Uko tubibona: Urutonde rw’abazahagararira u Rwanda muri T.du Rwanda – UMUSEKE

Uko tubibona: Urutonde rw’abazahagararira u Rwanda muri T.du Rwanda

Tour du Rwanda 2017 irabura iminsi 18 ngo itangire. Abakinnyi 15 bazahagararira u Rwanda bakomeje umwiherero mu kigo cya Musanze bagiye kugabanywa mo amakipe atatu; Team Rwanda, Les Amis Sportifs na Benediction Club azaba ahagarariye u Rwanda.

Harabura iminsi 18 gusa ngo Tour du Rwanda itangire

Harabura iminsi 18 gusa ngo Tour du Rwanda itangire

Kuva tariki 12 kugera 19 Ugushyingo 2017 mu mihanda y’intara zose z’u Rwanda hazanyura abakinnyi basiganwa ku magare mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda buri mwaka ‘Tour du Rwanda’ imara iminsi irindwi (7), igiye kuba ku nshuro ya cyenda (9) kuva yaba mpuzamahanga muri 2009.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda bakomeje imyitozo mu mihanda ya Musanze  Nyabihu – Rubavu, n’indi itandukanye bazakoresha muri iri siganwa.

Ubu bari mu mwiherero uri mu Kinigi mu karere ka Musanze mu kigo ‘Africa Rising Cycling Center (ARCC)’.

Nyuma y’amasiganwa abiri yo kwitegura Tour du Rwanda yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi wa FERWACY Bayingana Aimable yabwiye abanyamakuru ko imyiteguro yose y’iri siganwa mpuzamahanga yarangiye.

“Navuga ko ibintu hafi ya byose biri ku murongo. Dutegura n’ikipe y’igihugu cyangwa se amakipe azahagararira u Rwanda, ubu nibyo turimo. Dutegereje ko abatoza bafata  icyemezo ku bazakina Tour du Rwanda.” – Bayingana

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Sterling Magnell yamaze gutoranya abakinnyi 15 bazakina Tour du Rwanda banagabanywa mu makipe atatu, nubwo urutonde rwayo rutaratangazwa k’umugaragaro.

Gusa dukurikije uko aba bakinnyi bitwaye mu myiteguro barimo no mu marushanwa anyuranye bakinnye mbere, tubona ko amakipe azahagararira u Rwanda abayagize baba bameze gutya;

Team Rwanda

  1. Nsengimana Jean Bosco
  2. Patrick Byukusenge
  3. Jean Claude Uwizeye
  4. Ukiniwabo Rene Jean Paul
  5. Didier Munyaneza

Les Amis Sportifs (Rwamagana)

  1. Ephraim Tuyishimire
  2. Rugamba Janvier
  3. Mfitumukiza Jean Claude
  4. Samuel Hakiruwizeye
  5. Uwingeneye Jimmy

Benediction Club (Rubavu)

  1. Gasore Hategeka
  2. Bonaventure Uwizeyimana
  3. Eric Nduwayo
  4. Nizeyimana Alexis
  5. Ruberwa Jean

Biteganyijwe ko urutonde nyarwo ruzatangazwa n’umutoza w’ikipe mu minsi ya vuba.

Hakiruwizeye Samuel na Ephraim Tuyishimire mu bashobora kubera gukinira Les Amis Sportifs

Hakiruwizeye Samuel na Ephraim Tuyishimire mu bashobora gukinira Les Amis Sportifs

Bonaventure Uwizeyimana azaseruka muri Benediction naho Bosco Nsengimana we ni Team Rwanda

Bonaventure Uwizeyimana azaseruka muri Benediction naho Bosco Nsengimana muri Team Rwanda

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Ramaz

    25/10/2017 at 3:10 am

    None Hadi Janvier ntazagaragara muri iri siganwa ? Byaba bibabaje kuko bwari uburyo bwiza kuri we bwo kugaruka kurwego rwiza nibashakishe rwose aho bamwongera kandi azabatangaza

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock