Umugore wifashije ntahohoterwa – UMUSEKE

Umugore wifashije ntahohoterwa

Kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo biri gushyirwamo imbaraga na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ibicishije cyane cyane mu gufasha abagore kwiteza imbere kuko ngo umugore wifashije bigoranye ko ahohoterwa nk’uko byasobanuwe na Minisitiri Nyirasafari.

Minisitiri Nyirasafari avuga ko gufasha umugore kwiteza imbere bituma ihohoterwa ricika mu ngo

Minisitiri Nyirasafari avuga ko gufasha umugore kwiteza imbere bituma ihohoterwa ricika mu ngo

Mu cyumweru gishize yari yasuye abagore bafashijwe na MIGEPROF bakibumbira muri Koperative bise KOAGIMPA ibyaza umusaruro igishanga cya Mpaza kiri hagati y’imirenge ya Tumba na Mukura mu karere ka Huye.

Abagore benshi ngo bakorerwa ihohoterwa n’abagabo babo kuko usanga nta kintu binjiza mu rugo, iteka bahora bateze amaboko kubyo umugabo azana. Ibi ngo bituma batagira ijambo no guhohoterwa bikaba byakurikiraho. Koperative nk’iyi ngo iri guhindura iyi mibereho.

Abagore 624 bayihuriyemo batangiye kubona umusaruro w’ubuhinzi bakagemurira amasoko bakabona amafaranga bakagira icyo binjiza ku miryango yabo.

Cansilde Mukaruziga wo muri bo avuga ko ubuzima bwe bwahindutse kuko ari kuvana inyungu muri Koperative yabo. Ubu ngo ntabwo akirya aciye inshuro ahubwo arasagura akanizigamira.

Minisitiri EspéranceNyirasafari ashimangira ko gufasha umugore kwiteza imbere bizagenda bihagarika ihohoterwa mu miryango.

Avuga ko henshi iri hohoterwa riterwa no kuba umugore ategereza icyo ashaka cyose k’umugabo.

Ati “ibi nibyo byatumye duhitamo kubashyigikira kugira ngo wa mugore wahoraga ateze amaboko k’umugabo bamutuka rimwe na rimwe ntibamuhe {ibyo akeneye} ,tumufashe kwinjiza ifaranga bitume yumvikana n’umugabo we nawe agire ijambo kuko ashobora guhahira urugo no kugira icyo akora mu rugo rwe adateze amaboko.”

Mu gutangira kwayo, MIGEPROF yahaye iyi koperative imashini 11 zuhira imirima kugira ngo babone umusaruro uhagije.

Igishanga cya Mpaza ubu gihinzemo ibigori kinarimo imashini zifasha kuhira imirima kugira ngo mu gihe imvura ntayo ntibibabuze guhinga no gusarura

Igishanga cya Mpaza ubu gihinzemo ibigori kinarimo imashini zifasha kuhira imirima kugira ngo mu gihe imvura ntayo ntibibabuze guhinga no gusarura

Mukaruziga wafashijwe kubona umurima ubu akaba yifashije kubera umusaruro avana muri Koperative aha araramukanya na Minisitiri

Mukaruziga wafashijwe kubona umurima ubu akaba yifashije kubera umusaruro avana muri Koperative aha araramukanya na Minisitiri

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Huye

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock