Umusogongero w’inkuru ndende…. – UMUSEKE

Umusogongero w’inkuru ndende….

Ubwo duherukana hari ku munsi wanjye, umunsi nishimyeho bitavugwa!

Burya amahirwe aza umunsi umwe, wayapfumbata akakubyarira andi akavubura isoko y’ibyishimo by’umutima bishira bishibuka maze wabironka ukibagirwa byose byaguteye ibikomere by’amateka, ukabaho mu buzima wavukiye kubamo ndetse ukaba uwo wavukiye kuba we.

Wa munsi wanjye nifuzaga ndetse ngashirwa nkawugeraho wabaye inzira yo kongera kubona byinshi, amahirwe atagirwa na bose nagombaga kuyacigatira maze iminsi yagombaga gukurikiraho yose ikaza ari mishya.

Nkuko iminsi idasa kuri twe yagombaga gusa kuko nari nshigatiye ikiruta ibindi, nta kindi cyari uwo namenye nkagira amahirwe, nta wundi n’ inkesha yakeshereje umutima wanjye ngatambuka ntahunyeza! Ooooh! Ni Jane nikundiraga kwita Ma Boo mbabwira, we twari tuvanye muri bya birori bibaho rimwe mu buzima, kuri wa munsi wanjye wo gutungurwa! Wooooow!

Padiri mukuru amaze kuduha umugisha akatubwira rya jambo ryiza ngo: “Icyo Imana yifatanyirije umuntu ntakagitandukanye” Icyo gihe nanjye nibwo nahamirije imbere y’ababyeyi, inshuti n’imiryango ko ntazigera muhemukira yaba mu mahoro yaba mu makuba, yaba muzima cyangwa arwaye, ko nzamukunda kandi nzamwubaha ndetse nkanamwubahisha iteka ryose kugeza gupfa, ayo magambo ntiyigeze amva mu ntekerezo.

Hari benshi bazi ko ijuru rito rya babiri ritabaho, hari n’ababizi ariko babuze ayo mahirwe yo kuribamo gusa byose biva mu rukundo rw’amateka, biva mu kuzirikana ndetse bikava no mu kwizerena tutibagiwe kwihangana, ibi bitagurwa ahubwo bikorwa n’umutima wo nita ko ariwo muntu.

Umuntu ntabwo ari isura, umuntu ntabwo ari uburebure cyangwa ubugufi, ahubwo umuntu nyamuntu ni ubumuntu.

Ubumuntu ni amagambo abiri ariko yibumbiye muri rimwe Jane umutarutwa umugabirwa amariza wandemeye umutuzo mu mutima ngatama urukundo yashyize imbere, akubaha rya jambo namubwiye ari naryo ryatumye dutsinda ibigeragezo bidasiba kuzimya urukundo.

Yibutse uminsi yose ko namufashe mu kiganza kuri wa mugoroba ubwo bwari bucye tujya mu kiriziya kwambikana iy’urudashira, nkamutegera ukwezi kwatumurikiraga maze nkamubwira ko tugiye kubaka urwacu, nkamubwira ko urwacu ruzarangwa n’ubumuntu bwa bundi ukuyemo “bu” biba umuntu, akaba ari yo mpamvu ubumuntu ari bwo nita umuntu!

Ibi nibyo umwana wa Mabukwe yanyerekaga buri munsi maze urugo rwacu rukagendwa, rugatunga ndetse rukaba isoko yo kubaho no gusugira tugasangamba byabindi twaruhiye kugera ku munsi wajye wo gutungurwa!

Yego koko iminsi twabanyemo njye na Jane yose twari mu ijuru rito, ariko burya ngo inshuti nziza uyibonera mu byago, umuvandimwe wawe nyawe ni wawundi ushobora gutegera intugu ukakuriraho kugirango nagera hejuru aguhereze ukuboko akuzamure mubashe kuva mu rwobo mwacukuriwe n’umwanzi, gusa byagutera kuzinukwa burundu bibaye uwakuririyeho ariwe ugeze hejuru akagupepera maze akarenzaho itaka, Oooohlala!

Ibanga ry’ubuzima rihishe kimwe k’ingenzi, kuwakimenye akacyubaha bimubera impamba idashira, bimubera amazi mu butayu, bikongera bikamubera igicucu ku zuba maze agahora atsinda! Koko abashibutse ku giti cy’umuruho bera imbuto z’umugisha, iminsi yabo yose ikaba iyo gutungurwa gusa bisaba kwihangana byo bitera umutima gukomera!

Abakunzi b’inkuru ndende, uyu ni umusogongero w’inkuru nshya……

“My Day of Surprise Part II”

 

Iyi nkuru tuzatangira kuyibagezaho guhera kuwa mbere mu gitondo kuri ya masaha asanzwe.

Icyakora impinduka ihari ni uko ku cyumweru itazajya ibageraho. Indi minsi yose tuzihatira kuyibagezaho ku gihe nyacyo no kubamenyesha kare impinduka zishobora kudutungura.

Ntimuzacikwe,

Murakoze

29 Comments

  1. lucky

    01/09/2017 at 3:49 am

    murakoze murakaza neza twari tubakumbuye kabisa saho mutuvanye irungu ryari rigiye kutwica sawa turabategereje kuwa1

  2. Umuhorakeye

    01/09/2017 at 6:18 am

    Ni mukanguke muze murebe inkuru yacu dukunda yongeye yaje. Umuseke muri abambere nukuri. Muratuzirikana tukabyishimira. Imana ibongerere ubumenyi n’ubushobozi.

  3. Sam

    01/09/2017 at 7:19 am

    Yebababaweeeee Eddy wacu!!!!!!!!!Murakoze umuseke kuba mutubitsemo amatsiko izaba iryoheye intekerezo nkambere ndabyizeye kuwa 1 hatinze kugera.

  4. mimi

    01/09/2017 at 7:23 am

    Ooooh! Murakoze cyane. Umuseke muri smart rwose imvugo niyo ngiro. Eddy wacu aragarutse na jane nizereko bakibanye neza na james. Amatsiko.rw

  5. bella

    01/09/2017 at 7:50 am

    Mana weee! Eddy aragarutse ni ukuri! Urwibutso urisanga ni ukuri turagukundaa! uri umwanditsi mwiza kandi waremye benshi tuba bashya, ndizera ko iyi nkuru izadushimisha nkizabanje zose, welcome Urwibutso wacu , thank you umuseke.rw muri abambere!

  6. Jeanne

    01/09/2017 at 8:32 am

    Yooooo, Imana ibahe umugisha, ya nkuru irakomeje nari narifuje kenshi kumenya uko Jane n’umukunzi we Eddy baryohewe n’urukundo nyuma ya marriage yabo. Murakoze pe

  7. Chris

    01/09/2017 at 9:15 am

    Mbega byiza we
    Gsa irungu ryar htr pe

  8. angy

    01/09/2017 at 9:27 am

    Ahwiiiiii murakaza neza rwose….twari tubakumbuye pee

  9. Coco

    01/09/2017 at 10:43 am

    Wow welcome back mwanditsi mwiza, twishimiye kandi Eddy na Jane.

  10. Hakizimana Anaclet

    01/09/2017 at 10:50 am

    waoooo!!!!!!ndishimye cyane kuba umuseke ukituzirikana mukaba mugarutse kudukura mubwigujye

  11. kamali eliphase

    01/09/2017 at 11:08 am

    Tubahaye ikaze.

  12. AKA

    01/09/2017 at 11:26 am

    Welcome back Eddy & Jane. Thx Umuseke for your free education.

  13. ROSY

    01/09/2017 at 1:13 pm

    Tubahaye ikaze Umuseke Imana ibahe umugisha

  14. Diana

    01/09/2017 at 3:19 pm

    Murakoze umuseke. Imvugo niyo ngiro, kuwambere nijyewe namwe

  15. UWERA

    01/09/2017 at 4:55 pm

    MURAHO
    NGEWE NABAZAGA UKO INKURU YA MBERE YARANGIYE
    CYANE HAGATI YA DADDY NA MAMAN WE NDETSE NA JOY

  16. Dude

    02/09/2017 at 4:34 am

    Wowww mbega byiza can’t wait Monday

  17. Faridha

    02/09/2017 at 11:26 am

    Murakoze umuseke wacu

  18. Alice

    02/09/2017 at 11:35 am

    Wow murakoze Cyane murabahanga kbs can’t wait🤗

  19. Rachel

    02/09/2017 at 5:52 pm

    murakoze cyanee irungu ryari ritwishe pe ariko part I se abatarayumvise ikubiye muribi utubwiye?tuzabakurikira 100%!
    Thkx umuseke

  20. Batesi

    02/09/2017 at 7:08 pm

    Urakaza neza nshuti twari tugukumbuye pe ariko part one ntabwo ngewe nayisomye ubwo nakora iki ngo nzakurikire neza koko

  21. Faridha

    03/09/2017 at 7:36 am

    Bjr! Ko ntakandi twabonye

  22. Gogo

    03/09/2017 at 11:33 am

    Wawouuuuu!utarabonye partI yayibona ate ngo akomezanye namwe azi ibyabanje? Umuseke murakoze

  23. chris

    03/09/2017 at 2:30 pm

    Imbamutima ko zimfashe inkuru itaraza se bahu!!Gusa umuseke mbakundiye ko muri baruticumugambi ,murakoze gukomeza kutwubaka,Eddy na Jane turabahobeyeeeeeeee

  24. DEDEYI

    04/09/2017 at 11:38 am

    Wow!Irungu ryari rimeze nabi.Welcomeback.

  25. Hoziyana

    04/09/2017 at 12:32 pm

    Turabashimiye cyane Umuseke. iyo nkuru twari tuyitegerezanyije amatsiko menshi. Murakoze.

  26. MUGABEKAZI

    04/09/2017 at 2:01 pm

    Tubashimiye ko muri ba mudatenguha, Murakagaruka neza.

  27. Mujyanama

    04/09/2017 at 2:56 pm

    Hari abantu kwishyura byananiye kubera Ikoranabuhanga, ndetse inkuru ya “Online Game” bakaba batarayirangije. Bizagenda gute kugira ngo tumenye aho inkuru yarangiriye? Mudufashe rwose turabinginze. Ikindi nuko hari ubwo umuntu ashobora kugira igitekerezo gishobora kubyara inkuru mu gihe habonetse umuhanga uzi kucyagura (Developing) byagenda gute kugira ngo akibashyikirize?

    Murakoze.

  28. christella

    06/09/2017 at 9:37 am

    wow welcome back

  29. niyonkuru patrick

    15/09/2017 at 10:25 am

    Turahari da! tur gu fan san

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock