Umunyamakuru uzwi nka “Fatakumavuta” yahishuye umwana w’imyaka 2 yabyaye – UMUSEKE

Umunyamakuru uzwi nka “Fatakumavuta” yahishuye umwana w’imyaka 2 yabyaye

Sengabo Jean Bosco umaze kumenyekana ku mazina ya “Bosqizo na  Fatakumavuta” mu mwuga w’itangazamakuru yahishuye ko afite umwana w’umukobwa yabyaye, ngo ni ibanga yari amaranye imyaka ibiri n’amezi umunani.

Ubu ngo mu mutima we aranezerewe noneho ko yabishyize hanze.

Ubu ngo mu mutima we aranezerewe noneho ko yabishyize hanze.

Uyu musore wabanje kuba umuhanzi, nyuma akaba ‘Producer’ aho yari umwe mu batunganya amashusho muri Studio ya Incredible Records yahamirije Umuseke ko afite umwana ariko agira n’icyo avuga ku buzima bw’ibyamamare ngo byihakana abana ntibinatange indezo, “Ngo abana nabo ibyinshi arabizi”.

Uyu musore yabinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ari kumwe n’umwana bari bambaye umwenda wanditseho ijambo rimwe rya “Fatakumavuta”.

Yanditseho amagambo agira ati “Ubuzima bwanjye, amaraso yanjye,…, Sengabo Elsie Prisha aka Bunny reka isi yose imenye ko ndi umubyeyi w’umwana w’umukobwa w’imyaka 2 n’amezi 8, Mana warakoze kumpa urubyaro.”

Ibyo Bosqzo yatangarije kuri Instagram.

Ibyo Bosqzo yatangarije kuri Instagram.

Sengabo Jean Bosco yaganiriye n’Umuseke adutangariza iby’uwo mwana we. Ngo yari amaze igihe kingana n’imyaka ibiri yarabihishe inshuti n’umuryango, ndetse yaranabujije umukobwa babyaranye kuzagira uwo abwira ko babyaranye. Ngo uwo mukobwa yamubereye inyangamugayo abikora nk’uko yabimusabye.

Umwana bahaye akabyiniriro ka “Bunny” yavutse tariki ya 19 Werurwe 2015. Ngo nyuma y’icyumweru uyu mwana avutse Se (Bosqzo) yagiye ku mwandikisha mu buyobozi nk’umwana we, ariko nyuma yo kuhava yari atarabyakira biba ngombwa ko abihisha, riba ibanga rya babiri kuko yumvaga nta mbaraga afite zo kubitangariza umuntu n’umwe.

Hashize amezi atatu abibwiye abo mu muryango we

Bosqzo ngo yafashe umwanzuro wo gushyira hanze ukuri kwe muri uyu mwaka wa 2017 kuko yumvaga adatekanye kandi ari no kubangamira uburenganzira bw’umwana na Nyina.

Uyu munyamakuru ngo hashize amezi atatu abibwiye abo mu muryango we nyuma y’imyaka irenga ibiri yarabigize ibanga ku bantu bose. Ngo akibivuga ngo Mama we yararize amubaza impamvu yari yarabahishe.

Ati “Byari ikibazo gikomeye kwicara nkabivuga…Njya kubivuga nari mfite amafaranga ahagije bose ndabasohokana abo mu muryango wanjye twicaye twaryohewe nibwo nahise mbabwira ko mfite umwana w’imyaka ibiri nabyaye….Mama wanjye we yananiwe kwihangana ararira.”

Uyu mwana we ajya amufata bagatemberana.

Uyu mwana we ajya amufata bagatemberana.

Yakomeje adusobanurira ko kuba yarabihishe umuryango we byari ukugira ngo batazivuna ngo barera uwo mwana cyangwa ngo bahangayike.

Ikindi kandi cyateye uyu musore gutangaza iby’ umwana we ngo ni ibyo abona mu byamamare byo mu Rwanda aho usanga abenshi baba bafite abana babyaye ariko bakabihakana n’umwemeye nta mwiteho atanga indezo.

Bonaventure Kubwimana
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Bosco imfura

    06/11/2017 at 1:06 pm

    ngo intanga zawe!!! hopeless!!!

  2. U

    06/11/2017 at 11:29 pm

    Ibyamamare biri aha! Ahahaha

  3. chris

    07/11/2017 at 1:33 pm

    Uri umuntu w’umugabo rwose ahubwo na nyina umukurikirane akube hafi bitewe n’ibanga yakubikiye urumva ko yakubaka

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock