Umunyarwanda arahatanira kuba Rudasumbwa wa Africa (Mister Africa International) – UMUSEKE

Umunyarwanda arahatanira kuba Rudasumbwa wa Africa (Mister Africa International)

Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda mu mwuga wo kumurika imideri ari mu irushanwa ryo gutora umusore uhiga abandi uburanga muri Africa ryiswe ‘Mister Africa International’.

Uyu musore w'Umunyarwanda arasaba Abanyarwanda kumutoratabanyimana arasaba abanyarwanda kumutora

Uyu musore w’Umunyarwanda arasaba Abanyarwanda kumutoratabanyimana arasaba abanyarwanda kumutora

Aya marushanwa azabera i Lagos muri Nigeria kuva tariki ya 27 Ugushyingo Kugera ku wa 3 Ukuboza 2017.

Ntabanganyimana yatoranyijwe mu basore 25 bagomba guhagararira ibihugu by’abo muri iri rushanwa ry’umugabo uhiga abandi ku mugabane wa Africa.

Uyu musore uri muri bane ba mbere mu matora ari gukorerwa kuri murandasi, yabwiye Umuseke umwuga wo kumurika imideri asanzwe akora ari wo watumye ahabwa aya mahirwe.

Ngo ubwo yamurikaga imideri muri Men’s fashion week Nigeria yahuye n’abategura irushanwa rya Mister Africa International.

Ati “Twaravuganye bambaza niba nshobora kuryitabira […] kuba uyu munsi ndi muri bane ba mbere byatewe n’abantu benshi bagenda bakunda ifoto zanjye kuko ari zo zizadufasha kuza mu munani ba mbere.”

Ntabanganyimana uhagarariye u Rwanda yatangiye kumurika imideri muri 2013,yamuritse imideri mu bitaramo bikomeye nka Kigali Fashion Week, Rwanda Cultural Fashion Show, Abryanz Style and Fashion Awards, Collective Rw Fashion Week

Amatora akorerwa ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook n Instagram, aho abatora bajya kuri konti z’iri rushanwa bagakanda kuri ‘like’ ku ifoto y’uwo bifuza guha amahirwe.

Uzagira amajwi ya mbere kuri facebook no kuri Instagram azahita aza mu munani ba mbere bageze mu kiciro cya  nyuma cy’abagomba kwegukana ikamba abandi batandatu basigaye bazahatana mu irushanwa muri Nigeria.

Gutora byatangiye ku wa 2 Ugushyingo bizarangira kuwa 12 Ugushyingo 2017

Si ubwa mbere aya marushanwa yitabiriwe n’umunyarwanda kuko muri 2015 Moses Turahirwa uhanga imideri yayitabiriye aba n’igisonga cya Kabiri cya rudasumbwa muri iri rushanwa.

Ntabanyimana (imbere) asanzwe amurika imideri

Ntabanyimana (imbere) asanzwe amurika imideri

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Amuri

    08/11/2017 at 2:50 pm

    Ariko ibi bintu ni ubuyobe kabisa!

    Ngo umusore,rudasumbwa?!ngo uhinga abandi muburanga?!ngo bigendegute se?!Abantu bakwiye kujya batekereza imirimo ifitiye isi akamaro.
    Ibi rwose ni uburindagire bukabije!

  2. MUKUNZI davis

    09/11/2017 at 1:03 pm

    dope turamushyigikiye pe

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock