Umukino w’Amavubi na Ethiopia uzayoborwa n’abanya-Somalia – UMUSEKE

Umukino w’Amavubi na Ethiopia uzayoborwa n’abanya-Somalia

CAF yemeje ko abasifuzi b’abanya-Somalia bayobowe na Mohamed Hagi aribo bazayobora umukino wo kwishyura uzahuza Amavubi y’u Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN2018.

Abasifuzi b'abanya Somalia bayobowe na Mohamed Hagi (wa kabiri uvuye iburyo) nibo bazasifura umukino w'u Rwanda na Ethiopia

Abasifuzi b’abanya Somalia bayobowe na Mohamed Hagi (wa kabiri uvuye iburyo) nibo bazasifura umukino w’u Rwanda na Ethiopia

Abanyarwanda bakurikirana umupira w’amaguru benshi bafite ikizere cyo kubona Amavubi mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN2018 izabera mu mujyi itandukanye ya Maroc muri Mutarama na Gashyantare umwaka utaha.

Nyuma yo gutsindira Ethiopia i Addis Ababa 3-2 mu mukino ubanza wa kamarampaka wo gushaka itike y’iki gikombe, Amavubi  agiye gukina umukino wo kwishyura ku cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017 asabwa kunganya gusa.

Uyu mukino uzabera kuri stade regional ya Kigali uzayoborwa n’abasifuzi bakomoka muri Somalia nkuko urubuga rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’rubitangaza.

Umusifuzi wo hagati ni; Mohamed uzaba ufatanya na bagenzi be Hamza Hagi Abdi na  Salah Omar Abukar naho Bashir Olad Arab azaba umusifuzi wa kane. Aba basifuzi ni nabo bayoboye umukino Amavubi yatsinzwe na Ghana

Igihugu kizabona itike y’iki gikombe CHAN2018 kizahita kitabira tombola y’uko amakipe azagabanywa mu matsinda iteganyijwe tariki 17 Ugushyingo 2017 i Rabat muri Maroc naho igikombe cyo kizaba hagati ya tariki 12 Mutarama na 4 Gashyantare 2017.

Mohamed Hagi yaherukaga mu Rwanda ari umusifuzi wa kane mu mukino wa Ghana muri 2015

Mohamed Hagi yaherukaga mu Rwanda ari umusifuzi wa kane mu mukino wa Ghana muri 2015

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock