Umurezi yamuritse agatabo ‘Amabanga y’Urukundo’ – UMUSEKE

Umurezi yamuritse agatabo ‘Amabanga y’Urukundo’

*Inganzo ye ‘ni kavukire ariko ntitogota nk’iya Barafinda’.

Ndagijimana Mariko w’imyaka 33, ni Umuyobozi ushinzwe Amasomo kuri Groupe Scolaire Ntongwe, bwa mbere yamuritse igitabo kigamije kwigisha urubyiruko imyitwarire, avuga ko abanditse nka we bagitangira bakwiye gukorerwa ubuvugizi ibyo bandika bikagera kuri benshi.

Ndagijimana Mariko ashinzwe amasomo muri GS Ntongwe

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke ku bikorwa byo kumurika iki gitabo, Ndagijima yavuze ko akimurikira ku ishuri imbere y’abanyeshuri n’abarimu.

Yavuze ko Agatabo ke gafite paji 74, bityo ngo umuntu yagasoma agakuramo impanuro kandi akakarangiza katamurambiye.

Ati “Ni igitabo cyandikiwe umwana utangiye kubyiruka kugera ku bantu bashyingiwe, kirimo inama zose z’ubuzima ku rubyiruko, imyitwari myiza bagira, urukundo n’ibindi. Ubona ko ari igitabo cyaba kigiye kuzana icyanga mu bantu bakiri batoya.”

Ndagijimana avuga ko ajya gusohora iki gitabo yabanje kuvugana n’abo mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) bamubwira ko atari ngombwa ko agisohorera ahantu hamuhenze, ngo icya mbere ni uko kizamenyekana.

Umuseke wamubajije aho yakuye impano yo kwandika, agira ati “Ni kavukire, indimo. [Iratogota nk’iya Barafinda?] Ntabwo itogota nk’iya Barafinda, ntabwo iri ku musokoro wa mugani we, ikiriho ni ibintu bindimo kandi nkunda.”

Kwandika ibitabo ngo byamujemo ubwo yigaga Ishyogwe mu mashuri yisumbuye, yiga Indimi.

Yatsinze amarushanwa yo kwandika udutabo mu Cyongereza n’Igifaransa akunze kubera mu Ishuri Rikuru Nderabarezi (ryahoze ari KIE) ritegurwa ku rwego rw’akarere na Dr Emmanuel Ahimana na Dr Kayishema Jean Marie bombi bigishaga muri KIE.

Yabwiye Umuseke ati “Nabanje gusohora igitabo mu Ikinyarwanda kuko numvaga nshaka gutanga ubutumwa ku rubyiruko mbona imyitwarire yabo itagaragara neza, kugira ngo basome bagire icyo biyigisha.”

Iki ni igitabo cya mbere asohotse ariko ngo afite ibindi yanditse bikagurwa n’inzu zisohora ibitabo hakagumaho uburenganzira bwe ariko akaba atemerewe kubikuramo ibindi byinshi.

Igitabo yagurishije mbere kitwa “Impanuro za Data”, ni agatabo yanditse kaguzwe na Excel Education Publisher Partners ikorera i Masaka, gafite amagambo 500.

Uretse kwandika ibitabo, uyu musore afatanyije n’abandi bakora isabune z’amazi.

Mariko Ndagijimana avuga ko yihereyeho nk’umwanditsi ukizamuka, Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko ngo bakwiye gukundishwa gusoma kuko ngo usoma ariga akarushaho gutekereza akanunguka byinshi atari asanzwe azi.

Ku cyo abona cyabateza imbere, yagize ati “Icyambere twakorerwa ubuvugizi ibyo twandika bikagera kuri benshi kuko ibyo tuba dushaka iyo twandika ntabwo ari amafaranga ni ukugira ngo tugere kuri benshi kuko tuba dushaka gutanga inama.”

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Odeur

    21/09/2017 at 5:06 pm

    igitabo cy’amagambo magana atanu ubwo??????? Ni barafinda ugarutse muyindi sura

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock