Umuhanzi w’imideri ‘Sonia Mugabo’ yujuje imyaka ine ahanga imideri – UMUSEKE

Umuhanzi w’imideri ‘Sonia Mugabo’ yujuje imyaka ine ahanga imideri

Mugabo Sonia ni umuhanzi w’imideri umaze kumenyekana mu Rwanda afite iduka ricuruza imyenda rizwi nka “Sonia Mugabo (SM)” yashinze mu 2014. Ubu arishimira ko amaze imyaka ine ahanga imyenda.

Sonia Mugabo aba afite imyenda y'ubwoko butandukanye.

Sonia Mugabo aba afite imyenda y’ubwoko butandukanye.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga yashimiye buri muntu wese wizeye ibyo akora. Ati “Ni ikintu kiza iyo umwuga no kwihangana byihurije hamwe. Ndashimira buri wese wizeye imideri mpanga mu myaka ine  ishize.”

Uyu muhanzikazi w’imyambaro yabwiye Umuseke ko mu byo yishimira harimo no kuba ari gutanga akazi ku bandi Banyarwanda.

Yagize ati “Natangiye ibyo guhanga imyenda mu 2013, ariko iduka narifunguye mukwa gatandatu 2014. Nka business yose iyo ubona igenda ikura, mu by’ukuri nta kuntu utayishimira. Ikindi nishimira ni uko ibyo dukora ubona bifitiye akamaro igihugu kuko ubu turimo guhanga akazi tugaha imirimo abantu batandukanye. Ubu ndashaka gutangira kugurisha no hanze y’u Rwanda.”

Sonia Mugabo ni umwe mu bahanzi b’imideri bamaze kubaka izina mu Rwanda. Dore ko amaze kumurika ibihangano bye mu bitaramo bitandukanye birimo Kigali Fashion Week n’ibindi.

Sonia Mugabo ni umwe mu bahanzi b'imideri bamaze kubaka izina mu Rwanda.

Sonia Mugabo ni umwe mu bahanzi b’imideri bamaze kubaka izina mu Rwanda.

Mu 2016, afatanyije n’abandi bahanzi b’imideri bagenzi be bahuje umwuga bashinze ihuriro bise “Collective Rw” naryo ritegura igitaramo cyo kumurika imideli cyitwa ” Collective Rw Fashion Week” kiba buri mwaka. Sonia kandi yamuritse imideri muri New York, Madagascar n’ahandi henshi.

Ikinyamakuru mpuzamahanga ‘Forbes’ giherutse gushyira Sonia Mugabo ku rutonde rw’umwaka wa 2017 rwa ba rwiyemezimirimo 30 batanga ikizere muri Africa  “Most Promising Young Entrepreneurs In Africa”.

Abagaragara ku rutonde rw’uyu mwaka bari mu myuga itandukanye, nk’inganda, ubuhinzi, itangazamakuru, ikoranabuhanga, n’imideri.

Mu bindi byiza uyu muhanzikazi w’imideri yagezeho, harimo no kuba amaze kwaguka cyane kuko yatangiriye ku iduka rimwe ubu akaba amaze gufungura andi mashami mu Mujyi wa Kigali mu nyubako zitandukanye.

Azwiho kandi kwambika abantu batandukanye barimo n’abanyacyubahiro, dore hari n’amafoto yigeze kujya hanze umuryango wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri muri rimwe mu maduka ye.

Sonia Mugabo yamuritse imideri muri "Collective Rw Fashion Week 2017".

Sonia Mugabo yamuritse imideri muri “Collective Rw Fashion Week 2017”.

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. umusomyi

    13/10/2017 at 10:49 am

    Keep it up Sonia. Umunyarwandakazi arashoboye kandi afite agaciro

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock