Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 107.98 Frw – UMUSEKE

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 107.98 Frw

Umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wakomeje kuzamuka, kuri uyu wa 09 Kanama wageze ku mafaranga 107.98 Frw.

Abashoye muri iki kigega 'Rwanda National Investment Trust (RNIT)' ku mpera z'umwaka bashobora kuzabona inyungu nyinshi.

Abashoye muri iki kigega ‘Rwanda National Investment Trust (RNIT)’ ku mpera z’umwaka bashobora kuzabona inyungu nyinshi.

Uyu mugabane wageze ku mafaranga 107.98 Frw, uvuye ku mafaranga 107.96 Frw wariho ejo hashize, bivuze ko mu minsi ine wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0,02 Frw.

Kuva iki kigega cyatangira mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, agaciro k’umugabane w’ikigega ‘Iterambere Fund’ kamaze kuzamukaho amafaranga 7.98 Frw; Bivuze ko nk’uwaguze imigabane 1 000 ku mafaranga y’u Rwanda 100 000, ubu imigabane ye imaze kugira agaciro k’amafaranga 107 980 Frw, kandi hakaziyongeraho n’inyungu ku mwaka.

Ubuyobozi bwa RNIT buteganya ko ku mpera z’umwaka, inyungu kubashoye mu kigega ‘Iterambere Fund’ izaba iri ku mafaranga ari hejuru 9%.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko kugeza ubu izamuka ry’agaciro k’umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) riri kubyara inyungu.

Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ kandi ngo kiracyakira ishoramari ry’abantu bashya cyangwa abasanzwemo bashaka kongera imari yabo. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura, ashyirwa kuri Konti ya RNIT/Iterambere Fund mu mabanki atandukanye.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. lolo

    10/08/2017 at 2:20 pm

    nukonuko, twashoyemo abandi bapinga balimumandazi bakanuyamaso none tugiye kubakirana

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved