Umunyarwandakazi iyo aryoshye arashotorana – Mico The Best – UMUSEKE

Umunyarwandakazi iyo aryoshye arashotorana – Mico The Best

Umuhanzi Mico The Best yashyize hanze indirimbo nshya aho aba arata ubwiza bw’Abanyarwandakazi yifashishije imvugo iharawe ngo “iyo uryoshye uba uryoshye”.

Mico The Best agarukanye indirimbo nziza.

Mico The Best agarukanye indirimbo nziza.

Uyu muhanzi uheruka mu irushanwa rya Guma Guma akabasha no kwitwara neza akaza ku mwanya wa kane, yamaze gushyira hanze indirimbo ya mbere kuva yava muri iryo rushanwa.

Iyi ndirimbo nshya ya Mico The Best yitwa “Arashotorana”, aba avuga ku bwiza bw’Abanyarwandakazi aho yifashishije amwe mu magambo aheruka gusakara ku mbuga nkoranyambaga, yavuzwe n’umukobwa bivugwa ko yicuruza agira ati “iyo uryoshye uba uryoshye n’iyo ugenda urabyumva”.

Mico yabwiye UMUSEKE ko mu kwandika iyi ndirimbo yashakaga kuvuga ku bwiza bw’Abanyarwandakazi  ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati “Ariya magambo numvaye uriya mukobwa wicuruza yampaye izindi mbaraga ariko mukuvuga ko iyo uryoshye uba uryoshye nabihurije hamwe, burya uzarebe nawe iyo ufite amafaranga iyo ugenda uba wumva umeze neza nta kibazo, mbese nawe uba uryoshye.”

Mico wakoreye iyi ndirimbo mu gihugu cya Uganda hamwe na Producer Eli Arkhis uri mu bakunzwe muri icyo gihugu. Mico avuga ko ari gukora Album ye ya gatatu aho ateganya kuzayimurika mu ntangiro z’umwaka wa 2018, izaba ikurikira iyo yamurikiye mu karere ka Musanze yitwa ‘Kure’.

Boneventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. kalisarugeyo

    12/10/2017 at 1:07 pm

    AMAGAMBO YAVUZWE N’INDAYA ABAYE ICYIVUGO!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  2. Akumiro

    12/10/2017 at 2:55 pm

    Nyamara biryoha biryana!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock