Uko waha amahirwe umuntu mu bihembo bya ASFA 2017 – UMUSEKE

Uko waha amahirwe umuntu mu bihembo bya ASFA 2017

Abategura ibihembo bya Abryanz Style and fashion Awards 2017 bibera muri Uganda bamaze gusohora uburyo bwo guha amahirwe umuntu wese uri mu by’imideri , akaba yahatana mu byiciro bitandukanye . Uyu mwaka ibi bihembo bizatangwa kuwa 8 Ukuboza 2017 i Kampala.

Kantengwa Judith uri ibumoso ari mu bitabiriye umuhango wo gutangaza amatariki ya ASFA 2017

Umunyamideri Kantengwa Judith, ubanza ibumoso, ari mu bitabiriye umuhango wo gutangaza amatariki ya ASFA 2017

Abategura iki gikorwa cyo gushimira abitwaye neza mu by’imideri muri Afurika kitwa ‘Abryanz Style and Fashion Awards (ASFA)’ batangaje ibyiciro by’abagomba kuzahatanira ibihembo uyu mwaka.

Mu by’iciro bizahatanirwa uyu mwaka harimo icya;
Lifetime/style fashion icon achievement award,
Humanitarian award for work in fashion ,
Outstanding model of the year,
Fashion entrepreneur of the year (Uganda & Africa),
Fashion designer of the year (Uganda &Africa),
Model of the year (Uganda & Africa)- male and female,
Makeup artist of the year (Uganda &Africa),
Hair stylist of the year (Uganda &Africa),
Fashion photographer of the year (Uganda& Africa ),
Stylist of the year (Uganda &Africa),
Most stylish / dressed celebrity (Uganda & Africa)- male and female,
Most stylish artiste (Uganda &Africa) – male and female,
Best styles/ fashionable music video (Uganda& Africa),
Best dressed media personality (Uganda &Africa)- male and female,
Fashionista of the year (Uganda & Africa ) – male and female,
Best dressed on the red carpet .

Abategura ibi bihembo bavuga ko uwemerewe guhatana agomba kuba yujuje imyaka cumi n’umunani (18), umunyamahanga (utari umunyafrica) ushaka kubyitabira asabwa kuba amaze imyaka nibura ibiri akorera muri Africa.

Uhatana ibikorwa bye bigomba kuba bifite aho bihuriye n’imideri yarabikoze hagati ya Kanama 2016 kugera kanama 2017.

Umuntu wese wifuza guhatana cyangwa guha amahirwe uwo yumva yahabwa iki gihembo abikora kuri e mail: nomination@abryanzstyleandfashionawards.com cyangwa ku rubuga rwa www.abryanzstyleandfashionawards.com/nomination

Utanga imyirondoro ye, ibikorwa bye n’ikiciro wumva yahatanamo ugakoresha na HashTag ya #INominate ukayifatanya n’izina ry’uwo uhaye amahirwe ukorehereza kuri iriya e mail.

Ibi bihembo bya ‘Abryanz Style and Fashion Awards’ byatangiye gutangwa muri 2013 i Kampala, byatangiye ari ibyo ku rwego rwa Uganda nyuma biza kuba ibyo mu karere ka Africa y’Uburasirazuba, ubu biri ku rwego rwa Africa.

Umwaka ushize wa 2016, ibi bihembo byitabiriwe n’Abanyarwanda batandatu barimo Friday James , Kate Bashabe, Moses Turahirwa, Nib Studios, Umuhoza Milly, Jean de Dieu Ntabanganyimana na Utuje Claudine wanegukanye igihembo cy’uzi gusiga neza ibirungo  muri East Africa.

Aha ni igihe bari barigutangaza amatariki ibihembo bya ASFA bizatangwa uyu mwaka

Aha ni igihe bari barigutangaza amatariki ibihembo bya ASFA bizatangwa uyu mwaka

Abanyamideri ngo biteguye kwerekana ibikorwa bakoze mu mwaka wose

Abanyamideri ngo biteguye kwerekana ibikorwa bakoze mu mwaka wose

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017