Umuherwe Jack Ma yakinnye Filime arwana Jet Lee,Donnie Yen, Sammo Hung,… – UMUSEKE

Umuherwe Jack Ma yakinnye Filime arwana Jet Lee,Donnie Yen, Sammo Hung,…

Ma Yun wamenyekanye nka Jack Ma umuherwe wa mbere ku mugabane wa Asia akaba n’umuyobozi wa Alibaba Group yagaragaye ari umukinnyi w’imena muri filime yitwa ‘Gong Shou Dao’ aho aba ahatanye n’ibyamamare bizwi muri sinema ku Isi nka Jet Lee, Donnie Yen, Sammo Hung n’abandi benshi.

Jack Ma yerekana ubumenyi afite mu mikino njyarugamba.

Jack Ma yerekana ubumenyi afite mu mikino njyarugamba.

Uyu mugabo utunze akayabo k’amafaranga angana na miliyari 37.4 z’amadolari ya America ni we mukire wa mbere ku mugabane wa Asia, akaba uwa 18 ku rutonde rw’abaherwe ku Isi yose.

Filime yakinnyemo yitwa “Gong Shou Dao” mu rurimi rw’iwabo mu Bushinwa, ishatse kuvuga ngo “Umwuga wo gutera no kwirinda” cyangwase “The Art of Attack and Defence” mu cyongereza, ni filime ngufi kuko imara iminota 20 gusa.

Abakina muri iyi filime bose.

Abakina muri iyi filime bose.

Jack Ma unaheruka mu Rwanda muri Nyakanga, yararagaye muri iyo filime ari indwanyi ikomeye mu mukino wa Kung Fu aba akinamo yitwa Master Ma.

Muri iyo Filime Jack Ma aba yerekana ubuhanga afite mu mukino wa Kung Fu aho aba agenda arwana n’abahanga benshi muri uwo mukino akagenda abanesha bakamuha icyubahiro bitewe n’uko aba abemeje.

Muri iyo filime ahangana n’ibyamamare birimo Jet Lee, Donnie Yen, Sammo Hung Kam-bo, Tony Jaa na sumo champion Asashoryu bakunzwe na benshi cyane cyane muri Filime zo kurwana.

Jack Ma ahanganye na Don Yen.

Jack Ma ahanganye na Donnie Yen.

Jet Lee umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yanditse avuga ko nawe ari umwe mu bayoboye iyo filime, ngo bayikoze bashaka kumenyekanisha umuco w’Abashinwa mu mukino wa Kung Fu.

Jet Lee yakomeje avuga iyo filime bayikoze mu minsi 12 aho bakoraga amasaha 12 ku munsi. Ngo abakinnye muri iyo filime ntabwo bigeze bahabwa amafaranga ngo byari ubwitange bwo guhesha icyubahiro umuco wa Kung Fu y’Abashinwa.

Jack Ma ngo ari mu bantu bafana Tai Chi cyane dore ko yanayikinnye.

Jack Ma ngo ari mu bantu bafana Tai Chi cyane dore ko yanayikinnye.

Umuherwe Jack Ma utari umenyerewe mubyo gukina filime, mu buzima busanzwe ni umuhanga mu mikino njyarugamba ya Kung Fu na Tai Chi, nubwo avuga ko yaje guhagarika kubikina yujuje imyaka 30 y’amavuko.

Ikinyamakuru DailyMail dukesha iyi nkuru kivuga ko nubwo iyo filime ari ngufi, nta gihindutse ngo ishobora kuzagira ikindi gice, ariko cyo ngo kikazagaragaramo ibihangange ku Isi nka Jason Statham (Transporter), Filipino, Umuteramakofe Manny Pacquiao n’abandi benshi.

Bonaventure Kubwinama
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. kalinda

    14/11/2017 at 6:25 pm

    Jack Ma!!!! uyu mugabo muzamuveho! ejobundi Alibaba yaciye agahigo acuriza asaga miliyari zisaga 27$ ku munsi umwe! none dore n’ibipfunsi ajyayo!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock