Ukwezi kwatangiye neza ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, hacurujwe miliyoni 11 Frw – UMUSEKE

Ukwezi kwatangiye neza ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, hacurujwe miliyoni 11 Frw

Ukwezi gushya kwatangiye neza, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda kuri uyu wa 01 Kanama hacurujwe imigabane ya Bralirwa n’iywa Crystal Telecom ifite agaciro k’amarafaranga y’u Rwanda 11 847 500.

Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (Photo: internet).

Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (Photo: internet).

Kuri uyu wa kabiri, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exhange (RSE)” hacurujwe imigabane 76 300 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 9 537 500 Frw, yacurujwe muri ‘deals’ eshatu ku gaciro k’amafaranga 125 ku mugabane umwe ari nako gaciro wariho ejo hashize.

Hacurujwe kandi imigabane 33 000 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 2 310 000, yacurujwe muri ‘deal’ imwe ku gaciro katahindutse k’amafaranga 70 ku mugabane umwe.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitandatu (6) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ntibyahindutse kuko bitacuruje, umugabane wa Banki ya Kigali uri ku mafaranga 250 Frw, I&M Bank-Rwanda 95 Frw, Equity Bank 320 Frw, NMG 1200 Frw, KCB 330 Frw, naho USL ikaba ku mafaranga 104 Frw.

Amasaha yo gufunga imiryango y’isoko kuri uyu wa mbere, yageze ku isoko hari imigabane 2 600 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mafaranga 255, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 500 ku mfaranga 245 ku mugabane.

Ku isoko hari kandi imigabane 15 000 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 125-135 Frw, ariko ntabifuza kuyigura bahari.

Hari n’imigabane 436 700 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 70-75 Frw ku mugabane, ariko nta baguzi bashaka kuyigura bahari.

Hari kandi imigabane 3 603 400 ya I&M Bank igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 94 – 104 Frw, gusa nta baguzi bayo bahari.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved