Uko umu-philosophe abona ibibazo biri ku isi…Prof Nzeyimana – UMUSEKE

Uko umu-philosophe abona ibibazo biri ku isi…Prof Nzeyimana

Isi ifite ibibazo binyuranye, ikiyiteye inkeke cyane ni intambara kirimbuzi ishobora kwaduka mu banyembaraga igihe icyo aricyo cyose. Abahanga bagira uko basobanura ibibazo biriho, Umuseke wegereye umuhanga muri Philosophie Prof Isaie Nzeyimana adusobanurira uko mu buhanga bwabo basobanura ibibazo biri kw’isi.

Prof Isaie Nzeyimana yavutse mu 1964 avukira mu cyahoze ari Butare. Amashuri abanza yayize mu gace yavukiyemo. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Butare ariko ayasoreza i Kabgayi muri Seminari Ntoya.

Nyuma yakomereje muri Seminari Nkuru ya Kabgayi. Muri 1990 ajya gukomereza muri Grand Séminaire ya Yaoundé muri Cameroun yiga no muri Kaminuza ya Yaoundé aho yavanye impamyabumenyi y’ikirenga muri Philosophie.

Yamenyekanye kandi mu biganiro mpaka ku ngingo runaka yise Cafe Philosophique aho abahanga muri philosophie bahuriraga bakaganira ku ngingo zitandukanye nk’ubumwe n’ubwiyunge, iterambere n’ibindi.

Ubu ni umwarimu wa Philosophie muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenya muntu i Huye.

Prof Isaie Nzeyimana umuhanga muri Philosophie

Prof Isaie Nzeyimana umuhanga muri Philosophie

  1. Philosophie ubundi ni ubuhanga mu biki? Ni mu gutekereza gusa?

Isaie Nzeyimana:( I.N)

« Philosophie » ni ijambo riva mu Kigereki « Philos-sophia »; umu-philosophe, nka Pythagore, ntabe umuhanga, ahubwo ushaka kuba inshuti y’Ubuhanga. « Philosophie » tuyikomora ku Bagereki, mu bihugu bijya kugira ubutayu «semi désert », amazi n’ibirwa byinshi, by’isibaniro ry’abami, byayobotse imana nyinshi n’ibitekerezo bizishingiyeho « les divinités et les mythes » n’abahanuzi bazo « les prophètes ».

Politike yari ihakomeye, abami n’abagaba b’ingabo bahoraga bakeneye inama zabafasha gufata ibyemezo bikwiye ; imanza zarahahoraga. Abahanuzi « prophètes », abahanzi « poetes », abagenza, abashinja n’abashinjura icyaha « les juges et les avocats », abo bose bari barikubiye urubuga.

Abaturage baho bakundaga gukurikira ibiganiro rusange, cyane cyane ibirimo gusobanura imiterere y’isi, imyifatire y’abantu, mu mpaka (contradiction). Ntibyaruhije « Philosophie » guhita yakirwa. Abami, ibikomangoma n’ingabo zabo, bose bayibonagamo ubuhanga bubafasha gufata ibyemezo bishingiye ku bushishozi. Ni kenshi biringiraga abahanuzi, bagafata ibyemezo batazi neza, cyangwa atari byo.

Turi mu kinyejana cya 6 mbere ya Yezu Kristu Pythagore yahimbye imibare, Anaximandre akora ikarita y’ibihugu “colonies”, Protagoras na Gorgias bigisha kuvuga neza mu ruhame,  Euthydème na Dionysiodôre bigisha kuburanira abashinjwa,  Platon yigisha uko bayobora muri Repubulika, Aristote  yigisha « logique », yandika ku mategeko « Constitution », ku butabera, kuri politike, Diogène yigisha kwemera gutungwa n’iby’ibanze.

Ibi byose ntibyari kubura kunyura abami na rubanda rwose.  Aba philosophes bose bavugaga Imana ariko noneho ku buryo budashingiye ku  bitekerezo by’ibifitirano  ahubwo bushingiye ku bwenge buminuje, mu ruhango rw’abami bose bazi ko bakomoka ku mana, byari binyuze abami n’ibikomangoma.

« Philosophie » yaje ari ubwenge « intelligence », ubuhanga « sciences », n’uburyo bwo kubaho « sagesse », bitandukanye no kunyurwa no kuyoborwa n’inkuru zemerwa na rubanda ariko zidafututse.

Aba-philosophes ba mbere bagiranye amateka gatebe katoke n’ibikomangoma, rimwe na rimwe ubucuti ubundi amakimbirane no guhungira mu bindi gihugu. Icyo gihe ibihugu byitwaga « colonies ». Aba-philosophes n’abahanga ba mbere bari bafite ibikomangoma bibabyara muri batisimu, bikababa hafi muri byinshi.

Mu Bugereki habaga imyuga y’ubwoko butatu: iyo gushaka ibintu (arts des hommes servants), iya Politikike, n’iyo gutekereza (arts des hommes libres). Gutekereza byari umwuga, n’umurimo utavangwa n’ibindi.  Umuntu akabyuka mu gitondo akajya gutekereza no kwigisha mu ruhame.

 Ahandi, aho “philosophie” itabaga byabagendekeye bite? Naho handi habaye ibikomangoma byashakaga ubwamamare bw’ingoma. Ariko aho handi hose « philosophie » itavutse hari nk’ibisobanuro bibiri: Wenda philosophie yaburijwemo cyangwa  ibikomangoma byahashakiye ubwamamare bwaho mu bundi buryo butari ubw’ubuhanga na “Philosophie”.

Mu Rwanda byari byatangiye; abacurabwenge, abahanzi, abasizi, n’ubwo atari aba-philosophe », ariko ni ikimenyetso ko ingoma z’abami zakundaga ubwenge.

« Philosophie » ishingira ko buri muntu afite ubwenge « Faculté », abantu bagatandukanywa gusa n’uko babukoresha, aho usanga igice kimwe cy’ubwenge gikora, ariko ikindi kimeze nk’aho cyapfubijwe, cyaburijwemo.

Ikangura ubwenge bwose: gushishoza, gusobanukirwa, gushyira mu gaciro, kwitwararika, kumva abandi, gukemura ibibazo by’abadusanga.

Ku rundi ruhande, Abagereki ntibahimbye « Philosophie » cyangwa ubundi buhanga buyishamikiyeho. Yari ihari.

«Philosophie » ni ukwiyumva no kumva abandi. No mu mwijima w’icuraburindi haba akanyenyerezwa k’urumuri.  Twatakaje akamenyero ko gutekereza no kuvuga ngo twumvikane neza, twumvwe neza ; twatakaje akamenyero ko kumva abandi ; gusanga umuntu, akakumva biragenda biba nko kugira amahirwe.

Twatakaje akamenyero ko kuvuga ibiriho, usanga ibibazo bisa n’aho byarangiye k’uburyo amagambo ari ayo yisubiramo, k’uburyo usanga ahandi hari ibibazo biremereye cyane bisa nibyabuze amagambo abikwiye yabivuga ngo byumvikane uko biteye. « Philosophie » ni ukumva no gusobanura ibiriho.

 

  1. Uyu munsi isi yugarijwe n’amakimbirane mu mpande zinyuranye, nk’umuphilosophe ubitekerezaho iki? mubisobanura mute?

Prof Isaie Nzeyimana:

Ubajije umuntu wigendera uti: ni ibihe bibazo biri ku isi? Yihuta, yakubwira demokarasi n’ubusumbanne buri ku isi, iterabwoba na Leta zinaniwe. Nubwo isi igenda iba umudugudu, asanga abantu bagenda barushaho kudahura ngo bahuze.

Nk’umwalimu wa « Philosophie », nabibonera nyine muri « Philosophie ». « Philosophie » yavutse ari ubuhanga bwo kubona ibintu muri rusange, ibibonesha amaso « sens » n’ubwenge « intelligence » ; « philosophie » yita ku isano ibintu biriho byose bifitanye ; « philosophie » ikivuka yari ubuhanga bwuzuye ubwenge, umutima, imana n’Imana.

Uko ibinyejana byagiye bikurikirana, abanyabwenge bakomeje gushaka gucutsa ubwenge, ngo ubwenge bwiyegure ku mutima no ku Mana. Ariko niba « philosophie » yaravukiye mu Bagereki bari buzuye umutima n’imana  zabo, kuvana umutima n’Imana muri « Philosophie » aho si ugushaka kuyituburira?

Ubusanzwe  gutubura nibyo bibyara gutubya. Abahanga bakomeje gushaka kuyikuramo umutima n’Imana, ngo ibe ubwenge gusa. Ubwo bwenge ngo ni ubwo buzategeka isi.

Isesengura rya cyane  ntiryegeranya ahubwo riranyanyagiza. Ubu ubuhanga bwabyawe na Philosophie bushobora gusesengura ibiriho byose, bukagera ku ntima . Ntibugarukira aho. Busesengura na roho  n’imico y’abantu, bukabasha kuyikoresha icyo buri wese ashaka. Ni uko wasobanura iterabwoba rikorwa n’umuntu wahinduwe abandi, bashingiye ku byo bemera (ubwoko, leta, idini, ubukungu…).

Ibyabungabungaga umuntu mu bwenge bwe ari byo roho n’imico y’abantu, ubu biri ku karubanda. Kumenya  cyane no gushyira ku karubanda ibigize umuntu n’ibigize imico y’abantu ntibyubatse, byaranyanyagije. Hakenewe ubundi buhanga budufasha kwegeranya aho kunyanyagiza.

Niba ubwenge bucutse ku mutima no ku Mana,  ni iki kindi cyakongera gusobanura isano abantu, imico, ibiriho byose bifitanye? Iyo muri « Philosophie » ukuyemo ubwenge buntu, umutima n’Imana, iyo « philosophie » n’ubuhanga buyishamikiyeho bisigara ari igikoresho.

Ubu abantu ntibumva ibintu, barabibara ; abantu ntibahura, bahuzwa n’ibimenyetso. Urugero rworoshye : ushobora kuzenguruka isi n’ibirenge nta muntu muvuganye, uwo uyoboje akwerekesha urutoki ; umwalimu ashobora kurangiza isomo atavuganye n’abo yigisha, bahuzwa n’ibimenyetso ; inama ishobora gukorwa uyobora n’abayoborwa batabonanye, bakoresha ibimenyetso ; umuyobozi ashobora gufata ikemezo gikarishye atarabonana nabo agifatiye, atarabumva, atazi naho babarizwa, akosheje ibimenyetso yeretswe.

Amakimbirane yo ariho, yahozeho, azanahoraho. Ikibazo ni intera agenda agira. Ikindi kibazo ni uruhare rwanjye muri yo. Umu-philosophe aramenya, agasobanuza, agasobanukirwa, akumva, akumva abandi.

Amakimbiranye hagati y’abantu aterwa no kutamenyana kwabo ; iyo uzi uwo mubana, ibihugu mubana, imico mubana ugira n’uko ubyitwaramo. Amakimbirane  aterwa no gutungurwa n’uko undi ateye.

Muri « Philosophie » twiga amateka, twiga imitekerereze yagutse ku migabane y’isi « philosophie continentale », twiga imitekerereze y’umuntu ukwe n’iyabantu aho batuye.

Hakwiye imbuga za « philosophie » zigisha abantu abandi, zigisha ibihugu ibindi, zigisha imico iyindi, zigisha amateka ayandi. Umu-philosophe arumva, yumva abandi, akabumvisha ubuhanga, ubwenge, ubwenge buntu n’umutima.

 

  1. US na Korea ya Ruguru birahanganye, ngo nibirwana hazaba intambara kirimbuzi, muri philosophie mubibona mute biriya?

Prof Isaie Nzeyimana:

Nta bahangana batagira icyo bapfana ; abantu n’ibihugu bipfa icyo bipfana, byananiwe gusangira mu bwumvikane. Ubu u Rwanda ntirwagira icyo rupfa na Koreya, kuko icyo bapfana gishobora kuba ari gito.

Kuva kera ujya kumva ukumva ngo hafi Uburundi, Ubuganda, Kongo, Tanzaniya, mwigengesere.

 Ntitwakwigengesera kuri Gineya cyangwa Senegali.

 Nta yindi mpamvu, abo tugira ibyo dupfa ni abo dufite ibyo dupfana, abo tutibungeseraho ni abo tutagira ibyo dupfana byinshi. Ibihugu by’Abarabu « Moyen Orient » bihora byibungeserana n’Uburayi ; ntibyibungeserana na Afurika cyangwa na Amerika y’Epfo. Impamvu byaba ari uko Abarabu bafite icyo bapfana kinini n’Uburayi, batarabona uko basangira neza.

Buriya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya bafite icyo bapfana kinini bataramenya neza uko basangira, bakaba bakikigabana nabi.

 Kera abahanga muri « géopolitique », bamaze kwitegereza ingoma « empires, royaumes » n’ibihugu, izisenyuka, izikomera n’izibaho gusa, bagereranyije Igihugu n’ikinyabuzima.

Igihugu kinini ni nk’ikinyabuzima kinini, kigira ibigitunga byishi n’aho kinyagamburira hagutse. Naho igihugu gito kigira ibigitunga bike, n’ubwinyagamburiro  bw’infunganwa. Intambara zo kwagura ingoma «  guerres des conquêtes», ubukoroni, intambara  zombi z’isi ni uko zasobanurwa.

Ibihugu bikomeye bimaze kwiyagura no kubona ibibitunga bihagije bingana n’uko bingana, byarateranye bishinga imipaka ntarengwa, byihanangiriza intambara zo kongera kwagura cyangwa gutakaza imipaka. Kwagura imipaka ntibyavuyeho, ahubwo byahinguye uburyo bikorwamo. Ubu ibihugu bikomeye ntibikumirwa, biri hose, muri « technologie, politike, ubukungu, ububanyi n’amahanga, umuco, indimi n’uburezi.

Urugero rworoshye, Ubufaransa buri hose, aho umuntu wese uvuga Igifaransa ari, Ubwongereza nabwo ni uko. Ingero zakwiyongera mu byo twiga, mu byo duha agaciro, turya n’ibindi… Ku rundi ruhande, ibihugu bikomeye biba binafite n’ibitekerezo byagutse utafungirana mu mipaka ngo bihakwirwe.

Ni uko byagenze ku madini manini nk’Ubukirisitu na Islam.  Ni uko bimeze ku bitekerezo byo kwishyira ukizana, gusangira byose muri rubanda (socialisme, communisme… ». Ibitekerezo biremereye nk’ibyo ntiwabifungirana mu mipaka. Hari n’aho ingufu za gisirikara zigera ugasanga zabaye nyinshi k’uburyo abazitunze usanga zabagukanye, birenze aho bazitungiye.

Ushatse wakomeza : hari n’abantu bigiramo ingufu z’ubwoko bunyuranye utafungirana mu mipaka ngo zihakwirwe…Ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya ruguru bipfana kandi bigapfa ko bikomeye kandi igihugu gikomeye cyagukira hose.

Intambara yo ntawayiteganya. Iyo abantu babuze ubwenge bwo mu mutwe bifashisha ingufu z’imirya. Iyo ubwenge bubaye buke, imirya ibona icyuho.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya ruguru ntibiragera aho. Twongereho ko kuba binakize, binakomeye, ntibyakomejwe n’ingufu z’imirya byakomejwe n’ubwenge, n’abanyabwenge ibyo bihugu bifite kandi baracyahari bizanahahora.

 

  1. Trump, umuyobozi w’igihugu gikomeye kurusha ibindi ku isi, umuyobozi w’isi mu bundi buryo, nk’umuphilosophe umubona ute? Isi iyobowe n’umusazi cyangwa n’umuntu uvugisha ukuri bigaca iyo byagaciye?

Prof Isaie Nzeyimana

Eh ! Tubanze twubahe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abaturage bazo na Perezida wabo. Ni Perezida watowe muri Demokarasi, nubwo nayo yigiramo ibyiza bivanze n’ibibazo yihariye. Ni Demokarasi y’abaturage benshi « Peuple ».

Ubwinshi bw’umubare ariko si ikimenyatso simusiga cy’ukuri. N’isi yose ishobora kwibeshya, kandi ihora yibesha kuri byinshi.

Abaturage bagize ubwiganze bwa 51% ntibuvuga ko abasigaye 49% ari bake, nta nicyo bamaze mu bitekerezo bya politike y’igihugu. Abaturage bashobora kutamenya icyo bashaka icyo ari cyo koko n’ukuri kwacyo, ariko bashobora no kuburabuzwa n’inkuru z’ibinyamakuru. Ibyo ni ibibazo bya Demokarasi muri rusange.

Noneho rero Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika aturuka mu Banyamerika, avuga kandi akora ibyo abanyamerika bashaka kumva no kubona. Niyo mpamvu yatowe, kandi ayobora.

Intege nke Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigifite ni ikibazo cy’amoko « races » : cyayihezeho, kiyibuza agaciro, gitandukanye n’ibyo yemera, kandi iranagikwirakwiza kandi ikibazo cy’amoko aho cyavutse hose kiranduza.

Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zirakize. Gukira cyane bijyana n’ibindi bibazo byihariye. Iyo abantu barangije ibyo bakoraga by’ibanze, ndetse bakanarenza, basigara bihimbira n’ibindi bakora, ibyo baba bahugiyeho.

Mu bihugu bikize cyane, no mu bikennye cyane, abaturage hari ubwo bikururira akaga bakihimbira ibibazo hagati yabo bidafite ishingiro, amoko agasuburanamo bamwe bakirukankana abandi mu mihanda izuba ryaka, nkaho byabaye akazi. 

Gufunga imipaka, kubaka inkuta, haba hasi (surface), haba munsi (sous sol), haba mu mitwe (intolérance), haba mu buyobozi babima visa, haba muri politique n’ubukungu ni ibibazo rusange mu isi.

 Ubu ubukungu bw’isi bushyamiranye mu bice bibiri : hari ibihugu byiyushye akuya, birakira, hari n’ibindi bikennye, ariko bishaka gukira, kandi bikiriye kuri ibyo byarangije gukira.

 Ubu ubukungu bw’isi ni nk’amakipe abiri. Hari imwe, ku ikubitiro ibaduka igahita itsinda ibitego yari ikeneye, ndetse ikarenzaho. Hari indi igira ngo umupira nturatangira ikaza kubaduka nyuma ariko igihe gisa n’ikigiye kurangira.

Ubu ibihugu bikize ni ibyabadutse igihe ibindi byari bitaramenya agaciro k’ibintu n’ubukungu.

Ikipe yagwije ibitego isigara ikinira mu izamu ryayo kugira ngo itinjirirwa, iyabibuze ita izamu ryayo kuko n’ubundi ntacyo yaririndagamo, ariko nta nicyo yakura mu rindi zamu kuko banyiraryo barikomeyeho.

Ibihugu byose birahangayitse bimwe ngo bitavaho birangara bigasubira aha byavuye ibindi ngo bitarimburwa n’ubukene.

Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika ni Perezida ureba uko ubu isi iteye aho igeze ariko itagira icyerekezo kuko kitazwi neza kandi n’abahanga mu bukungu no mu bundi buhanga bunyuranye bahora bayitera ubwoba ngo ibintu byacitse.

Ariko se nanone niba ibihugu byarakize mu mipaka ifunguye kandi yagutse, none imipaka yagutse (fluidité économique) yaba ari ngombwa « invariant », ku buryo ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwaba aribwo bukorera mu mipaka yagutse ariko bugafungirana ubundi bukungu ?

Ni iyihe rero « Philosophie » yakongera guhuriza hagati  ikamara ubwoba bamwe n’abandi ? Iki abantu bagitekerezaho !

 

  1. Muri iki gihe uduce tw’ibihugu turi kugenda tubyiyomoraho dushaka ubwigenge, kuki ibyo bihugu bibyanga kandi binyuranyije n’amahame y’ubwigenge bwa muntu?

 

Prof Isaie Nzeyimana:

Ariko muri ibyo hari ibitumvikana : isi, ibihugu, imico, abantu baragenda bashaka kurushaho kwegerana, ku rundi ruhande bagashaka gutandukana ! Ubundi uhereye uko isi yaremwe « création » cyangwa yikoze « évolution », biterwa n’imyemerere ya buri wese, ni uko umuntu yaje nyuma, byose bihari.

Kuza kubaho ku muntu byari nko kuza kwidagadura. Byavugaga ko ku isi buri wese afite umwanya we.

Muri ayo mahirwe yo kubana hari ibyanjye bingenewe, hari ibyawe bikugenewe, hari n’ibyo duhuriyeho tugomba gukoreshereza hamwe. Ariko hari abafata ibyabo bagafata ibyari bigenewe abandi bakikusanyirizaho, bakiyeguriraho n’ibyo bari basangiye n’abandi.

 Muri uko kwitiranya no kutavangura niho ibi biza bikubiye. Muri uko gukusanya, ibarurishamibare riraza rigakubira hamwe byose, ryarangiza rikagabanya rikerekana ko buri wese afite ibye, ariko mu mibare gusa. Iyo babara ubukungu ntibareba abaturage bareba igihugu niba igihugu gikize bikitwa ko na buri wese mu baturage akize.

Igihugu gishobora gukira abaturage bakennye nk’uko gishobora gukena abaturage abakusanyije ubukungu bakize.

 Abashaka kwitandukanya rero na bene iyo mibarire n’imikorere bafite ukuri, ariko bafite n’ibibazo bihariye. None ubukungu bafite bwaba ari bwo mu gihe bakiri bose hamwe, mu gihugu no mu mipaka byagutse ? Ariko se nanone, niba muri iyo mipaka yagutse yagukiye bamwe, abandi ikabaniga buri wese ntabonemo ibyo yari agenewe, kuko bamwe babikusanyirije hamwe, ntibyareba uko byakosorwa ?

Umuyobozi w’ikirenga n’abamwungirije bagirwa banini n’ubunini bw’igihugu bategeka n’umubare w’abaturage bafite kandi bategeka.

Ubukungu kandi buba bwinshi iyo bukusanyijwe, kandi buturutse hanini. Kugira inama abayobozi w’ikirenga ngo nibitandukanye n’abandi ni ukubasaba ibyo nabo batashobora gukora.

Ibiganiro bikubiye aho hagati, hagati ya bombi. Ariko gutandukanya ibyari bimwe, ni ugusenya.

 

  1. Umuryango nyarwanda wugarijwe n’ibibazo bishingiye ku mibereho ya none yahindutse (sexualité, ibiyobyabwenge, gukunda ubutunzi) nk’umuphilosophe ibi bibazo mubivuga ho iki? Inama (umuti) yabyo ni iyihe?

 

Prof Isaie Nzeyimana:

Ibi bibazo ni bito, si byo u Rwanda rufite ; ikindi kandi si ibibazo, ni ibyuririzi by’ibibazo nyabyo. Muri ibyo bibazo, hari ibishingiye ku miterere y’u Rwanda.

Uko u Rwanda rugenda ruba umugi umwe, uko abantu bagenda batura mu migi ku mihanda minini, ku midugudu, mu nsisiro, ni nako hari ibibazo byihariye bagomba kwitega.

Igikomeye   ni icy’uburezi. Umwana wavukiye mu rugo, akarererwa mu rugo hirya akahita mu mihana, akahajya ari uko asabye uruhushya, narwo rw’akanya gato, ari uko arangije ibyo yagombaga gukora, ko agiye kwa kanaka,  kuhakora ibi, kandi ko agaruka vuba, uwo mwana atandukanye n’uzi ko akuriye mu masangano y’imihanda, mu nsisisiro.

Mu rusisiro ntihaba abantu, haba ibintu ; mu rusisiro ntihaba ubuntu, haba utuntutuntu. Umwana nkuwo ntazi kuvuga oya, azi gusa kuvuga yego, ntagira ibyo yemera n’ibyo atemera, yemera ibyo mu rusisiro bamweretse, bitewe n’uwo bahahuriye, atigeze ateganya.

Umwana nkuwo, aho kuba umuntu aba umukinnyi w’ubuzima « personnage » ku batoza asanze aho mu nsisiro. Niyo mpamvu amagambo nko « kuzereza », « kubungera », « ikantarange », « imihana »  atagikoreshwa cyane.

Mu rugo umwana arakina, agakinisha ibijyanye n’aho ari n’ikigero agezemo. Mu nsisiro umwana akinisha ibyo ahasanze byose, cyane cyane iby’abamuruta, iby’abakuru ; umwana nkuwo akura imburagihe.

Mu nsisiro umwana yegurirwa uburenganzira bumurenze, burenze ubushobozi bwe bwo kubasha guhitamo.

Imiryango rero ikwiye kubyitondera; ntiyava mu nsisiro, kuko niho ibihe bijyana u Rwanda, ariko ama- clubs y’abana mu nsisiro yazagira icyo amara.

Naho gukunda ubutunzi si bibi. Ikibazo ni inzira zo kubugeraho. Hari inzira mbi, hari n’izubusamo. Zombi zitera ibindi bibazo. Ubutunzi bugezweho nabi, muri izo nzira, butubya nyirabwo, buratinda bukanamusenyera.  

Muri izo nzira mbi, hari no kwigereranya: ugitangira guhaguruka no gushinga, akumva akwiye kumera nk’urambye aho. Muri uko kwigereranya, hari no kudashobora gutungwa no gukoresha ibyo ufite, cyangwa ushobora kubona.

Mu 1995 ubukungu bw’u Rwanda bwari ntabwo ; ariko bitavuze ko u Rwanda rwari rukennye, kuko rwari Igihugu gifite ubuso kiriho, abaturage  n’ubusugire .

Amafaranga yaturutse hirya no hino, adashingiye ku bukungu nyabwo « bw’u Rwanda, ahubwo ku bibazo rwari rwifitiye. Ayo mafaranga yatumye abanyarwanda bizamura mu mibereho. Hari igihe cyageze ayo mafaranga aragabanuka, ariko abahanga mu by’ubukungu ntibongeye, cyangwa ntibari gushobora kugarura ubukungu bw’u Rwanda ku murongo w’u Rwanda. Hari urwego rwasimbutswe. Abahanga mu b’ubukungu bakwiye kubireba.

Ku rundi rwego, ikibazo nkibonera muri rusange, muri bimwe nise « akajagari k’ubukungu mu bukungu bugenda insigane». Iki kibazo uwakigarura kuri Afrurika yose. Afurika ikunda gushaka ingero kandi ikuye ahandi.

 Yagerageje Uburayi ntibyakunda neza, ubu iragarageza Aziya, ngo yo igira ubuntu.

 Guhamagara abashoramari bo hirya nibyo ni byiza ariko ntawunguka amafaranga aho atayashoye. Afurika ntizakirira ku mafaranga itashoye, yo ubwayo. Gukira kuri ubwo buryo byashobokaga mu bihe ibihugu bitagiraga imipaka, bitari bibujijwe kuyagura cyangwa kuyitakaza.

Ibihugu bimaze gukira, byahagaritse bene iyo mikorere, bishyiraho za Banki, bibikamo neza imitungo byari bimaze kugwiza ku buryo bunyuranye, bishyiraho amabwiriza yo kubitsa, kubikuza no kuguza amafaranga.

Gukira bitaruhanyije ntibigishoboka. Afurika ikwiye kongera ikibaza : aho gushaka ingero « Modèles » hanze, ikazishaka iwayo. Afurika ntiyari ikennye, yarabibwiwe, yarabyize, kandi irabyemera, igihe yatinyukaga ikitiranya ubukungu n’amafaranga ubika ngo uzayagure iby’abandi bakweretse.

Afurika yaretse inganda zayo zari zishingiye ku kubika ibyo umuryango wejeje aho kuziheraho, ngo izikomeze yahisemo kwigana.

 Kwigana ni ib’inyafurika. Ubona ngo umuntu areke divayi y’ibigazi « vin de palme », cyangwa ibindi, agure Champagne afungura akamena, ngo yerekane ko nawe ari umusirimu nk’abandi!!!

 Inganda zose tubona ahandi ntabwo ari nshya, zaturutse hasi ku rwego rw’umuryango n’uduce zigenda zikura. Afurika izayo yaraziretse. Birashoboka rero ko Afurika yakongera ikareba amayira yayobeyemo yose, igasubira inyuma, igakosora ihereye mu mizi.

Amafaranga ariho, ntagira nyirayo.  Ahora ategereje uwagira ubwenge bwo guhimba icyo yayabonesha. Amafaranga ntabaho, nayita « valeur d’échange ».

Afurika ni imwe, igizwe n’ubutaka bufatanye k’uburyo umukerarugendo yakwambukiranya nta mbogamizi ahuye nazo. Ariko Afurika ntiraba imwe mu bukungu.  Buri gihugu kigerageza iwacyo ibyagishobokera n’ibidashoboka, kandi kuzuzanya byari gushoboka.

Muri urwo ruvangitirane rw’ubukungu bw’isi, usanga buri gihugu kishakashakira aho cyavana ingero n’inkunga, byose bigahurira hamwe ku gihugu k’ikigiraneza batabyumvikanyeho, badashorera umugozi umwe.

Afurika ntigendwa. Abanyafurika ntibaziranye, ntibagenderanirana. Uwaca umuyoboro (umuhanda mugari cyangwa gariyamoshi) wambukiranya Afurika, ruguru kugeza hepfo, iburasirazuba kugeza iburengarazuba, maze hagati akahubaka umugi mugari wa Afurika, izo nzira zikubakwaho, zikagendwa.

Hari abavugako byasaba amafatranga menshi cyane ! Nta mahitamo yandi ahari ; amajyambere ajyana n’ibikorwa byagutse. Ntawamenya icyo Afurika izakomeza kugereranywa nacyo ; ntabwo ari akanyabuzima gato kazakomeza gutungwa n’udushinga duto tunyanyagiye hirya no hino baza bagataha baza bagataha ku mugaragaro, bakamamaza, ariko tutifitemo ubushobozi bwo gutunga Afurika nk’igihugu kinini kigomba kugira ibigitunga bitubutse n’aho cyinyagamburira haguste.

Ni nk’umuhinzi : ku mwero arishima, akaganura, akidagadura mu minsi mike, hashira igihe, ntiyigere yibuka ko yigeze kweza.

 

UMUSEKE.RW

36 Comments

  1. Ben

    26/10/2017 at 12:58 pm

    Nabanze arebe ibibazo yateje abana bacu bigaga ku ishuri rye areke kureba ibyugarije isi

    • Mahoro

      31/10/2017 at 11:53 am

      Ben

      Ko uzanye indi sujet itandukanye n’izaganiriwe?

      Wadusangije ibyo bibazo natwe tukabimenya ra…aho kumurasaho igice?
      Nta mwere ngo de…kuko nawe yakosa cg akibeshya ni umuntu. Pole sana!

  2. Mwanainchi

    26/10/2017 at 1:07 pm

    Prof. Nzeyimana ati: iyo abantu babuze ubwenge bwo mu mutwe bifashisha ingufu z’imirya! Ambaye kure mba mukoze mu ntoku!

    • Maheru

      26/10/2017 at 2:07 pm

      Nonese abanyagitugu ntabwenge bababafite?

      • Mambobado

        26/10/2017 at 2:26 pm

        Ntabwo baba bafite ubwenge buhagije bwo gushushanya abo bahitamo kurenganya.

        • Mugayo

          26/10/2017 at 7:34 pm

          Nibyo tinya umuntu ushobora kuguhitana kuko yumvise uvuga ibidahuye nibyo yavuze…Mera nkanjye cg nkurimbure.Ni danger

  3. Karemera Andrew

    26/10/2017 at 1:53 pm

    Philosophers bari mu bantu benshi bateza ibibazo mu isi.Urugero,uwitwaga PLATO wo muli Greece yasize abeshye abantu ko mu mubiri wacu hari ikintu yise ROHO idapfa.Amaze gupfa,Billions/Milliards z’abantu bemera iyo nyigisho idahuye na Bible.Ugasanga baraterekera,barigisha ko umuntu atapfuye ahubwo yitabye imana,etc…
    Bibabaza imana cyane.Ibibazo isi yikoreye biterwa nuko abantu banga kumvira imana.
    Bakora ibyo yatubujije.Bakora intwaro,biga kurwana,barasambana,bariba,baricana,bacurana ubutunzi bw’isi,barenganya abandi,etc…
    Abakora ibyo byose,ntabwo bazaba mu bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka.Ku munsi w’imperuka,bazarandurwa mu isi,hasigare gusa abantu bake bumvira imana.Soma Imigani 2:21,22.

    • Leon

      27/10/2017 at 11:02 am

      Hey Umunyarwanda uterekera abazimu, yabibwiwe na Platon??

    • Mahoro

      31/10/2017 at 11:12 am

      Andrew;

      Plato ararengana wimuziza imyemerere ye. niko ubwenge bwe bwamwerekaga!
      Bible uvuga wabona utazi ko nacyo ari igitabo cyanditswe n’abaphilosophes. Burya ntukibwire ko ibyo kivuga ari ijambo ry’Imana 100% …kuko muri cyo hagiye harimo inyongera abantu bagiye bishyiriraho (bitewe n’uko babyumva, ibyo bifuza n’inyungu zabo). Bible itangira ari ijambo ry’Imana…ikarangira ari ijambo ry’Abayobozi b’Amadini nabo bigize Utumana (cyangwa ngo Intumwa z’Imana). na Plato wavuze ntuzi uwari wamutumye (Hari igihe yaba yari Intumwa y’Imana cg iya Shitani). Ikindi ariko yakaba umuhanga yagira ni Umuntu kandi umuntu aribeshya rimwe na rimwe.

      Bravo Prof. Isaie

      • Mahoro

        31/10/2017 at 11:46 am

        Andrew;

        Mbaye nk’urasa ku ntego neza burya na “Theologie” (science yiga Imana hamwe n’umubano igirana n’abantu) ni agashami ka philosophie niba utarubizi. Abayobozi b’amadini n’abavuga butumwa b’abanyabwenge barayiga kugirango bajye barushaho kumenya Ijambo ry’Imana n’uko baryigisha Abayoboke b’Amadini.

        Murakoze!

  4. Akumiro

    26/10/2017 at 2:23 pm

    Ariko Karemera, uretse kwigiza nkana, ijambo roho rigaruka inshuro zingahe muri Bible usoma? Uwo Pawulo uheraho iyo avuga ko tutahawe roho w’ubwoba, iyo avuga imbuto za Roho w’Imana, iyo Yesu abwiye intumwa ze ko azazoherereza roho w’imana cyangwa mwuka wera, n’ibindi n’ibindi, urabyihorera byose ugasoma muri Bibliya icyo ushaka kubona gusa? Inyigisho za Platon se uzihuza gute n’iza Bibliya? Niwe wayanditse se? Gukora ibyaha no kwemera roho ubihuza ute? Umeze nk’umuntu ufite inyundo, ureba ikintu cyose akakibonamo umusumari.

    • Karemera Andrew

      27/10/2017 at 12:26 pm

      Wowe witwa AKUMIRO.Ntabwo navuze ko Bible itigisha ROHO,bamwe bita UMWUKA wera.Icyo nakubwiye,nuko nta hantu na hamwe muli Bible havuga ko mu mubiri wacu dufite ROHO idapfa.Niba uhazi,hatubwire.

      • Mahoro

        31/10/2017 at 11:26 am

        Andrew

        Mbaye nk’usubiriza “Akumiro” nakubwira nti Niba muri Bible ntaho bavuga ko mu mubiri wacu habamo roho…ntibishatse kuvuga ko itabamo. Hari aho Bible, ivuga ko twaremwe mu ishusho y’Imana. Bishatse kuvuga ko niba “Imana igira roho ntagatifu” natwe tugira “Roho”. Gusa mu isi habamo Roho ntagatifu “itangwa n’Imana” na roho mbi “itangwa na Shitani”. Umuntu niwe wihirango roho yakira muri we, ariko ntiyabaho atagira roho kuko yarayiremanywe. niwe uyitagatifuza yakira Imana cg akayanduza yakira shitani. Ngiyo imyemerere yanjye kuri iyo sujet!

        Murakoze

  5. Rwandan

    26/10/2017 at 2:53 pm

    eeehee. uyu mugabo koko ni umu Philosophe ndamuzi I butare atwara imashini mu isakoshi y’abagore

  6. Kagara

    26/10/2017 at 3:29 pm

    Umu mugabo yavutse mubihe bikomeye Sinzi nukuntu yashoboye kwiga.guhera mûri 1962 kugera 1967 urwanda rwari muntambara.

  7. Karangwa

    26/10/2017 at 4:55 pm

    Uyu mugabo ni umu Philosophe kweli kweli, ndamwibuka yanyigishijeho muri UNR-Campus Butare muri 1999 ariko inota rye ryaravugaga!! Biravugwa ko yigeze no kwigisha umugore we muri UNR ngo rimwe mu kizamini amukubita 0/10 abantu barumirwa!! Umugabo ari ajye ategura neza ibizamini!!

  8. Ndera

    26/10/2017 at 5:02 pm

    All his words are always mysterious!I wish people should have chance to meet him!he was my favorite lecturer back in UNR.

  9. Joel

    26/10/2017 at 8:01 pm

    Prof Isaie rwose ndamwibuka i Butare atwigisha pholosophy and law yaradusetsaga bitangaje knd umurebye n’uburyo avugamo, uko asobanura ibuntu. Abikora giphilosophe rwosw gusa ari funny.

  10. kaleb

    26/10/2017 at 9:56 pm

    Uyu mugabo ni umuganga. icyampa abantu bakabasha gusobanukirwa n’ibyo avuga. Ikibazo ni uko abantu dusigaye dushaka kumva ibintu byoroshye binyura amatwi yacu, naho ubundi ibyo avuga ni ibintu by’ingirakamaro xyane

  11. kaleb

    26/10/2017 at 9:57 pm

    * umuhanga

  12. kalinda

    26/10/2017 at 10:06 pm

    Iby’Isi ni amabanga! ibibazo bya bamwe ni ibyishimo/ ibisubizo by’abandi.

  13. Karisa john

    27/10/2017 at 7:23 am

    Good news

  14. Theo

    27/10/2017 at 9:12 am

    If Rwanda wants to be a knowledge based country, needs knowledge based masters. Vive Isai!

  15. HABANA Eric

    27/10/2017 at 9:44 am

    Sha jyewe yanyishije muri Grand Seminaire: Logique formel hamwe philophie Africaine, ananyigisha muri former UNR, ariko arasobanutse afite imitekerereze iri advanced, ndetse iyo yiyemeje ikintu aruhuka aruko akigezeho.

    Ariko ISAE ntahinduka uko yari ameze 2000-2007, nubu ndabona ariko akimeze.

  16. HAKORINEZA DANIEL

    27/10/2017 at 9:45 am

    Kwigana ni ib’inyafurika. Ubona ngo umuntu areke divayi y’ibigazi « vin de palme », cyangwa ibindi, agure Champagne afungura akamena, ngo yerekane ko nawe ari umusirimu nk’abandi!! Umva burigihe umbera mushya wowe urarenze rwose prof Izai ntanarimwe ibintu avuze mpita mbishyikira ntabisomye kenshi, gusa i remember your from NUR, muri philosophy na Logic bitoroshye gutsinda

  17. Elie

    27/10/2017 at 9:57 am

    nimushaka rwose mujye mwemera. uyu mwarimu uretse no kuba yaranyigishije mwemera ariko anafite ibitekerezo biri ku rwego ruhanitse. ikigaragara nuko isi ayisobanukiwe.kandi n’imyitwarire ye igaragaza ko azi ko isi ari rwaserera gusa. c’est un vrai philosophe kabisa.

  18. THEO

    27/10/2017 at 11:02 am

    Uyu mugabo ni umuhanga,Bamuhe akazi muri UA

  19. aide Claire

    27/10/2017 at 12:36 pm

    vraiment prof issai ndamukunda cyane knd yaranyigishyije murikaminuza principes ziwe nizu ubunyamwuga kumu philosophe nyawe kbsa gusa njyewe ntekerezako abantu bagiye basoma ibintunkibi byabanyabwenge nabo bakabigereranya n’ubwenge bemera bakabihuza na realite y’isi, amateka y’ubwami ubutware bwabayoboye isi amakimbirane y’isi icyayateye n’igishyobora kuyarangiza ugatekereza uburyo woewa waremwemo ukabihuza nuburyo ubana n’imanayawe usanga ibyinshyi Prof yasubije nibyo kbsa felicitation ubwobutumwa njyewe nasabako yaba program izajye icyishwaho burigihe kuri za radio mugihugu zitandukanye ndetse no kubinyamakuru bitandukanye bizatuma antu barushaho kwimenya nokumenya isano bafitanye nabandi nibindi biremwa basangiye amateka bityo bavemurujijo thx

  20. aide Claire

    27/10/2017 at 12:38 pm

    vraiment prof issai ndamukunda cyane knd yaranyigishyije murikaminuza principes ziwe nizu ubunyamwuga kumu philosophe nyawe kbsa gusa njyewe ntekerezako abantu bagiye basoma ibintunkibi byabanyabwenge nabo bakabigereranya n’ubwenge bemera bakabihuza na realite y’isi, amateka y’ubwami ubutware bwabayoboye isi amakimbirane y’isi icyayateye n’igishyobora kuyarangiza ugatekereza uburyo woewa waremwemo ukabihuza nuburyo ubana n’imanayawe usanga ibyinshyi Prof yasubije nibyo kbsa felicitation ubwobutumwa njyewe nasabako yaba program izajye icyishwaho burigihe kuri za radio mugihugu zitandukanye ndetse no kubinyamakuru bitandukanye bizatuma antu barushaho kwimenya nokumenya isano bafitanye nabandi nibindi biremwa basangiye amateka bityo bavemurujijo thx

  21. Theophile

    28/10/2017 at 11:43 am

    Prof Isaie ni umuhanga yaranyigishije philosophie muri NUR ibisobanuro yatanze muri iki kiganiro bigaragaza ko yaba umwarimu w’ amahanga rwose kuko abanyapolitiki benshi cyane abafurika baramukeñeye
    Sinenemera ko yajya mu myanya ya politiki iyo ariyo yose kuko hamaze kugeraa imirongo mibi irimo n’uburozi nka buriya bwose yavuze, Akwiye gufatanya n’abandi bahanga bagashyiraho inteko izajya ifasha mu gushaka ibisubizo by’ibibazo biriho muri iki gihe.

  22. Sylvestre NSANZIMANA

    28/10/2017 at 12:12 pm

    Mbega Isaie!!! ntahinduka mu gusubiza. Ndamwibuka Cyane. umwarimu w’umuhanga rwose. Kumva ikibazo cye mu kizamini byabaga bigoye. Ndamushimira Ibitekerezo adusangije. Umuseke.rw bakomeze badushakire ubusesenguzi bw’abahanga ku buzima bw’abantu mu isi y’uyu munsi.

  23. KANONKO

    28/10/2017 at 1:27 pm

    Uyu mugabo azi gusesengura njye ndasaba UMUSEKE ko wajya wandika article irimo ibitekerezo bye nibura rimwe mu gihembwe (mu mezi atatu.
    Murakoze

  24. Joyeux

    29/10/2017 at 6:11 am

    I am amazed! I WISH He was my teacher. second Alexi Kagame. Nizereko yandika ibitabo, cyane mu kinyarwanda. kudoos Isai

  25. Daniel

    30/10/2017 at 4:47 pm

    Mubyukuri prof.Isai nzeyimana,ndamwemera cyane ,kuko avuze ukuri,koko umwana ahabwa ubushobozi burenze bikamwangiriza cyane kabisa

  26. Protais Potential

    04/11/2017 at 9:40 pm

    Uyu mugabo ni senior philosophe, ni umuhanga bya Ntango rwose, Va ku muntu ukwigisha ubyumva cyane! Yakubaze bikagucanga pee, Philosophy and logic habuze gato ngo binsigarane muri UNR,

    Courage ISAE

  27. ndorayabo Wilson

    11/11/2017 at 8:53 am

    Ahubwo Kuki nkuyu mugabo batamuha uburenganzira agatembera Isi (ibihugu bimwe nabimwe abiganirira ko byafasha abantu gusubiza ubwenge kugihe.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock