Umunyarwandakazi mu bagore 3 muri Africa batsindiye igihembo mu bukerarugendo – UMUSEKE

Umunyarwandakazi mu bagore 3 muri Africa batsindiye igihembo mu bukerarugendo

Annie Uwase Anuarite ni umwe mu bagore batatu muri Africa baje kwiyongera ku rutonde rw’abagore ijana bateza imbere ibikorwa bifitanye isano n’ubukerarugendo muri Africa. Annie Uwase Anuarite asanzwe ayobora ba mukerarugendo bajya gusura ibyiza nyaburanga mu Rwanda. Uko ari batatu batsindiye igihembo cyiswe 100 Women in Tourism Award.

Annie Uwase Anuarite asanzwe ayobora ba mukerarugendo bajya  hirya no hino mu Rwanda

Abandi babiri baje imbere ya Uwase ni UmunyaNigeria witwa Chiamaka Obuekwe  hamwe n’umunyAfrica y’epfo wandika ku bukerarugendo witwa  Mukhatshelwa Nzama.

Mu bantu kandi bakomeye muri Africa bari ku rutonde rw’abagore bateza imbere ubukerarugengo muri Africa harimo Perezida wa Liberia Ellen Sirleaf Johnson akaba na Ambasaderi w’Ishami rya UN rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bugamije amajyambere arambye(UNWTO).

Harimo kandi na Minisitiri w’ubukerarugendo muri Ghana witwa Catherine Afeku, Minisitiri w’ubukerarugendo muri Africa y’epfo Tokozile Xasa,  Minisitiri w’ubukerarugendo muri Congo Brazzaville Arlette Soudan Nanout, uwungirije Minisitiri w’ubukerarugendo muri Zimbabwe witwa  Anastancia Ndlovu na Jackie Capeheart uyu akaba yungirije Minisitiri w’ubukerarugendo muri Liberia.

Abandi bahembwe barimo abakora mu rwego rw’ama hoteli no mu bindi bice.

Ikinyamakuru Atqnews kivuga ko urutonde ntakuka rw’abagore ijana bahize abandi mu guteza imbere ubukerarugendo muri Africa ruzashyirwa ahagaragara kuri uyu wa Gatanu taliki ya 04 Kanama, 2017.

Gutanga amazina y’abagombaga guhatanira kuza muri aba ijana byatangiye taliki ya 12 Nyakanga bikaba birangira taliki ya 22 Nyakanga.

Kuri uyu wa Mbere nibwo hatangajwe amazina by’agataganyo ariko abatsinze burundu bakazatangazwa kuri uyu wa Gatanu.

Abateguye aya marushanwa ngo bari bagamije kumenya uruhare rw’umukobwa cyangwa umugore mu guteza imbere ubukerarugendo no gushishikariza abakobwa bakiri bato gushyira ingufu mu kwiga no mu gukora muri uru rwego rw’ubukungu.

Kuba Africa ariwo mugabane urimo abantu b’igitsina gore benshi kurusha ni kimwe mu bintu by’ingenzi byagombye gusunikira abakobwa n’abagore  kwigaibyerekeye ubukerarugendo bityo bagateza imbere ingo zabo  n’ibihugu byabo muri rusange.

Imibare ya UN yerekana ko 30% by’abakora ubushabitsi muri Africa ari abagore naho  ba Minisitiri bashinzwe ubukerarugendo muri Africa  36%  ni abagore.

Hateganyijwe inama mpuzamahanga izahuza abagore bakigira hamwe uko barushaho kugira uruhare mu iterambere ry’ubukerarugendo.

Abagore bazitabira iriya nama bazava mu bihugu by’Africa harimo Nigeria, Zimbabwe, Kenya, Uganda, Ghana, Ibihugu byunze ubumwe by’Abarabu, Gambia, Togo, Tanzania, Liberia, u Rwanda, Bahrain, Senegal, Africa y’epfo , Seychelles na Namibia.

Iyi nama izabera muri Nigeria itangire kuva taliki ya 10-12 Nzeri, 2017. Muri iriya nama niho abatsindiye biriya bihembo bazabihererwa.

Ari ku rutonde rumwe na Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock