Uko imigi yaguka niko ibibazo biba byinshi…. – UMUSEKE

Uko imigi yaguka niko ibibazo biba byinshi….

Abenshi biganjemo urubyiruko rwize bahunga icyaro bakajya mu migi gushaka ubuzima bwiza. Kwita kuri aba bantu bakeneye ibikorwa remezo no gutura neza ni ikibazo kigora politiki z’ibihugu byinshi ku isi, umunsi ku wundi. No mu Rwanda ni uko.

Abantu benshi baba bari Nyabugogo bose si ba kavukire i Kigali, ariko bose baba bashaka ubuzima i Kigali

Abantu benshi baba bari Nyabugogo bose si ba kavukire i Kigali, ariko bose baba bashaka ubuzima i Kigali

Kubyara abana benshi, kugabanuka k’ubutaka bwo guturaho no guhingaho ni bimwe mu bituma urubyiruko ruva mu byaro rukerekeza mu migi aho baba bizeye ubuzima bwiza bushingiye ku bucuruzi na service.

Mu 2001 imibare yasohotse mu Kinyamakuru Foreign Affairs yavugaga ko kw’isi hose abantu barenga miliyoni imwe bava mu cyaro bajya mu migi buri cyumweru. Imibare yo mu myaka 16 nyuma yabwo ishobora kuba iri hejuru.

Muri iki gihe imigi myinshi yo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere usanga ituwe n’abantu barenga miliyoni eshanu ndetse hari n’ahaba miliyoni  10 z’abaturage, kuzamura…

Imibare yasohowe muri 2015 yerekana ko umugi wa Lagos muri Nigeria wari utuwe na miliyoni 25, ni abaturage baruta abatuye u Rwanda inshuro ebyiri zirengaho.

Uwahoze ayobora UNESCO witwa Frederico Mayor yigeze kuvuga ko niba abatuye imigi bakomeje kwiyongera cyane bizasaba ko mu 2035 nibura isi yaba ifite indi migi mishya 10 000.

Ibarura ryakozwe muri 2012 ryerekanye ko Umujyi wa Kigali wari utuwe n’abantu 859,332.

 

Uko biyongera niko ibibazo byiyongera

Icya mbere ni uko abavuye mu migi basanga ubuzima batekereza mu bakiri mu cyaro atari ko bumeze, Paradizo baba bafite mu mutwe siyo basanga.

Bahita baboneza gushaka aho batura hadahenze, utujagari tukavuka abantu bagatura ahataturwaga nko mubishanga no ku tununga tw’imisozi.

Aba bishora mubucuruzi butemewe, urugomo n’uburaya kugira ngo babashe kubaho mu mugi, umugi ariko nawo uba ugomba kubaha ibikorwa remezo byo kwiga (abana), kuvurwa, ibiribwa bihagije n’ibindi… ingorane zo kubibura zikabazwa ababyeyi nabo bakazibaza Leta.

Ikindi kibazo gikomoka kuri ibi ni ukwiyongera k’urugomo, ubushomeri, imibereho mibi no kwiheba k’urubyiruko ruba rutanejejwe no kubona hari bacye babayeho neza cyane kandi badatanga imirimo kuri bose ngo nabo bahindure imibereho.

Ikinyamakuru Reveillez-Vous kivuga ko ikibazo nk’iki cyazahaje imigi nka Johannesburg n’indi inyuranye ku isi ku rwego rukabije.

Leta biyisaba ingufu nyinshi mu kwirengera ibi bibazo bikomoka ku baje basanga umugi ari benshi. Bisaba abakozi n’igihe kinini ngo bikorwe neza.

u Rwanda rubihagazemo rute?

Politiki ya Leta ubu igamije guteza imbere imigi izunganira Kigali mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo bivuzwe haruguru. Ariko umurindi w’abimukira muri Kigali ntabwo nawo uratangira koroha.

Kuba hari benshi bava mu cyaro baza i Kigali bituma hari byinshi by’iterambere bidindira mu cyaro.

Leta y’u Rwanda yatangiye kandi ibikorwa byo gutuza abatuye mu tujagari ahantu hakwiye bakagezwaho ibikorwa remezo mu buryo bworoshye, nubwo bisaba ingengo y’imari nini cyangwa ishoramari rikomeye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. x

    11/10/2017 at 6:18 pm

    Reka mbarangire umuti ukarishye; wari uziko, nk’uko ba Gitifu bategetswe kurara mu mirenge bakoreramo, uwafata abandi bakozi bose cyane cyane abo mu ntara, akabategeka nabo kurara (gutura) mu turere bakoreramo, ibyaro dufite byatera imbere mukumirwa (Amashuri, Business, imihanda, imyumvire,…)

    • Nella

      13/10/2017 at 1:57 am

      Iryo terambere riturutse mu gahato ntago ndishyigikiye. Ariko nibyo bibayeho abakora mu ntara bagaturayo, byazana impinduka nziza.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock