri Banki zikomeye muri Africa cyabaye kuwa 11-12 Ugushyingo 2017.

Uko urutambukiro rw'abarukamideli rwari rwubatse.

Uko urutambukiro rw’abarukamideli rwari rwubatse.

Ku nshuro ya mbere abanyarwanda bitabiriye igitaramo kibaye ku nshuro ya kabiri kiswe “Gt Bank Fashion Weekend” muri Nigeria, icya mbere cyabaye mu 2016.

Mbere y’uko iki gitaramo kiba habanje kuba amajonjora y’abamurikamideli bagombaga kujya kumurika imideli muri iki gitaramo cy’amateka.

Ku ikubitiro habanje gutoranywa abakobwa 14, nyuma haza kwemezwa 9 n’umuhungu umwe.

Mubatoranyijwe kumurika imideli harimo Nimugirumotoni Sandrine, Tumukunde Josephine, Uwineza Rachel, Mpogazi Vanessa, Kalisa Winnie, Ngamije Leathitia, Mucyo Sandrine, Munyaneza Djazilla, Akimana Leslie na Kabano Franco wagiye abaherekeje nyuma akaza kwemezwa nk’umwe mubazamurika imideli muri iki gitaramo kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka Jay Alexendar umenyerewe nk’umutoza w’abahatanira “America’s Next Top Model”.

Aba uko ari icumi bahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe kuwa 8 Ugushyingo hafi saa yine z’igitondo bagera Nigeria bakereweho isaha kuko ngo batindijwe n’indege yimuye amasaha bari kugenderaho.

Kabano Franco yabwiye Umuseke ko bageze Nigeria amahoro ndetse bakakirwa neza.

Ati “Batwakiriye neza cyane kuko twahasanze abagombaga kudufasha buri kimwe cyose. Twahawe imodoka yagombaga kutuvana ku kibuga cy’indege itwerekeza aho twagombaga kwipimira imyenda tuzamurika.”

Nyuma yo kwakirwa neza no kwerekwa Hoteli bagombaga kubamo ngo imirimo yari yabajyanye yahise itangira, ku ikubitiro bahabwa amasomo atandukanye mu bijyanye no kumurika imideri.

Mu batanze amasomo harimo Jay Alexendar umenyerewe nk’umutoza w’abahatanira irushanwa rikomeye muri America “America’s Next top model, Vanessa Kingori wo muri Kenya uherutse kugirwa umuyobozi w’ubwanditsi mu kinyamakuru Vogue UK, Shiona Turini umu ‘stylist’ akaba n’umu ‘fashion Editor’, Vanessa Deluca umunyamakuru akaba n’umu ‘fashion Editor’, Giles Deacon uyu ahanga imideli.

Jay Alexendar yahuguye abamurika imideli.

Jay Alexendar yahuguye abamurika imideli.

Igitaramo nyirizina cyabaye iminsi ibiri kuva kuwa 11 kugera kuwa 12 Ugushyingo. Abo muri Nigeria, Rwanda, Tanzania, Ethiopia bari mubamuritse imideli.

Abamurikamideli bo mu bihugu bitandukanye bariyerekanye.

Abamurikamideli bo mu bihugu bitandukanye bariyerekanye.

Hamuritswe imideli irimo n'ingofero.

Hamuritswe imideli irimo n’ingofero.

Mpogazi Vanessa yamuritse imideli.

Mpogazi Vanessa yamuritse imideli.

Umunyarwandakazi Munyaneza Djazilla nawe ari mu Banyarwanda bamuritse imideli muri iki gitaramo.

Umunyarwandakazi Munyaneza Djazilla nawe ari mu Banyarwanda bamuritse imideli muri iki gitaramo.

Ngamije Leatita amurika imideli.

Ngamije Leatita amurika imideli.

Nimugirumutoni Sandrine ni umwe mubamuritse imideli muri iki gitaramo.

Nimugirumutoni Sandrine ni umwe mubamuritse imideli muri iki gitaramo.

Uwineza Rachel amurika imideli.

Uwineza Rachel amurika imideli.

Uwineza Rachel nawe yamuritse imideli.

Uwineza Rachel nawe yamuritse imideli.

Winnie Kalisa yamuritse imideli inyuranye nawe.

Winnie Kalisa yamuritse imideli inyuranye nawe.

Mucyo Sandrine nawe yamuritse imideli muri iki gitaramo.

Mucyo Sandrine nawe yamuritse imideli muri iki gitaramo.

Uwineza Rachel yamuritse imideli inyuranye muri iki gitaramo.

Uwineza Rachel yamuritse imideli inyuranye muri iki gitaramo.

Vanessa Kingori ari mubatanze ibiganiro.

Vanessa Kingori ari mubatanze ibiganiro.

Winnie Kalisa yamuritse imideli inyuranye nawe.

Winnie Kalisa yamuritse imideli inyuranye nawe.

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

 

 

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock