Umunyarwandakazi Liliane azitabira New York Fashion Week – UMUSEKE

Umunyarwandakazi Liliane azitabira New York Fashion Week

Liliane Kalima umaze imyaka umunani (8) muri Amerika, ari ku rutonde rw’abanyamideli bakomeye ku isi bazitabira New York Fashion Week itangira kuri uyu wa kane.

Liliane azitabira New York Fashion Week

Yaravutse tariki 12 Mutarama 1994, avukira i Nyamata. Ku myaka 15 nibwo yagiye muri Amerika ajyanywe no kuhakomereza amasomo.

Ubu atuye mu mujyi wa Indianapolis muri leta ya Indiana ho muri Leta Z’Unze Ubumwe z’Amerika.

Liliane akigera muri Amerika yabanje kuba umukinnyi wa Volleyball mu batarabigize umwuga. Kubera indeshyo ye ingana na 6″00 ft (1m83), yagiriwe inama yo kugana iby’imideli.

Icyo cyemezo yafashe cyamufashije cyane ku injira ku isoko ry’imideri muri USA. Amazu akomeye asanzwe akora iby’imideli arimo { Factor Chosen na L Models} zitangira kumushaka.

Yabwiye Umuseke ati “Naje hano muri 2009 nzanywe cyane cyane no kuhakomereza amashuri yanjye. ngezehano buri wese yatangazwaga ni indeshyo yanjye. Naje gukina Basketball na Volleyball ariko nyuma mpitamo gukomeza volleyball yonyine kuko ariyo nakundaga cyane. Ndagije high school nahise ndekera gukina”.

Liliane yahise akomereza amasomo ye muri kaminuza ya Indiana University -Purdue University Indianapolis(IUPUI).

Ku myaka 18 ubwo yarari muri Indy international festival, yaje kubonwa n’umufotozi w’umwuga witwa Lenny White aramukunda amubwira ko uko asa ndetse ni indeshyo ye yagerageza ibijyanye ni imideri.

Gusa kuri iyo imyaka, ababyeyi be bamureraga barabyanze bamubwiraga ko akiri muto ko ahubwo yagumya kwita kumasomo ye gusa.

Amaze kugeza imyaka 21 nibwo yagerageje uburyo ya kwinjira mu inzu ikomeye cyane ikora ibijyanye ni imideri (fashion agency) yo mu mujyi wa Indianapolis.

Ku itariki ya 15 Kanama 2017 nibwo yerekeje i New York, ebyeri mu nzu zamwifuzaga zaramukunze cyane ariko nawe yagombaga guhitamo imwe akorana nayo.

Yaje guhitamo iyitwa Fenton Model Management, iyi nzu ikaba ari nayo barimo gukorana mu bijyanye na New York Fashion Week y’uyu mwaka.

Kalima avuga ko kwinjira muri New York Fashion Week ari inzozi ze zabaye impamo dore ko mu byukuri ari ni inzozi za buri munyamideri wese aho ava akagera ku isi.

Abasaga 18 bahise bamukoresha. Ibi akaba ari ibintu bitari bisanzwe cyane cyane ku muntu mushya nkawe. Icyo gihe byanyujijwe kuri YouTube nkuwatsinze ikitwa Project Runway.

Iyo niyo nzira ya Liliane uzagaragarana n’ibindi byamamare ku isi mu mideli muri New York Fashion Week izaba ku itariki ya 06 Nzeri 2017 kugeza ku ya 15 Nzeri 2017.

KALIMA avukana na Jean Pierre Uwamahoro (Uyu arazwi muri siporo y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball nka Gasongo).

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock