Umukobwa witwa RWANDA impano ye yatangaje Nicole Scherzinger – UMUSEKE

Umukobwa witwa RWANDA impano ye yatangaje Nicole Scherzinger

Kuwa gatandatu no ku cyumweru mu irushanwa ryo kuririmba rigamije kuzamura impano ryitwa X-Factor ryo mu Bwongereza hagaragayemo umukobwa witwa Rwanda Shaw w’impano mu kuririmba.

Rwanda Shaw aririmba kuwa gatandatu

Rwanda Shaw aririmba kuwa gatandatu

Kuwa gatandatu uyu mukobwa w’imyaka 21 yaririmbye imbere y’abakemurampaka Simon Cowell, Nicole Scherzinger, Louis Walsh na Sharon Osbourne.

Agisoza umuhanzi uzwi cyane Nicole Scherzinger aramubwira ati “Ufite ijwi ryiza cyane, uri na mwiza cyane. Ufite impano nini cyane.”

Umukemurampaka  Simon Cowell nawe ahita amubwira ati “Uririmba neza. Ngiye kubikwereka nguha ‘Yego’.

Rwanda Shaw w’imyaka 21 ni uwo mu gace kitwa Lisburn muri 12km uvuye rwagati mu mujyi wa Belfast muri Ireland y’amajyaruguru.

Asanzwe akora mu isoko nk’ufasha abacuruzi nubwo ngo muri week end ajya kuririmbira abantu ahanyuranye. Akaba ariko ari kurangiza Kaminuza mu bijyanye na ICT n’itangazamakuru.

Nyuma yo kuwa gatandatu, kuri iki cyumweru habaye ikindi kiciro cy’abamurika impano zabo mu kuririmba maze batangaza urutonde rw’abazakomereza muri Boot camp.

Nyuma ya Boot camp habaho irushanwa rya nyuma (finals) baririmba mu ngeri zinyuranye muzika ya Live. Abakemurampaka bakagenda bafasha buri umwe kwerekana urwego rwe rwiza kugeza ubwo hari abatsindira kubona amasezerano ya miliyoni imwe y’amaPound yo kubafasha guteza imbere impano zabo.

Abajya muri Boot camp batoranyijwe mu ijoro ryakeye bo m’u Bwongereza bose hamwe ni 15 barimo na Rwanda Shaw.

Rwanda Shaw ni umukobwa w’umunyaIreland, hari amakuru avuga ko nyina ari umunyarwandakazi.

Rwanda hagati ati imyaka 4 ari kumwe na nyina na mukuru we

Rwanda hagati ati imyaka 4 ari kumwe na nyina na mukuru we. Photo/Instagram/RwandaShaw

Nicole Scherzinger yamubwiye ko aririmba neza kandi ari n'umukobwa mwiza

Nicole Scherzinger yamubwiye ko aririmba neza kandi ari n’umukobwa mwiza

UMUSEKE.RW

 

1 Comment

  1. Nicole

    04/09/2017 at 10:50 pm

    Ngo yitwa RWANDA !!!!!!ndapfude

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock