Uko abaturage n’impuguke bumva Leta yahindura imibereho y’Abanyarwanda – UMUSEKE

Uko abaturage n’impuguke bumva Leta yahindura imibereho y’Abanyarwanda

Iyo uvuganye n’abaturage hirya no hino mu gihugu bashima ko Leta yashyizeho ibikorwaremezo bitandukanye kandi bigikomeza kubankwa, gusa bakarenzaho ko imibereho yabo yo itarazamuka.

Nyuma yo kongera gutora Perezida wa Repubulika Paul Kagame, hari ibyo abaturage n’abasesenguzi bagaragaza, guverinoma ikwiye gushyiraho imbaraga kugira ngo imibereho itere imbere.

Abaturage batuye mu byaryo, batubwiye ko bahangayikijwe n’umusaruro w’ubuhinzi ugenda uba mucye kubera ibihe bibi.

Hakizimana Alex w’imyaka 37 utuye mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, yatubwiye ko arebye uburyo igihugu kigenda gitera imbere, yizeye ko iterambere rizagera kuri bose, nubwo nta kazi afite ngo igihe kizagera nawe akabona.

Yagize ati: “Mu buhinzi, turahinga ariko kugira ngo tweze ni iyo twabonye ikirere kiza, ikirere kiza ni imvura, imvura rero nayo ntikinaboneka neza, kandi twese siko dufite n’aho duhinga, bamwe amasambu ntayo bagira, abandi ni ibibazo mbese uretse Imana yonyine uba uvuga uti Imana yaranyiremeye ni nayo izantunga.”

Hakizimana agasaba ko mu byaro bahabwa ibikorwaremezo byo kuhira kuko abadafite imirima mu bishanga muri iyi minsi babayeho nabi.

Mu mijyi ndetse no mu dusanteri batunzwe n’imirimo itari ubuhinzi, bo basaba ko hahangwa imirimo myinshi kugira ngo babone akazi.

Hakizimana Alex, avuga ko imirimo ihari idahagije, bituma abayibona ari bacye cyane ugereranije n’abayikeneye.

Yagize ati: “Twese ntabwo twabonera rimwe imirimo, bamwe barayibona abandi ntibayibone, kutayibona twese niba twavuga ko habaye abashomeri benshi kandi imirimo ikaba ari mikeya,…Urugero, nk’ubu nari mfite ikiraka ahantu, nagiyeyo nsanga ngo hajemo abandi, ubwo rero iyo mbibonye nsanga hari abashomeri benshi nicyo kibitera.”

Hishamunda Pio, w’imyaka 38, utuye muri Kagina mu Murenge wa Kicukiro, mu Karere ka Kicukiro, kandi akaba afite akazi. Asanga kugira ngo imibereho y’abatuye cyane cyane imijyi irusheho kuzamuka, Leta yakwagura ibikorwa, abaturage  bakabona akazi bakava mu bushomeri.

Ati :“N’ibiribwa ku masoko birahenze kuko ibihe muri iki gihugu cyacu biba bigenda nabi, ariko wabonye akazi wagendana n’igihe uko kimeze.”

Abasesenguzi bo babibona bate?

Teddy Kaberuka, Umusesenguzi mu by’ubukungu utuye mu mujyi wa Kigali avuga ko mu cyaro uretse ubuhinzi, hari n’indi mirimo igomba kuhaboneka.

Ati: “Ntabwo mu cyaro ari ubuhinzi gusa, no kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’indi mirimo y’ubukorikori birashoboka.”

Kaberuka avuga ko mu mijyi ho, Leta ikwiye gushyira imbaraga mu bice nka bitatu bijyanye no kongerera abaturage ubushobozi.

Ati: “Hari igice cya mbere cy’imirimo iciriritse, ya mirihomo y’amaboko. Hakaba igice cya kabiri cy’imirimo y’ubucuruzi, n’igice cya gatatu cy’imirimo ‘Classic’ iyi umuntu abona muri Leta cyangwa muri Kompanyi runaka, ibyo bice bitatu byose birakewe mujyi kugira ngo byunganirane.”

Uyu musesenguzi avuga ko kubera ko imirimo ari mike ugereranije n’abayikeneye, Leta ngo ikwiye kongera ishoramari rikarenga irihari.

Yagize ati: “Imirimo ituruka ku ishoramari, ishoramari rigomba gukorwa kugira ngo imirimo iboneke,…No gushyigikira abihangira imirimo, umuntu wese ufite igitekerezo yumva yakora akaba yabifashwamo, icyo gihe nyir’igitekerezo abona umurimo ariko ashobora no kubonera imirimo n’abandi.”

Umusesenguzi muby'ubukungu Teddy KABERUKA.

Umusesenguzi muby’ubukungu Teddy KABERUKA.

Ku rundi ruhande, Dr Karangwa Antoine umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuzi bw’amatungo, akaba n’impuguke mu buhinzi, we asanga ari byinshi byo gukosora by’umwihariko mu buhinzi.

Ahereye ku butaka, Dr Karangwa asanga imikoreshereze y’ubutaka ikwiye gusubirwamo kandi hakitabwa ku ireme (quality) ryabwo.

Yagize ati: “Ubu kwihutira gukoresha ifumbire mvaruganda yayindi tumenyereye hatarimo ifumbire y’imborera ni nko kwangiza, ni ukureba uburyo umuturage yabona ifumbire y’imborera nziza mu buryo bwihuse kandi bumuhendukiye, yaba iyakozwe biturutse mu myanda y’amatungo cyangwa ibisigazwa by’ibihingwa, cyangwa ifumbire y’imborera mvaruganda.”

Avuga ko ifumbire iyi ikoreshwa iva mu nganda (chimique) nayo yakoreshwa ariko cyane cyane hagahabwa agaciro cyane ifumbire y’imborera (organique) kandi ikaba ishobora kuboneka ahantu hose abaturage bakaba bayigeraho byoroshye.

Ikindi Leta ngo ikwiye gushyiramo imbaraga mu kunoza ubuhinzi, ni imbuto nziza kandi zikabikwa neza. Avuga ko kugira ngo bigerweho neza, hagomba kubaho inzego zihariye zishinzwe gukora ubushakashatsi no gutegura imbuto nziza.

Kandi ngo ibi bikajyana no guhitamo ibihingwa bifitiye Abanyarwanda akamaro cyane cyane imboga n’imbuto, cyane cyane ibyo bashobora gusarura igihe kinini.

Yagize ati:“Hari imboga nk’amashu, ryerera amezi abiri n’igice cyangwa atatu, iyo urikase ukajya kurigurisha wongera gutegereza amezi atatu kugira ngo wongere gusarura, twagombye kugira za mboga umuntu ashobora gukataho inshuro nyinshi.”

Yongeraho ati “N’imbuto ni uko tugomba guhitamo imbuto usaruraho kenshi, hari amoko y’imboga n’imbuto bimeze gutyo usaruraho kenshi.”

Dr Karangwa kandi asanga hakenewe inzego zihariye (specialized units) zajya ziga ihindagurika ry’ibihe ndetse n’ibiza kugira ngo zitange inama, mu kurwanya ibiza bishobora guhombya abahinzi.

Iyi mpuguke kandi ni umwe mu basanga Leta ikwiye gushora amafaranga menshi mu bikorwaremezo by’ubuhinzi cyane cyane ibyo kuhira.

Dr Karangwa asanga ubushobozi n’ibyangombwa bikenewe bihari kuko u Rwanda ruzengurutswe n’imigezi n’ibiyaga, kandi ngo nta nubwo byajya bitwara ingufu z’amashanyarazi nyinshi kuko akenshi mu gihugu imvura ihagwa ku buryo badakenera kuhira kenshi.

Ati “Iri shoramari rirakenewe cyane, kugira ngo tubashe guhinga neza umutara, mu Bugesera, Ngoma, Kirehe, Kayonza, Rwamagana, igice kimwe cya Gicumbi, Nyanza, Nyaruguru n’ahandi hari ubutaka bwiza kandi hatagoye kuhira, kandi ntibikenerwa buri gihe, bikenerwa iyo imvura yabuze, ndetse n’ubuhinzi mu gihe cy’iki.”

Gusa, ngo mbere yo gukora iri shoramari Leta yabanza gukora inyigo y’ahantu heza hashobora kugezwa amazi kandi hakaba ari ubutaka bwiza bushobora guhingwa nka kane mu mwaka umwe, hanyuma abaturage bakigishwa kubikoresha no kubifata neza.

Gusa, ibi byose ngo ntibizagerwaho mu gihe za koperative n’amahuriro y’abaturage bikiri baringa, ubuhinzi burimo abantu bashaka kunyunyuza abaturage gusa, ndetse nta genamigambi rishingiye ku baturage.

Kamanzi Vénuste
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Niyonsaba

    27/09/2017 at 8:51 am

    Ndabakunda kuko mutugeza ho amakuru meza kdi yizewe

  2. BEMERIKI Jacob

    27/09/2017 at 5:48 pm

    Abantu bose bifuza kubaho neza.Ibihugu byose na UN,bishora amafaranga menshi kugirango tubeho neza.Ariko byaranze.Amaherezo ni ayahe?Imana iturema,yashakaga ko tubaho neza,kandi tukabaho iteka ryose.Ariko abantu hafi ya bose,uhereye kuli ADAMU,bakora ibyo imana itubuza,bakibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc…Niyo mpamvu ibihugu bishora amafaranga menshi cyane mu gukora no kugura intwaro.Nyamara imana idusaba GUKUNDANA.Kubera ko abantu bananiye imana,yashyizeho umunsi w’imperuka (Ibyahishuwe 17:31).Kuli uwo munsi,izakuraho ubutegetsi bw’abantu (Daniel 2:44),noneho YESU abe ariwe utegeka isi yose (Revelations 11:15).Nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33,kuli uwo munsi,imana izica abantu bose banga kuyumvira,isigaze abantu bake bayumvira.Noneho isi ibe Paradizo.
    Nibwo noneho tuzabona IMIBEREHO MYIZA.Urupfu,indwara,inzara,ubukene,ubusumbane,etc…,
    byose bizavaho (Revelations 11:15).

    • BEMERIKI Jacob

      28/09/2017 at 8:57 am

      Sorry.Hali aho nibeshye.UMUNSI W’IMPERUKA uvugwa muli Ibyakozwe 17:31 ntabwo ari Ibyahishuwe 17:31.Naho Urupfu,indwara,etc…bizavaho muli Paradizo.Bible ibivuga muli Revelations 21:4.Ntabwo ari Revelations 11:15.Merci.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock