‘Umuhanuzi’: Intambara kirimbuzi ya III y’isi iratangira mu mezi 2 ari imbere – UMUSEKE

‘Umuhanuzi’: Intambara kirimbuzi ya III y’isi iratangira mu mezi 2 ari imbere

 ‘Umuhanuzi’ wari waravuze ko Donald Trump azaba Perezida wa Amerika yavuze ko intambara ya III y’isi yegereje gutangira ndetse anavuga amatariki yayo.

Intambara ya III y'isi izaba ari kirimbuzi ngo iratangira bitarenze amezi abiri ari imbere

Intambara ya III y’isi izaba ari kirimbuzi ngo iratangira bitarenze amezi abiri ari imbere

Uyu mugabo Horacio Villegas wiyita “intumwa y’imana” avuga ko intambara ya gatatu y’isi y’intwaro kirimbuzi izaba mu mpera z’uyu mwaka ku isabukuru ya 100 ya Bikira Mariya w’i Fatima.

Uyu mugabo w’umukatolika utuye muri Leta ya Texas muri USA, mu 2015 ‘yahanuye’ ko Donald Trump azatsinda amatora ya Perezida wa Amerika ariko ngo akaba ariwe “Mwami wa Illuminati” uzazana intambara ya gatatu y’isi.

Bumwe mu buhanuzi bwe bwarabaye, ko Trump azatera Syria – byabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka aho uyu muherwe uyobora Amerika yamennye imvura y’ibisasu biraswa n’indege kuri Syria.

Horacio yari yaravuze koi bi bizazana Uburusiya, Korea ya Ruguru n’Ubushinwa mu kibazo.

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ubwo ngo yari mu nzozi yabonye “ibibumbe by’umuriro bihanuka mu kirere bigwa ku isi.”

Abona “abantu bakwira imishwaro biruka hirya no hino bageraheza kwihisha ibi bibumbe by’umuriro”

Horacio avuga ko uyu munsi Intambara kirimbuzi izaba uzaba ari ku isabukuru y’imyaka 100 Bikiramariyayasuyeho i Fatima, isabukuru yatangiye kuwa 13 Gicurasi 1917.

Ku nshuro ya gatandatu ari nayo ya nyuma Nyina wa Yezu yasuye i Fatima hari kuwa 13 Ukwakira 1917. Isabukuru y’imyaka 100 Mariya asuye Fatima ikaba izarangira mu mezi abiri gusa ari imbere.

Horacio yabwiye ikinyamakuru DailyStar ati “Ubutumwa bw’ingenzi abantu bakwiye kumenya bakitegura ni uko hagati ya tariki 13 Gicurasi na 13 Ukwakira 2017, iyi ntambara izaba, ikazateza akaga gakomeye, igikuba n’impfu.”

Ibyo yavuze byongeye kugira agaciro cyane muri iki cyumweru ubwo ejo kuwa kane Perezida Trump yatangaje ko imbaraga kirimbuzi za Korea ya ruguru Amerika izazisubizanya imbaraga, umujinya n’umuriro isi itigeze ibona mbere.

Korea nayo ejo yatangaje ko izatera ibirindiro by’ingabo za US biri ahitwa Guam mu nyanja ya Pacifika ikoresheje intwaro kirimbuzi zayo.

Ubushinwa n’Uburusiya biryamiye amajanja muri uyu mwuka mubi hagati y’ibi bihugu.

Ubushinwa mu minsi ishize bwakoze akarasisi k’imbaraga zitangaje z’ingabo zabwo, Perezida wabwo atangaza ko biteguye kwivuna uw’ariwe wese wabavogera.

UMUSEKE.RW

14 Comments

  1. alice

    10/08/2017 at 4:21 pm

    Imana niyo irinda

  2. Matene

    10/08/2017 at 4:38 pm

    Ibyo bintu bya bikiramariya i Fatima ni joke, ni ubugoryi, nta muntu utekereza neza wagombye kubyemera.

    • JB

      10/08/2017 at 9:32 pm

      Wavuze make ukicecekera!!

    • ngabo

      10/08/2017 at 11:13 pm

      uli matene nk’izina ryawe koko

  3. mafene

    10/08/2017 at 8:21 pm

    Mbega

  4. justin

    10/08/2017 at 8:59 pm

    ntabwo isabukuru ya Fatima ari intambara

  5. hakizimana abidan

    11/08/2017 at 2:35 am

    ahaaaa!birababaje

  6. KABANDA Joseph

    11/08/2017 at 1:16 pm

    INTAMBARA ya 3 y’isi iri hafi cyane.Abahanga benshi mu bya gisirikare,barabihamya.Ibimenyetso ni byinshi byerekana ko iyo ntambara iri hafi cyane.Ikibazo cya North Korea,Syria,South China Sea,PUTIN ushobora gutera Baltic States kandi ziri muli NATO,biri ku isonga by’ibintu byateza intambara ya 3 y’isi.
    Iramutse ibaye,isi yose yahinduka ivu,twese tugashira,kuko noneho bakoresha Atomic Bombs zimaze kuba nyinshi ku isi.Atomic Bomb imwe,yatwika ibihugu bya EAC mu kanya gato,twese tugashira.Ibihugu 9,bifite 16 000 Atomic Bombs.Gusa nibatangira kurwana,imana izahita itwika intwaro zo ku isi zose,kugirango batarimbura isi yose yiremeye (Zaburi 46:9).Uwo munsi imana izabikora,witwa ARMAGEDDON.Izica kandi n’abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibite ku bintu by’imana (Yeremiya 25:33).Hazarokoka abantu bake bumvira imana.Abantu bemera UMUNSI W’IMPERUKA,mujye mucunga ibintu birimo kubera ku isi biteye ubwoba.Urugero,ikibazo cya North Korea.

  7. didi

    16/08/2017 at 8:15 am

    birakaze kbx reka dutegereze turebe

  8. iganze

    16/08/2017 at 2:38 pm

    Mu izina rya Kristu, Mana yaremye isi n’ijuru, ku bw’izina ryawe ritagatifu, ukoze isoni ab’i Babeli b’ibi bihe tugezemo. Uce icyanzu aho shitani irimo gucukurira urwobo abo wacunguje ikinege cyawe.Amina

    • NISHIMWE

      17/08/2017 at 5:12 pm

      Mu izina rya Kristu, Mana yaremye isi n’ijuru, ku bw’izina ryawe ritagatifu, ukoze isoni ab’i Babeli b’ibi bihe tugezemo. Uce icyanzu aho shitani irimo gucukurira urwobo abo wacunguje ikinege cyawe.Amina

  9. GASHEMA Donat

    06/09/2017 at 5:05 pm

    Birigaragaza kuko iyo urebye umwuka mubi uri hagati ya biriya bihugu by’ibihangange bifite intwaro z’uburozi,ukareba ubugoryi bwa Trump ? Dukwiye gusaba IMANA ikaba my ruhande rwacu.

  10. MUKASA

    07/09/2017 at 1:04 pm

    NI DANGE BARATUMARA TU?

  11. nn

    16/09/2017 at 9:15 pm

    ubyanga, ubyemera ntazabura kuba umubyeyi watubyariye Jambo kandi akaba umwamikazi w’isi n’ijuru. Ndamwemera cyane kandi napfa kubera we.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock