Umuryango AJECL wigisha urubyiruko kurwanya inabi rukoresheje ineza – UMUSEKE

Umuryango AJECL wigisha urubyiruko kurwanya inabi rukoresheje ineza

Kuri iki cyumweru mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere mu kagali ka Butamwa, umuryango “AJECL” mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Amahoro banatangiza gahunda nshya yiswe “Gwiza amahoro”, umushinga wo kwigisha abantu ibijyanye n’umuco w’amahoro, urubyiruko rwigishijwe kurwanya inabi ukoresheje ineza.

Kangwage Justus aganiriza urubyiruko

AJECL (Associatiob des Jeunes de Saint Charles Lwanga) ni Umuryango nyarwanda utari uwa Leta. Ugamije gushyira imbaraga mu kubaka mu rubyiruko ubushobozi butuma rugira uruhare rugaragara mu iterambere ryuzuye kandi rirambye ry’igihugu cyabo ruyobowe n’ubuzima bwa Mutagatifu Karoli Lwanga, wahowe Imana mu gihugu cya Uganda, Kiliziya Gatolika ku isi yamugize Umurinzi, urugero n’umuvugizi w’urubyiruko rwa Africa.

Ndayisabye Rukundo Christian umunyamuryango wa AJECL yatangarije Umuseke ko  kurwanya inabi ukoreshe ineza abenshi babyita ngo ni ubugwari, nyamara ngo si byo, kuko muri Bibiliya handitswe ngo iyo umuntu agukubise ku itama rimwe utege n’irya kabiri ariko abantu benshi ntibabyumva bavuga ko uri ikigwari.

Ati “Iyo umuntu agukosereje, nawe ukamukosereza ikosa ntabwo rirangira ahubwo uba wamubitsemo indi nzika, ku buryo ubutaha azashaka kugukosereza nawe ni uko ushake kongera kumukosereza.  Iyo ufashe inabi agukoreye ukamugirira neza, na we abitekerezaho, yabona koko atari byo arahindukira akagusaba imbabazi ku buryo ya nabi agukoreye irangirira aho, ya nabi igahinduka ineza.”

Ndayisaba avuga ko AJECL yabafashije cyane kuko bo nk’abanyehuri badakunda kwihanganira umuntu ubakosereje, babigishije kurwanya inabi bakoresheje ineza.

Padiri IYAKAREMYE Theogene washinze uyu muryango avuga ko aba bana biyemeje kuba abigishwa b’amahoro ya Kristu, bakakira amahoro muri bo, hanyuma bakayagabira abandi.

Ati “Icyo tubatezeho cya mbere ni ukwigiramo amahoro, bagahinduka igicumbi cy’amahoro, bagahumurira abandi amahoro, bagahumekera uwo bahuye amahoro. Na none bakiyubakamo imbaraga bituma ba bandi bagihumura inabi, bahumeka inabi, batabanduza ahubwo iyo bakayikingira ineza, inabi ikaburizwamo.”

Padiri Iyakaremye avuga ko intumbero y’AJECL ari ukugira sociyete ifite urubyiruko rw’inyangamugayo, rwiha agaciro, rwiyemeza kuba intumwa z’amahoro, rukaba rwaracengewe n’indangagaciro z’ubumuntu, izo gukunda igihugu n’iz’imyitwarire ikwiye ituma rushobora kugira ijambo ryigenga ku byo sociyete yabo ikora cyangwa ivuga nka Karoli Lwanga.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kwegereza Abaturage Ubuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) Kangwagye Justus avuga ko iki kigo (AJECL) kiswe igicumbi cy’amahoro gifite intumbero nziza cyane, ngo ntikinyuranya n’amahame igihugu kigenderaho.

Kangwagye avuga ko amahoro ari meza ariko ko iyo bibaye ngombwa ko umuntu yirwanaho. Urugero ngo ni mu gihe cya Jenoside aho hari bamwe banze kwicwa gutyo gusa nk’abitwa Abasesero barwanyije Interahamwe.

Ati “Nta mwana w’u Rwanda nagira inama yo kuzatega igikanu ngo bamukubite ngo azajya mu ijuru hari n’igihe iryo juru atarijyamo kubera ko ubuzima bwe bwagiye ku giciro cyo hasi cyane.”

Iyi gahunda yatangiye umwaka ushize yo kwigisha abantu ibijyanye n’umuco w’amahoro bagahabwa certificate.

Urubyiruko rwigishwa amahro, ibijyanye n’iterambere bagakora koperative, bamwe bakorora ingurube n’ibindi…Bafite intego ko iyi gahunda izagenda ikura uko imyaka izaza.

Harifuzwa ko muri uyu mwaka bazageza ku rubyiruko 1000 bafite izo certificate. Hakazaba indi gahunda izakorwa muri 2020 kugeza muri 2050 izagera ku rubyiruko 30,000. Hakazakorwa indi iva muri 2050 kugeza 2100 itegerejwemo urubyiruko 1 000 000.

Urubyiruko rwigishwa uko rwarwanya ikibi rukoresheje ineza

Banateye ibiti, bigishwa uko bakwiteza imbere

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock