UMUNSI WAGEZE: Uwa mbere yageze ku biro by’itora saa saba z’ijoro… – UMUSEKE

UMUNSI WAGEZE: Uwa mbere yageze ku biro by’itora saa saba z’ijoro…

UPDATE: Perezida Kagame Paul Umukandida wa RPF Inkotanyi yatoreye mu mudugudu abarizwamo w’Imena aherekejwe na Jeanette Kagame n’abana, abagejeje imyaka yo gutora na bo batoye.

Kagame Paul akimara gutora Perezida yavuye mu biro by’itora ahita ataha ntabwo yigeze aganira n’abanyamakuru.

Ivan Cyomoro n’abavandimwe baherekeje umubyeyi wabo Perezida Kagame Paul gutora, abagejeje imyaka na bo batoye

Ange Kagame ageze ku biro by’itora mu mudugudu w’Imena

Perezida Kagame Paul ageze ku biro by'itora mu mudugudu w'Imena ari kumwe na Jeanette Kagame

Perezida Kagame Paul ageze ku biro by’itora mu mudugudu w’Imena ari kumwe na Jeanette Kagame

Vice Chairman wa FPR-Inkotanyi Christopher Bazivamo avuga ko bizeye intsinzi y'umukandida wabo

Vice Chairman wa FPR-Inkotanyi Christopher Bazivamo avuga ko bizeye intsinzi y’umukandida wabo

Kagame Paul avuye gutora umutekano wari urinzwe cyane

 

RPF-Inkotanyi binyuze muri Visi Perezida wayo, Hon Bazivamo Christophe yavuze ko biteguye kwakira icyo ari cyo cyose kiva mu matora

 

Umukandida Mpayimana Philippe na we yatoye, avuze ko ari ubwa mbere agize uruhare mu matora kandi akaba agize uruhare mu gutorwa.

Ati “Ngitangira nabonaga nkenewe n’abantu bagera kuri 30% ariko kubera campaign/kwiyamamaza barazamutse kurenza 50%.”

Ati “Amajwi ngira ntabwo nyazi ariko gutsinda ko namaze gutsinda.”

Mpayimana Philippe wiyamamariza kuyobora igihugu yatoreye mu murenge wa Gitega

Yavuze ko atatsindira ku majwi 100% kuko ngo n’abandi bakandida babiri bahatana na we batowe, ariko ngo imibare ni yo iza kubigaragaza

 

*Dr Frank Habineza yizeye amajwi 70%…Ati “Iri joro ndarara ndi Perezida w’u Rwanda”

Saa saba n’igice z’ijoro, Alphonse Barushyuwenda yari ageze ku biro by’itora bya Nkotsi biri mu kagarika Bikara. Niwe munyarwanda wa mbere ushobora kuba yageze ku biro by’itora mbere y’abandi mu gihugu. Uyu musaza avuga ko yifuza ko nta muntu umutanga gutora. Saa cyanda zibura iminota micye umunyamakuru w’Umuseke yamusanze ku biro by’itora wenyine.

Barushyuwenda n'agakoni ke ati "Ndagira ngo ntore mpite njya kwiyahirira ubwatsi bw'inka"

Barushyuwenda n’agakoni ke ati “Ndagira ngo ntore mpite njya kwiyahirira ubwatsi bw’inka”. Photo/EmileDusenge/UMUSEKE

Ngo umubyizi ni uwa kare, kuri bamwe rero ni kare cyane…. Abanyamakuru b’Umuseke ku masaha ya saa cyenda y’iijoro bageze ku biro bimwe by’itora. Abanyarwanda miliyoni 6 852 714  bagiye gutora Perezida wabo.

Barushyuwenda atuye mu mudugudu wa Nyakinama, Akagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi muri Musanze, yabyutse kare cyane areba inka ye maze abona umwezi uraganje ikirere kimeze neza yerekeza ku biro by’itora biri kuri Group Scolaire Nyakinama.

Ngo arashaka ko namara gutora ari uwa mbere ahota ajya kwishakira ubwatsi bw’inka ye.

Ahandi abanyamakuru b’Umuseke bageze hagati ya saa cyenda na saa kumi za mugitondo bahasanze abantu bacye cyane bahageze bategereje ko ibiro by’itora bifungura bagatora Perezida bakigira ku murimo.

Kuri site y’itora ya Nyakanama mu mudugudu wa Nyakanama Akagari ka Cyivugiza mu murenge wa Muko i Musanze saa kumi za mugitondo umunyamakuru w’Umuseke yahasanze abaturage nka 15 bo bahise bishyira ku murongo.

Abanyarwanda baraye batoreye mu mahanga bagera ku bihumbi 44 362, wongeyeho abari butorere mu Rwanda bose hamwe ni 6 897 076. Abagore ni 54% abagabo ni 46%, urubyiruko muri bo ni 45% nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Mu Rwanda abatora baratorera kuri Site z’itora 2 340 zigizwe n’ibyumba by’itora 16 691.

Perezida kwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda yaraye atangaje ko ijoro ryo kuri uyu wa gatanu Komisiyo itangaza imibare y’ibanze y’ibyavuye mu matora, naho gutangaza by’agateganyo no mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora bikazakorwa mu minsi izakurikira hakurikijwe amategeko agenga amatora.

Kuri iki cyumba cy'ishuri rya Nyakinama mukanya haraba hari abantu benshi basanga Barushyuwenda yahageze kare aje gutora

Kuri iki cyumba cy’ishuri rya Nyakinama mukanya haraba hari abantu benshi basanga Barushyuwenda yahageze kare aje gutora. Photo/EmileDusenge/UMUSEKE

Kuri Site ya Rugarama mu murenge wa Nyamirambo muri Nyarugenge, saa cyenda n'igice z'ijoro... nta muntu urahagera ho. Photo/CallixteNduwayo/UMUSEKE

Kuri Site ya Rugarama mu mudugudu wa Kagunga Akagari ka Rugarama Umurenge wa Nyamirambo muri Nyarugenge, saa cyenda n’igice z’ijoro… nta muntu urahagera ho. Photo/CallixteNduwayo/UMUSEKE

Kuri site y'itora ya Nyakanama mu kagari ka Cyivugiza mu murenge wa Muko kumi za mugitondo zirenzeho iminota micye umunyamakuru wacu yasanze abaturage nka 15 bari ku murongo. Photo/EmileDusenge/Umuseke

Kuri site y’itora ya Nyakanama mu kagari ka Cyivugiza mu murenge wa Muko kumi za mugitondo zirenzeho iminota micye umunyamakuru wacu yasanze abaturage nka 15 bari ku murongo. Photo/EmileDusenge/Umuseke

Esperance Nyirasafari niwe wahageze mbere y'abandi saa kumi zibura iminota micye, ni nawe uri imbere ku murongo. Ngo aragira ngo atore Perezida mbere y'abandi ajye mu turimo tundi mu rugo

Esperance Nyirasafari niwe wahageze mbere y’abandi saa kumi zibura iminota micye, ni nawe uri imbere ku murongo. Ngo aragira ngo atore Perezida mbere y’abandi ajye mu turimo tundi mu rugo

Miliam Niyingenera na Dative Muhawenimana babaye abambere bageze kuri site ya Rugarama ku isaha ya saa 04h37, ngo baragira ngo batore kare bajye mu kazi ku isoko ryo mu Miduha

Miliam Niyingenera na Dative Muhawenimana babaye abambere bageze kuri site ya Rugarama ku isaha ya saa 04h37, ngo baragira ngo batore kare bajye mu kazi ku isoko ryo mu Miduha. Photo/CallixteNDUWAYO/UMUSEKE

Abakorerabushake bwa mbere mu matora kuri iyi Side ya Rugarama Claude Nsanzamahoro na Umutoni Marie Louise nabo bahise bahagera

Abakorerabushake bwa mbere mu matora kuri iyi Side ya Rugarama Claude Nsanzamahoro na Umutoni Marie Louise nabo bahise bahagera

Site y'tira ya Nyange mu kagari ka Gisuna mu murenge wa Byumba i Gicumbi Saa kumi n'igice z'igitondo nta muntu urahagera

Site y’tira ya Nyange mu kagari ka Gisuna mu murenge wa Byumba i Gicumbi Saa kumi n’igice z’igitondo nta muntu urahagera. Photo/EvenceNGIRABATWARE/UMUSEKE

Aha i Nyange aho bwakereye baje kuza ari benshi bajya ku mirongo ngo batangire itora. Photo/EvenceNGIRABATWARE/UMUSEKE

Aha i Nyange aho bwakereye baje kuza ari benshi bajya ku mirongo ngo batangire itora. Photo/EvenceNGIRABATWARE/UMUSEKE

 

Site ya Nyamagumba ahagana saa 4.40 hari hafunze

Site ya Nyamagumba I mUSANZE ahagana saa 4.40 hari hafunze

Aba bagore babiri ngo bahageze mbere ya Saa cyanda basanga hafunze

Aba bagore babiri ngo bahageze mbere ya Saa cyanda basanga hafunze. Photo/EmileDusenge/UMUSEKE

 

Saa 4h20, Theogene Niyonsaba w’imyaka 28, niwe muturage wa mbere wageze kuri site y’itora ya Nyakarambi mu kagari ka Ruhango Umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe

Saa 4h20, Theogene Niyonsaba w’imyaka 28, niwe muturage wa mbere wageze kuri site y’itora y’Umudugudu wa Nyakarambi mu kagari ka Ruhanga Umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe. Photo/DaddySadikiRUBANGURA/UMUSEKE

Niyonsaba ngo yararanye gahunda yo kuzinduka agatora umukandida uzamugirira akamaro

Niyonsaba usanzwe ukora akazi ko gusiga irangi ngo yararanye gahunda yo kuzinduka agatora umukandida uzamugirira akamaro. Photo/DaddySadikiRUBANGURA/UMUSEKE

 

Venansiya Nyirabera niwe wageze bwa mbere (saa 4h30) kuri site y’itora yok u ishuri rya Muhondo mu kagari ka Muhondo mu murenge wa Kageyo muri Gicumbi. Photo/Evence NGIRABATWARE/UMUSEKE

Venansiya Nyirabera niwe wageze bwa mbere (saa 4h30) kuri site y’itora yok u ishuri rya Muhondo mu kagari ka Muhondo mu murenge wa Kageyo muri Gicumbi. Photo/Evence NGIRABATWARE/UMUSEKE

Venancia yakurikiwe na Muzehe Karahanyuze Cyprien wahageze Saa kumi n'imwe zibura. Nibo ba mbere Umunyamakuru w'Umuseke yahasanze

Venancia yakurikiwe na Muzehe Karahanyuze Cyprien wahageze Saa kumi n’imwe zibura. Nibo ba mbere Umunyamakuru w’Umuseke yahasanze

 

Kuri Site ya Kazo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, aba mbere bahageze saa kumi n'imwe zibura iminota micye. Photo/EliaBYUKUSENGE/UMUSEKE

Kuri Site ya Kazo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, aba mbere bahageze saa kumi n’imwe zibura iminota micye. Photo/EliaBYUKUSENGE/UMUSEKE

Kuri Site ya Musamvu, Casimir Gasana yazindukanye n'umugore we bahagera mbere baje kwitorera Perezida. Photo/EliaBYUKUSENGE/UMUSEKE

Kuri Site ya Musamvu, Casimir Gasana yazindukanye n’umugore we bahagera mbere baje kwitorera Perezida. Photo/EliaBYUKUSENGE/UMUSEKE

Kuri site y’Akagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero aho umunyamakuru wacu yageze saa 5h15 yasanze abaturage bahageze

Kuri site y’Akagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero aho umunyamakuru wacu yageze saa 5h15 yasanze abaturage bahageze. Photo/AlainKAGAME/UMUSEKE

Nubwo basanze site ikinze, icyabazinduye kuri bo cyane ni ugutora umukuru w’igihugu hakiri kare kuko ari inshingano nk’abenegihugu.

Nubwo basanze site ikinze, icyabazinduye kuri bo cyane ni ugutora umukuru w’igihugu hakiri kare kuko ari inshingano nk’abenegihugu. Photo/AlainKAGAME/UMUSEKE

 

Kuri site y’itora yo ku mudugudu wa Kubidandi, akagari Kagasa, umurenge Gahanga muri Kicukiro abahageze saa kumi n’imwe basanze hagifunze

Kuri site y’itora yo ku mudugudu wa Kubidandi, akagari Kagasa, umurenge Gahanga muri Kicukiro abahageze saa kumi n’imwe basanze hagifunze. Photo/MartinNIYONKURU/UMUSEKE

Epiphanie Uwimana niwe wahageze mbere saa 04h50 ngo icyamuzinduye ni ishyaka afitiye gutora umukuru w'igihugu

Epiphanie Uwimana niwe wahageze mbere saa 04h50 ngo icyamuzinduye ni ishyaka afitiye gutora umukuru w’igihugu.Photo/MartinNIYONKURU/UMUSEKE

Nyuma gato site yakinguwe barinjira batangira gutonda imirongo imbere y'ibiro by'itora

Nyuma gato site yakinguwe barinjira batangira gutonda imirongo imbere y’ibiro by’itora

 

Kuri Site y'itora yo mu kagari ka Munara mu murenge wa Rubavu Akarere ka Rubavu aba mbere bahageze saa 4h30. Photo/AlainKAGAME/UMUSEKE

Kuri Site y’itora yo mu kagari ka Munara mu murenge wa Rubavu Akarere ka Rubavu aba mbere bahageze saa 4h30. Photo/AlainKAGAME/UMUSEKE

Site y'itora yo ku Nyundo mu karere ka Rubavu, Saa kumi n'imwe za mugitondo bari bahaze

Site y’itora yo ku Nyundo mu karere ka Rubavu, Saa kumi n’imwe za mugitondo bari bahaze

Aba biganjemo urubyiruko bo ku Nyundo saa kumi n’imwe bari bageze ku biro by’itora ngo bitorere umukuru w’igihugu. Photo/AlainKAGAME/UMUSEKE

Aba biganjemo urubyiruko bo ku Nyundo saa kumi n’imwe bari bageze ku biro by’itora ngo bitorere umukuru w’igihugu. Photo/AlainKAGAME/UMUSEKE

Kuri site y’itora ya Pepe2 mu kagari ka Kanyefurwe Umurenge wa Nyakiriba muri Rubavu, Saa kumi n’imwe n’igice abaturage bari batoye imiringo

Kuri site y’itora ya Pepe2 mu kagari ka Kanyefurwe Umurenge wa Nyakiriba muri Rubavu, Saa kumi n’imwe n’igice abaturage bari batoye imiringo. PhotoAlainKAGAME/UMUSEKE

 

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kinyami Akagari ni Kinini Umurenge Shyogwe mu karere ka Muhanga Saa kumi n’imwe n’igice bari bahageze

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kinyami Akagari ni Kinini Umurenge Shyogwe mu karere ka Muhanga Saa kumi n’imwe n’igice bari bahageze. Photo/ElizeMUHIZI/UMUSEKE

5:00 AM, Imirongo yari imaze kuba miremire nubwo itora ritangira saa moya. Photo/Elize MUHIZI/UMUSEKE

5:00 AM, Imirongo yari imaze kuba miremire nubwo itora ritangira saa moya. Photo/Elize MUHIZI/UMUSEKE

Uko bwagendaga bucya aha kuri site ya Kinyami akagari ka Kinini Umurenge wa Shyogwe abantu bagendaga biyongera

Uko bwagendaga bucya aha kuri site ya Kinyami akagari ka Kinini Umurenge wa Shyogwe abantu bagendaga biyongera

Kuri site y’itora yo mu mudugudu wa Mapfundo akagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe naho bwagiye gucya abantu babaye benshi

Kuri site y’itora yo mu mudugudu wa Mapfundo akagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe naho bwagiye gucya abantu babaye benshi

BIteguye cyane gutora umukuru w'igihugu./Photo ElizeMUHIZI/UMUSEKE

BIteguye cyane gutora umukuru w’igihugu./Photo ElizeMUHIZI/UMUSEKE

 

Kuri site y’itora mu mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Mugombwa mu karere ka Gisagara umuturage wa mbere witwa Francois Nzeyimana yahageze saa kumi z’ijoro.

Kuri site y’itora mu mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Mugombwa mu karere ka Gisagara umuturage wa mbere witwa Francois Nzeyimana yahageze saa kumi z’ijoro. Photo/Christine NDACYAYISENGA/UMUSEKE

Aha kuri site ya Mpinga byageze saa kumi n’imwe abaturage bamaze kuba nka 40 nubwo site yari igifunze. Bose icyo bavuga ni uko bazinduwe n’ishyaka ryo gutora Perezida bakigira ku murimo.

Aha kuri site ya Mpinga byageze saa kumi n’imwe abaturage bamaze kuba nka 40 nubwo site yari igifunze. Bose icyo bavuga ni uko bazinduwe n’ishyaka ryo gutora Perezida bakigira ku murimo.

Francois Nzeyimana yahageze saa kumi z’ijoro ari uwa mbere. Photo/ChristineNDACYAYISENGA

Francois Nzeyimana yahageze saa kumi z’ijoro ari uwa mbere. Photo/ChristineNDACYAYISENGA/UMUSEKE

 

Umudugudu wa Rugendabari mu kagari ka Rwankuba i Mageragere Saa kumi n'ebyiri zitaragera bari bahageze ari benshi

Muri Nyarugenge, mu mudugudu wa Rugendabari mu kagari ka Rwankuba i Mageragere Saa kumi n’ebyiri zitaragera bari bahageze ari benshi. Photo/CallixteNDUWAYO/UMUSEKE

Uwimana Clemence wo mu kagari ka Kankuba mu murenge wa Mageragere ati “umusiramu yavuze nabyutse ngo nitorere hakiri kare”

Uwimana Clemence wo mu kagari ka Kankuba mu murenge wa Mageragere ati “umusiramu yavuze nabyutse ngo nitorere hakiri kare”

Bwagiye gucya bari ku mirongo

Saa kumi n’ebyiri, Kankuba/Mageragere/Nyarugenge

Saa kumi n'ebyiri n'igice (6:30). Photos/CallixteNDUWAYO

Saa kumi n’ebyiri n’igice (6:30). Photos/CallixteNDUWAYO

Abakorerabushake b'itora bamaze kuhagera ngo batangire igikorwa

Abakorerabushake b’itora bamaze kuhagera ngo batangire igikorwa

Umuyobozi wabo arahira ko bagiye gukora aka kazi uko biteganywa n'amategeko

Umuhuzabikorwa wa Site ya Kankuba arahira ko bagiye gukora aka kazi uko biteganywa n’amategeko

 

Saa kumi n'ebyiri kuri Site ya Nyamata Catholique mu karere ka Bugesera naho bazindukiye mu itora

Saa kumi n’ebyiri kuri Site ya Nyamata Catholique mu karere ka Bugesera naho bazindukiye mu itora

 

Saa kumi n'ebyiri, kuri site y'itora y'i Runyombyi mu murenge wa Busanze muri Nyaruguru, bazindutse cyane ngo batore

Saa kumi n’ebyiri, kuri site y’itora y’i Runyombyi mu murenge wa Busanze muri Nyaruguru, bazindutse cyane ngo batore

Kuri site y’itora mu mudugudu wa Gatare, Akagari ka Butare mu murenge wa Cyeru mu karere ka Burera

Kuri site y’itora mu mudugudu wa Gatare, Akagari ka Butare mu murenge wa Cyeru mu karere ka Burera

Barahiye abaturage bahageze ari benshi ngo bahite batora

Barahiye abaturage bahageze ari benshi ngo bahite batora

Abakorerabushake barahirira gukora akazi kabo neza. Photo/FidelN./UMUSEKE

Abakorerabushake barahirira gukora akazi kabo neza. Photos/FidelN./UMUSEKE

Abakorerabushake bo mu kagari ka Ruli muri Shyogwe i Muhanga bari kurahira

Abakorerabushake bo mu kagari ka Ruli muri Shyogwe i Muhanga bari kurahira.Photo/ElizeMUHIZI/UMUSEKE

Abaturage bo mu mudugudu w'intwari utuwe cyane cyane n'abasirikare n'imiryango yabo, ndetse n'abamugariye ku rugamba, mu Kagari ka Kamashashi barindanye bahagurukira rimwe.

Abaturage bo mu mudugudu w’intwari utuwe cyane cyane n’abasirikare n’imiryango yabo, ndetse n’abamugariye ku rugamba, mu Kagari ka Kamashashi barindanye bahagurukira rimwe. Photo/VenusteKAMANZI/UMUSEKE

Sheja Innocent uyoboye Site y'itora 'B' mu kagari ka Kamashashi areba ku isaa ngo atangize amatora.

Sheja Innocent uyoboye Site y’itora ‘B’ mu kagari ka Kamashashi areba ku isaa ngo atangize amatora. Photo/VenusteKAMANZI/UMUSEKE

Abakorerabushake ba Komisiyo barahirira kuyobora neza amatora.

Abakorerabushake ba Komisiyo barahirira kuyobora neza amatora. Photo/VenusteKAMANZI/UMUSEKE

Imidigudu imwe n'imwe yari yateguye cyane.

Imidigudu imwe n’imwe yari yateguye cyane. Photo/VenusteKAMANZI/UMUSEKE

Abakorerabushake ba Komisiyo y'igihugu y'amatora mu kagari ka Kamashashi babanza kwereka abaturage ko udusanduku tw'itora nta kintu kirimo.

Abakorerabushake ba Komisiyo y’igihugu y’amatora mu kagari ka Kamashashi babanza kwereka abaturage ko udusanduku tw’itora nta kintu kirimo. Photo/VenusteKAMANZI/UMUSEKE

Aha mu kagari ka Kamashashi bari bateguye n'itorero ribyinira abaje gutora.

Aha mu kagari ka Kamashashi bari bateguye n’itorero ribyinira abaje gutora. Photo/VenusteKAMANZI/UMUSEKE

Kuri Site y'itora B, mu kagari ka Kamashashi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro mbere yo gutora babanje gukuta iyi migozi, byari ibirori bikomeye.

Kuri Site y’itora B, mu kagari ka Kamashashi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro mbere yo gutora babanje gukuta iyi migozi, byari ibirori bikomeye. Photo/VenusteKAMANZI/UMUSEKE

 

ITORA

Umusaza Emmanuel Ndagijimana w'imyaka 86 yavuye mu muduguduwa Musave aza gutora aha Kankuba mu murenge wa Mageregere, ari mu batoye bwa mbere kuri iyi site

Umusaza Emmanuel Ndagijimana w’imyaka 86 yavuye mu muduguduwa Musave aza gutora aha Kankuba mu murenge wa Mageregere, ari mu batoye bwa mbere kuri iyi site

Ndagije baramusobanurira uko abigenza

Ndagijimana baramusobanurira uko abigenza ngo akore itora neza

Avuye mu cyumba cyo gutereramo arashyira urupapuro rwe rw'itora ahabugenewe

Avuye mu cyumba cyo gutereramo arashyira urupapuro rwe rw’itora ahabugenewe

Ndagijimana avuga ko yifuriza u Rwanda amahoro mu bihe by'ubu n'ibizaza ariyo mpamvu akiza gukora inshingano ye

Ndagijimana avuga ko yifuriza u Rwanda amahoro mu bihe by’ubu n’ibizaza ariyo mpamvu akiza gukora inshingano ye

 

 Hon Depite Emmanuelie Mukanyabyenda yatoreye i Ruli mu murenge wa Shyogwe

Hon Depite Emmanuelie Mukanyabyenda yatoreye i Ruli mu murenge wa Shyogwe

Hon Mukanyabyenda amaze gutora

Hon Mukanyabyenda amaze gutora.Photo/ElizeMUHIZI/UMUSEKE

 

Mukanziza wazindukanye n'umwana we ari gutora i Nduba

Mukanziza wazindukanye n’umwana we ari gutora i Nduba

 

Umwe mubamugariye ku rugamba amaze gutora mu mudugudu wa Kamashashi mu kigo cy’amashuri cya camp Kanombe mu murenge wa Nyarugunga, Kicukiro. Photo/VenusteKAMANZI/UMUSEKE

Umwe mubamugariye ku rugamba amaze gutora mu mudugudu wa Kamashashi mu kigo cy’amashuri cya camp Kanombe mu murenge wa Nyarugunga, Kicukiro. Photo/VenusteKAMANZI/UMUSEKE

Aba babyeyi b'i Mageragere/Nyarugenge bamaze gutora bari mu nzira bitahira. Bati "Twatoye ingirakamaro". Photo/CallixteNDUWAYO/UMUSEKE

Aba babyeyi b’i Mageragere/Nyarugenge bamaze gutora bari mu nzira bitahira. Bati “Twatoye ingirakamaro”. Photo/CallixteNDUWAYO/UMUSEKE

 

Asterie Sindayigaya w’ikigero cy’imyaka 75 bamuzanye gutora bamushoreye ku igare kuri site y’itora ya …mu kagari ka …Umurenge wa Mugombwa muri Gisagara. Yabwiye Umuseke ko yishimiye cyane gutora uyu munsi kuko ari kubona igihugu kiza abato bafite uyu munsi. Tumubajije imyaka ye ati “Ndabizi se?”

Asterie Sindayigaya w’ikigero cy’imyaka 75 bamuzanye gutora bamutwaye ku igare kuri site y’itora yo mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Mugombwa mu murenge wa Mugombwa muri Gisagara. Yabwiye Umuseke ko yishimiye cyane gutora uyu munsi kuko ari kubona igihugu kiza abato bafite uyu munsi. Tumubajije imyaka ye ati “Ndabizi se?”

Ageze ku biro by'itora bose bahise bamuha umwanya n'icyubahiro aratora, amaze gutora bamusubiza ku igare aritahira

Ageze ku biro by’itora bose bahise bamuha umwanya n’icyubahiro aratora, amaze gutora bamusubiza ku igare aritahira. Photos/ChristineNDACYAYISENGA/UMUSEKE

 

Mukecuru Eugenie Uzanyinzoga w’imyaka 80 na Mzee Michel Uwihanganye,84, nabo bamaze gutorera I Ruli mu murenge wa Shyogwe. Photo/ElizeMUHIZI/UMUSEKE

Mukecuru Eugenie Uzanyinzoga w’imyaka 80 na Mzee Michel Uwihanganye,84, nabo bamaze gutorera I Ruli mu murenge wa Shyogwe. Photo/ElizeMUHIZI/UMUSEKE

 

 

Dr Frank Habineza yizeye amajwi 70%…Ati “Iri joro ndarara ndi Perezida w’u Rwanda”

Abakandida Philippe Mpayimana, Frank Habineza na Paul Kagame nabo biteganyijwe ko bitabira itora rya none. Mpayimana aratorera ku ishuri ribanza rya Camp Kigali, Habineza aratorera Kimironko hafi ya AVEGA naho Perezida Kagame atorere aho asanzwe atorera mu Rugunga…

Kandida Perezida Dr Frank Habineza watoreye Kimironko, wagarutse ku bikorwa byo kwiyamamaza, yavuze ko byatangiye nabi ariko akabisoza neza.

Abajijwe icyo yiteze muri aya matora, yasubije agira ati “Nizeye insinzi iri hejuru cyane…nkurikije ikizere abanyarwanda bangiriye n’aho naciye hose ari mu nzira, ari ku mihanda, ari mu baturage ndumva aya matora nzayatsindira kuri 70%.”

Uyu mukandida wa DGPR avuga ko yizeye kuyobora u Rwanda. Ati “Ejo nzaba ndi perezida w’u Rwanda…nako iri joro nta gutsindwa guhari, twizeye gutsinda kandi hejuru cyane.”

Dr Frank uvuga ko iyi nsizi ayizeye 100%, avuga ko naramuka atsinzwe ariko amatora yanyuze mu mucyo no bwisanzure azemera ibyayavuyemo.

Gusa avuga ko indorerezi 500 z’ishyaka rye zahuye n’ibibazo. Ati “Hari ahantu henshi zageze bazibuza kwinjira hano muri Nyarugenge, Gasabo, Kayonza za Nyaruguru twumvise ko hari ibibazo bitandukanye.”

Dr Frank Habineza avuga ko ibi bibazo bamenyesheje komisiyo y’amatora ikaba iri kubikurikirana.

Ku ishuri ryo mu Rugunga mu mudugudu Perezida Paul Kagame asanzwe atoreramo

Ku ishuri ryo mu Rugunga mu mudugudu Perezida Paul Kagame asanzwe atoreramo

Saa mbili za mugitondo abantu bari batarababa benshi ku byumba by'itora

Saa mbili za mugitondo abantu bari batarababa benshi ku byumba by’itora

Mu cyumba cy'itora ari butoreremo

Mu cyumba cy’itora ari butoreremo

Aha Paul Kagame ari butorere nawe abantu baje gutora baragenda biyongera

Aha Paul Kagame ari butorere nawe abantu baje gutora baragenda biyongera. Photos/JosianeUWANYIRIGIRA/UMUSEKE

 

Yaje gutora aherekejwe na Mme we

Yaje gutora aherekejwe na Mme we

Aha yinjiraga mu biro by'itora

Aha yinjiraga mu biro by’itora. Photos MartinNIYONKURU/UMUSEKE

Mu cyumba cy'itora atanga ibyangombwa

Mu cyumba cy’itora atanga ibyangombwa

Yabwiye abanyamakuru ko yizeye gutsinda ku majwi 70%

Yabwiye abanyamakuru ko yizeye gutsinda ku majwi 70%, ngo naramuka atsinzwe ariko amatora yabaye mu mucyo arakira ibiyavamo

Abanyamakuru bari benshi bamubaza iby'ugutora kwe

Abanyamakuru bari benshi bamubaza iby’ugutora kwe.Photos/MartinNIYONKURU/UMUSEKE

Habineza atamaze gutora atashye

Habineza atamaze gutora atashye Photos/MartinNIYONKURU/UMUSEKE

Dr Frank Habineza avuga ko iri joro arara ayoboye Abanyarwanda

Dr Frank Habineza avuga ko iri joro arara ayoboye Abanyarwanda Photos/MartinNIYONKURU/UMUSEKE

Kuri site y'itora iri ku ishuri rya Autonome ku Itaba mu karere ka Huye

Kuri site y’itora iri ku ishuri rya Autonome ku Itaba mu kagari ka Kabutare Umurenge wa Ngoma mu karere ka Huye.Photo/JeanneKANDAMA

Abihayimana bakorera aha hafi baje kuhatorera

Abihayimana bakorera aha hafi baje kuhatorera

Soeur Ngiruwonsanga Josephine wo muri Communaute Abagaragu b'Umutima yatoreye kuri Autonome

Soeur Ngiruwonsanga Josephine wo muri Communaute Abagaragu b’Umutima yatoreye kuri Autonome.Photos/JeanneKANDAMA

 

Mu mudugudu wa Gasharu Akagari ka Rukira mu murenge wa Huye kuri site y’itora ku ishuri ribanza rya Nyanza Abaturage baje gutora ari benshi.Photo/MarcelHABINEZA/UMUSEKE

Mu mudugudu wa Gasharu Akagari ka Rukira mu murenge wa Huye kuri site y’itora ku ishuri ribanza rya Nyanza Abaturage baje gutora ari benshi.Photo/MarcelHABINEZA/UMUSEKE

Veronica Mukarugabiro w’imyaka 76 amaze gutora, avuga ko yatoye uwamuhaye inka n’uburyo bwo kwivuza kandi amwitezeho n’ ibindi byiza

Veronica Mukarugabiro w’imyaka 76 amaze gutora, avuga ko yatoye uwamuhaye inka n’uburyo bwo kwivuza kandi amwitezeho n’ ibindi byiza. Photo/MarcelHABINEZA/UMUSEKE

 

 Nyirarukundo Anicelatha, 20 na Grace Kubwimana 18, b’i Mugombwa ku nshuro ya mbere batoye umukuru w’igihugu ngo ni ibyishimo kuribo kandi bibatera imbaraga zo kubaka igihugu cyabo

Nyirarukundo Anicelatha, 20 na Grace Kubwimana 18, b’i Mugombwa ku nshuro ya mbere batoye umukuru w’igihugu ngo ni ibyishimo kuribo kandi bibatera imbaraga zo kubaka igihugu cyabo. Photo/ChristineNDACYAYISENGA

 

Pasteur Bizimungu wahoze ari Perezida w'u Rwanda amaze gutora nawe

Pasteur Bizimungu wahoze ari Perezida w’u Rwanda amaze gutora nawe

Nyuma yo gutora hamwe na bamwe mubo bazanye baritahira

Nyuma yo gutora hamwe na bamwe mubo bazanye baritahira

 

Kuri site y’itora ya Saga mu mudugudu wa Nyagafumberi Akagari ka Saga Umurenge wa Muganza muri Gisagara kubera ko abaturage bazindutse cyane bose batoye byarangiye

Kuri site y’itora ya Saga mu mudugudu wa Nyagafumberi Akagari ka Saga Umurenge wa Muganza muri Gisagara kubera ko abaturage bazindutse cyane bose batoye byarangiye. Photo/ChristineNDACYAYISENGE/UMUSEKE

 

UMUSEKE.RW

17 Comments

  1. remy

    04/08/2017 at 5:47 am

    byiza cyane

    • Edward

      04/08/2017 at 10:19 am

      Yewe none se UMUSEKE ko mbona IJWI RYANGE MURISHUBIJE KUMUNIGO ? ARIKO NAMWE SIMWE SINSBARENGANYA

      • qween

        04/08/2017 at 8:00 pm

        none se ibi ko babihitishije!!

  2. ndagije

    04/08/2017 at 5:52 am

    ibi bintu ntako bisa ureke bbc nitiku ryayo nunvise ibaza uwitwa diane rwigara nkaho ariwe ufite ukuri kwose kwibibera mu rwanda nawe agasubiza ati sindibutore ukagirango ubuzima bwigihugu buraba buhagaze

  3. Ali

    04/08/2017 at 6:00 am

    Sha umuseke noneho ndushijeho kubemera, muri serious mu kazi kanyu kabisa. abasore banyu baritemye nabo. muri umuseke kabisa

  4. Farajia

    04/08/2017 at 6:02 am

    Abanyarwanda bamaze gutera indi ntambwe, barenze abahora bavugavuga ngo babayeho mu bwoba. Iki ni ikimenyetso cyiza. Ese aba bazinduwe n’ubwoba batewe?? Reka twitorere Perezida mu mahoro, Rwanda tera imbere

  5. Abdou Ngoga

    04/08/2017 at 6:40 am

    Emotions ziba zanyishe sinzi uko nabivuga! Urukundo aba banyarwanda bafite ntirusanzwe peee…

  6. Kazungu

    04/08/2017 at 7:40 am

    Ibi bintu ni byiza baaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaasi! Umuseke mukomereze aho turabakunda

  7. Aimee

    04/08/2017 at 8:16 am

    Woouuuaaawww!!

  8. Uwihanganye

    04/08/2017 at 8:43 am

    Sha ndabemeye kabisa. Umuseke mugaragaje icyo bivuga. Muri abantu b’abagabo mukomeze kubitugezaho neza. Congs

  9. bosco

    04/08/2017 at 8:47 am

    mutweretse ko muri abanyamakuru b’umwuga kbsa
    mukomeze mutangaze ibyubaka igihugu nkibi kdi guha agaciro akazi mukora ndabona mubifite mumaraso. mukomereze aho turwubake dufatanije.

  10. Abubu

    04/08/2017 at 9:52 am

    Abanyarwanda njyewe ndabemera cyane bitabira neza gahunda za leta.Nokubwa Kayibanda na Habyarimana batondaga imirongo.Abampinyuza bambwire.

  11. Dude

    04/08/2017 at 10:01 am

    Ibi bintu ntako bisa pe, muri aba mbere rwose Umuseke

    • Rukundo

      04/08/2017 at 1:59 pm

      NIba hari itangazamakuru riri serious ni Umuseke. Kdi ntibajya muri byacitse bidafite source.
      Cheers guys

  12. peter

    04/08/2017 at 10:09 am

    Stop gusebanya doreko mwese mwigize abavugizi jyumenya ibyawe.nawe vuga ibyawe ibya Diane ubireke nicyo democracy ivuze guhitamo

  13. kay

    04/08/2017 at 11:45 am

    ABUBU nibyo rwose batondaga umurongo kandi bagiye gtora umuntu umwe nayo yari ndimukarasi di<>

  14. Kajisho

    05/08/2017 at 10:55 am

    Hari amafoto hano mbona nkagirango ndi kwa Kim il sung wa kera muri za 1980.Cyangwa kwa Mobutu ya Jalelo Mobutu,umugambi numwe banyarwanda ya muvoma. Biteye kwibaza byinshi.Gusa bazatubabarire twatanze ibitambo bihagije nta bindi dufite.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock