Umunyakenya Vanessa yagizwe umuyobozi w’ubwanditsi muri “Vogue British” – UMUSEKE

Umunyakenya Vanessa yagizwe umuyobozi w’ubwanditsi muri “Vogue British”

Nyuma y’uko byemejwe kuwa 25 Nzeri 2017 na Albert Read umuyobozi wa ‘Condé Nast Britain’ ifite mu nshingano ikinyamakuru cya Vogue, ubu umunyakenya Vanessa Kingori yamaze kugirwa umuyobozi w’ubwanditsi mu kinyamakuru gikomeye muby’imideri ‘Vogue British’.

Vanessa Kingori amaze kubona ibihembo byinshi kubera akazi keza akora.

Vanessa Kingori amaze kubona ibihembo byinshi kubera akazi keza akora.

Vanessa Kingori yari asanzwe yandikira ikinyamakuru nacyo cyandika ku mideri ahanini yiganjemo iy’abagabo kitwa ‘GQ’.

Si ubwa mbere Kingori agiriwe ikizere mu bijyanye n’ubwanditsi bw’imideri kuko yahawe ibihembo bitandukanye birimo “Leader in Luxury” muri “Walpole British Luxury Awards” yabonye mu 2016 , “UK’s Most Influential Britons under 40” yabonye mu 2013, na “UK’s Overall Most Influential Black Britons” yabonye mu 2016 na 2017.

Umwaka ushize, Kingori yahawe igihembo n’umwamikazi w’Ubwongereza kiswe MBE (Member of the Order of the British Empire) kubera ibikorwa bitandukanye akora byo kwita ku buzima bw’abantu.

Kingori Vanessa yize icungamutungo n’imibanire y’abantu muri Kaminuza ya Royal Holloway yo mu Mujyi wa London mu Bwongereza.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Voice online, Kingori avuga ko yisanze akunda ibijyanye n’imideri atangira akora muri “Evening Standards ES magazine”, ndetse yayoboye ibikorwa by’imideri muri “Esquire Magazine” ikorera mu Bwongereza.

Vanessa Kingori yagizwe umuyobozi w'ubwanditsi muri Vogue.

Vanessa Kingori yagizwe umuyobozi w’ubwanditsi muri Vogue.

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock