Umudepite wo mu ishyaka rya Mu7 ntashyigikiye guhindura itegeko nshinga – UMUSEKE

Umudepite wo mu ishyaka rya Mu7 ntashyigikiye guhindura itegeko nshinga

Umugabo witwa John Bosco Lubyayi Sseguya, Umudepite uhagarariye agace ka Mawokota South, mu karere ka Mpigi yatangaje ko adashobora gushyigikira ko imyaka ntaraengwa Perezida waUganda atemerewe kurenza yakurwa mu itegeko nshinga kubera ko ngo abaturage benshi bo mu gace akomokamo babyamaganye.

John Bosco Lubyayi Sseguya wo mu ishyaka NRM aganira n’abaturage b’agace ahagarariye

Lubyayi ni na we Chairman w’ishyaka rya National Resistance Movement (NRM) riri ku butegetsi muri Ugunda, avuga ko yavuganye n’abantu basaga 80% mu batuye uduce twa Kituntu, Nkozi na Buwama bose bamusaba ko atazashyigikira umushinga w’itegeko wiswe “Age limit bill” w’ishyaka rye ugamije gukura imyaka mu itegeko nshinga kugira ngo Yoweri Museveni aziyamamaze muri manda ya gatandatu nyuma ya 2020.

Yagize ati “Sinakwicukurira imva ngo nice umwuga wanjye wa politiki kubera gushyigikira gusa ko ingingo ya 102 ihinduka. Abajyanama, abahinzi, abacuruzi, abavuga bakumvwa n’abana bambwiye ko ntazahirahira mpindura iriya ngingo. Naba ndi nde wo kwanga ibyo basaba igihe bampaye ikizere ngo mbahagararire?”

Hon Lubyayi yabwiraga abaturage bo mu mugi wa Buwama ubwo yari mu biganiro abagize Inteko ishinga amategeko ya Uganda bamazemo iminsi baganira n’abaturage bo mu duce bahagarariye ku ngingo yo guhindura itegeko nshinga hakavanwamo imyaka Perezida atagomba kurenza.

Ingo ya 102 mu itegeko nshinga rya Uganda iteganya ko uba Perezida agomba kuba afite guhera ku myaka 35, ariko atarenza imyaka 75.

Uyu mudepite wo mu ishyaka rya Perezida Museveni ati “Igihe abatora 40 000 bo mu gace nkomokamo bansabye kwamagana umushinga wo guhindura itegeko nshinga, n’iyo byaba kumpa amafaranga ugamije kungura, ntabwo nzabyemera. Ibi ndabivuga nka Lubyayi w’abaturage, ntabwo mbivuga nka Lubyayi w’ishyaka NRM. Nzumva ibitekerezo bitangwa n’abaturage sinzagendera ku bishakwa n’umuntu umwe.”

Umw emu baturage bo muri ako gace uyu mudepite yarimo ku cyumweru, witwa Dan Ssekasamba yagize ati “Turashaka kukubona (Lubyayi) uri Perezida wacu igihe kimwe. Ntuzashyigikire uyu mushinga kuko uha Museveni amahirwe yo kuyobora ubuzima bwe bwose, ibyo bivuze ko uzabura ayo mahirwe yo kuzatubera Perezida.”

Uwitwa Joseph Musoke, ni umujyanama mu nama y’abakuru mu gace ka Buwama, asaba Abadepite kurekeraho ingingo ivuga imyaka ntarengwa Perezida atagomba kurenza ari ku butegetsi kuko ngo ni byo bizatuma habaho amahoro.

Mu gihe gishize Umudepite wo mu gace ka Mawokota North, Amelia Kyambadde yakijijwe n’amaguru ahunga abaturage bo muri aka karere ka Mpigi ubwo abaturage yaremeshaga inama bamusabye kutazashyigikira ko itegeko nshinga rihindurwa.

 

The Monitor

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. callixte

    07/11/2017 at 1:55 pm

    Ibinyamakuru byaba ibyo mu rwanda cg uganda mwatangiye intambara ubundi ibinyamakuru byibugande bihora byandika kuri rwanda ariko ibyacuwapi none mwinyaye mwisunzu.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock