Umugore wo mu cyaro si wawundi ukora nk’ipunda – UMUSEKE

Umugore wo mu cyaro si wawundi ukora nk’ipunda

Kicukiro – Mu murenge w’icyaro wa Kigarama wo mu karere ka Kicukiro aho ku rwego rw’Akarere bizihirije umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa n’umugore bo mu cyaro basabye abagore bo mu cyaro gutinyuka bagakora ibibateza imbere kandi bakamenya uburenganzira bwabo bwo kudatsikamirwa.

babyeyi bo mu murenge wa kigarama basabwe kwita ku isuku n'uburerere bw'abana babo

babyeyi bo mu murenge wa kigarama basabwe kwita ku isuku n’uburerere bw’abana babo

Kwitinya no kwisuzugura nicyo kibazo Alphonsine Nyirahabimana, ukora ubukorikori muri aka gace, yavuze ko abona gihangayikishije umugore wo mu cyaro. Ngo yumva yaguma mu rugo no mu murima gusa.

Nyirahabimana avuga ko yumva n’abandi bagore batinyuka bakinjira mu mirimo ibyara inyungu y’ubukorikori n’imyuga, ndetse ngo agerageza kubifasha bagenzi be.

Kubera ubukangurambaga n’umunsi nk’uyu mpuzamahanga wahariwe umukobwa n’umugore wo mu cyaro, Nyirahabimana avuga ko bizahindura byinshi kuko abana b’abakobwa bazakurana imyumvire itandukanye n’iy’abagore bo mu bihe bishize. Kuko ab’ubu babona ko bahawe amahriwe kandi bareshya na basaza babo.

Emmanuel Bayingana Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko uyu munsi wizihizwa hibandwa cyane ku mwana w’umukobwa kuko mu mateka yahoraga asubizwa inyuma.

Bayingana yabwiye ababyeyi ko ubu bagomba kurera abana babo bose kimwe kuko abana bafite ubushobozi bungana mu gihe bahawe amahirwe angana.

Ati “umugore wo mu cyaro si wawundi ukwiye gukora nk’ipunda agatsikamirwa n’umugabo, ubu umugore wo mu cyaro nawe afite uburenganzira bwo kubaho neza no kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango we.”

Yasabye abagore bo mu cyaro kujijuka bakarwanya ihohoterwa rishobora kubakorerwa nk’uko ngo abo mu migi abenshi ubu bamaze kumenya amategeko abarengera mu gihe bahohotewe.

Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda rugize abagore bazi uburenganzira bwabo n’ubw’abana igihugu kitagira ikibazo cy’abana b’inzererezi.

Umunsi mpuzamahanga w’umukobwa n’umugore wo mu cyaro ufite insanganyamatsiko igira iti “twubake u Rwanda twifuza duteza imbere imiyoborere myiza

Abayobozi nabo basabwe gufasha umuryango nyarwanda gutera imbere

Abayobozi nabo basabwe gufasha umuryango nyarwanda gutera imbere

Umugwaneza (ubanza ibumoso) umuturage utuye mu murenge wa Kigarama yorojwe inka izamufasha guteza imbere umuryango we

Umugwaneza (ubanza ibumoso) umuturage utuye mu murenge wa Kigarama yorojwe inka izamufasha guteza imbere umuryango we

Umwana w'umukobwa witwaye neza muri Ecole secondaire sientifique yahawe igihembo

Umwana w’umukobwa witwaye neza muri Ecole secondaire sientifique yahawe igihembo

Uwiana Domitile uboha ibintu bitandukanye mu budodo yavuzeko yiteguye gufasha abandi bagore kwiteza imbere

Uwiana Domitile uboha ibintu bitandukanye mu budodo yavuzeko yiteguye gufasha abandi bagore kwiteza imbere

Uwimana yahawe igihembo cy'amafaranga ibihumbi 200 nk'umugore wihangiye imirimo

Uwimana yahawe igihembo cy’amafaranga ibihumbi 200 nk’umugore wihangiye imirimo

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock