Umusore usa n’ukekwaho kwica umugabo muri Gakenke yafatiwe mu Bugesera – UMUSEKE

Umusore usa n’ukekwaho kwica umugabo muri Gakenke yafatiwe mu Bugesera

Innocent Ntakirutimana umusore w’imyaka 19 ni we ushakishwa nyuma y’uko ashinjwa kwica umugabo Harerimana Anastase, w’imyaka 51 wo mu karere ka Gakenke murenge wa Janja Akagari ka Gatwa,  kuri uyu wa gatanu mu murenge wa Ntarama mu kagari ka Kanzenze mu karere ka Bugesera, hafashwe umusore usa n’uyu ukekwa.

Innocent Ntakirutimana uri gushakishwa ku cyaha cy'ubwicanyi

Innocent Ntakirutimana w’imyaka 19 gusa araregwa ubwicanyi akoresheje umupanga ku mugabo w’imyaka 40

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Uburasirazuba, IP (Inspector of Police) Jean Bosco Dusabe yabwiye Umuseke ko umusore usa neza n’uwagaragajwe ku ifoto y’uwo bivugwa ko yishe umuntu muri Gakenke yafatiwe mu murenge wa Ntarama.

Uyu musore yafatiwe mu gacenteri ka Ntarama, nta byangobwa bimuranga afite ngo barakeka ko ari Ntakirutimana wasize yivuganye umuntu mu karere ka Gakenke.

IP Dusabe yagize ati “Umuntu twafashe twagendeye ku mafoto twari twarohererejwe batubwira ko yasize yishe umuntu, gusa ntitwahita twemezako ari Ntakirutimana Innocent kuko nta kimuranga afite kandi atubwira ko yaturutse i Nyanza, n’amazina avuga atandukanye n’ayo batubwiye.”

Uyu musore ngo yabwiye abashinzwe umutekano ko yageze i Ntarama tariki 1 Kanama, ariko undi bivugwa ko yasize akoze ibara muri Gakenke, yatorotse tariki 7 Kanama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba avuga ko abaturage b’aho uyu musore yafatiwe bavuga ko batamuzi ari mushya muri ako gasanteri.

Ngo kugeza ubu bategereje ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke ngo bazemeze niba uyu wafashwe ari Ntakirutimana kuko ari bo bamuzi.

Ntakirutimana ashinjwa kwica Harerimana amutemeye ijosi mu kabari ke kuri centre ya Gacaca mu murenge wa Janja agahita ajya kumujugunya hafi aho mu murima. Abakekwaho ubufatanyacyaha nawe batanu barafunze.

Ubu bwicanyi kuri uyu mugabo bwabaye mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock