Umusore yemeza ko yahoze aba kuri Mars mbere yo kuza kw’Isi – UMUSEKE

Umusore yemeza ko yahoze aba kuri Mars mbere yo kuza kw’Isi

Umusore w’ingimbi wo mu Burusiya akomeje gutangaza abahanga kubera ubwenge budasanzwe afite, ndetse we yemeza ko yahoze aba ku mubumbe wa Mars mbere yo kongera kuvukira ku isi.

Boriska w'imyaka 11 ubuhanga bwe cyane mu kumenya isanzure byatangaje abahanga

Boriska w’imyaka 11 ubuhanga bwe cyane mu kumenya isanzure byatangaje abahanga

Boriska Kipriyanovich, aba ahitwa Volgograd mu Burusiya avuga ko yahoze atuye kuri uriya mubumbe utukura mbere y’uko wangirika kubera intambara.

Uyu muhungu afite ubumenyi bwo hejuru cyane ku by’imibumbe iba mu kirere ku buryo bwatangaje cyane abahanga benshi ku isi barimo n’inzobere mu bumenyi bw’isanzure.

Nyina wa Boriska ni umuganga, avuga ko yamenye ko umwana we adasanzwe ubwo ku byumweru bibiri gusa avutse yabashaga gushing ijosi umutwe we ukaba wemye nta umufashije.

Afite amezi macye ngo yatangiye kuvuga, afite umwaka umwe n’igice yari azi gusoma, gushushanya no gusiga amarangi.

Nyina yemeza ko ubwo yari agiye mu mashuri y’incuke abarimu ntacyo bashoboraga kumufasha kuko yari afite ubumenyi buri imbere cyane mu kwandika, mu ndimi no gufata vuba cyane bitangaje.

Ababyeyi be ngo ntibigeze na rimwe bamubwira iby’imibumbe n’isanzure ariko batangajwe no kuba akiri umwana ngo yaricaraga akababwira birambuye ku mubumbe wa Mars, imibumbe izenguruka izuba ndetse n’imibereho (civilization) y’abitwa Aliens.

Uko yakomeje kugenda yerekana ko azi byinshi ku isanzure niko nyuma yaje gusobanura ko impamvu ari uko yabaga kuri Mars mbere yo kongera kuvukira ku isi.

Yemeza ko abo kuri Mars bahumeka 'dioxyde de carbone'

Yemeza ko abo kuri Mars bahumeka ‘dioxyde de carbone’

 

Boriska avuga ko Mars n’ubu igifite imibereho n’ubwo yangijwe bikomeye n’akaga mu bihe birebire bitambutse.

Uyu muhungu ngo mu bihe yariho kuri Mars yari umupiloti w’indege zajyaga zinagenda hejuru y’isi.

Avuga ko hari byinshi bitaramenyekana ku isi, avuga ko kuri za ‘Pyramids’ z’i Giza mu Misiri hahishe amabanga menshi ku isi.

Avuga ko ubuzima bwa muntu buzahinduka mu gihe ikibumbano cy’igisimba kitwa ‘Sphinx’ kizafunguka. Ngo azi neza ko hari uburyo bwo kugifungura ahagana ku gutwi kwacyo nubwo ngo atabyibuka neza neza.

Intambara kirimbuzi ngo yabaye kuri Mars niyo yashegeshe abari bayituye, bacye cyane ngo nibo barokotse bubaka imibereho yindi barimo ubu.

Yemeza ko ababa kuri Mars bahumeka ‘dioxide de carbone’ ndetse ngo n’iyo baje ku isi bizanira umwuka wabo.

Ngo arabizi neza ko iyi Sphinx ifite uburyo ifungukamo kandi ngo ifunguwe ubuzima bw'abantu bwahita buhinduka, gusa ngo ntiyibuka neza uko yafungurwa

Ngo arabizi neza ko iyi Sphinx ifite uburyo ifungukamo kandi ngo ifunguwe ubuzima bw’abantu bwahita buhinduka, gusa ngo ntiyibuka neza uko yafungurwa

UMUSEKE.RW

18 Comments

  1. Kanyange

    07/11/2017 at 7:12 am

    Ubu se koko uno muntu ni iki avuze kidasanzwe?

  2. Gasana Andrew

    07/11/2017 at 8:32 am

    Azabeshye abahinde.Nta mmuntu wabaho ahumeka CO2 (carbon dioxide).Ikindi kandi,kuli Mars hari ubukonje burenze -200 degrees Celcius.Nkuko Bible ivuga,nta handi imana yahaye abantu ngo bature uretse ku ISI.Bible yerekana ko abantu bumvira imana bazaba ku isi iteka ryose.Ariko ababi bose bazayikurwamo nkuko dusoma muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Iyi si izahinduka paradizo.Ntabwo twaremewe kujya mu ijuru nkuko abakuru b’amadini bigisha.Abantu bake bazajya mu ijuru,nibo bazategeka isi izahinduka paradizo nkuko tubisoma muli Daniel 7:27.Yesu ubwe yigishaga ko abantu beza bazaba ku isi (Matayo 5:5).

    • edisa

      07/11/2017 at 8:59 am

      You are a bible student, I presume?? Bible hari ibintu byinshi ivuga biri nyakuri ariko abayikoresha bose bagaragaza gusa ibishingiye kubyo bizera n’est ce pas??

    • Gisa

      07/11/2017 at 9:41 am

      ariko ntukabe umuhezanguni ngo ukabye! ko akubwiye abo kuri mars se akubwiye abo kuri terre?? ikirere cyaho se urakizi? niba abo ku isi batabasha gutura kuri mars nuko atari abaho nyine!!! ese uwo Yesu uvuga ko bakubwira ko yavukiye ku isi hari aho bavuga ko yavukiye kuri Mars?? ko ushaka kuvanga ibitavangika bite byawe?? hari byinshi tutazi bibera ahandi tutari kdi ntiwahita wanzura ko bidashoboka utaranabona uko bo bateye!! ntuzi icyo barya ntuzi niba banarya ntuzi niba habayo technology ntuzi niba habayo iyobokamana ariko urimo urazana za Bible ahantu utanazi niba bo banazemera!!

      wowe rero igumire mubukoroni bw’abazungu nizo yobokamana zabo ariko niba hariya habaho ntuzi nibihabera icecekere.

    • Gasana

      08/11/2017 at 2:50 pm

      Reka nibalize Gasana Andrew.
      Ibi wanditse ubihereye kuki?
      Uzi niyo utubwira ko uliya mubumbe avuga hali ukundi kuntu uwuzi?
      Ibyo utubwiye ni inyigisho n’imyumvire y’abahamya ba Yehova.
      Niba uli we rero wivanga ibintu.

    • Lewis

      12/11/2017 at 2:22 pm

      Ceceka ntukabe umuhezanguni wanna. Jya ureba ibintu biguhe Kwiga no kumenya ibyutazi guhita uhakana sibyiza Cyane ko nibyo bya Bible ntabyuzi rwose.

  3. ukobiri

    07/11/2017 at 10:26 am

    sh ntimugapinge kuko haribyinshi tutazi .iyisi njy mbona yikoreye byinshi tutazi p.none se ko uhakana waba uzi aho waruri mbere yo kuza ku isi ,ese uzi aho uzajy nuyivaho.sh ibiri mu isanzure ntabumenyi namba tubiziho p.uretse ibyo twasomye nyine.ibya bible nawe nuko aribyo wabwiwe.so ntiwabyemera ijana ark ntiwanahakana p

  4. Emmanuel NIYINDAGIYE

    07/11/2017 at 10:27 am

    ahaaa ni danger igisigaye ashaka ni ukuba pluton kuko Mars,Earth, maze agakomeza urugendo rwe .

  5. leo

    07/11/2017 at 11:10 am

    ibyobirashyoboka !gusa uwowa bible we arasekeje !uzarebe usomeneza uzasanga bibiriya irimo kuvuguruzanya gukomeye! ntacyo ikivuze rero :iracyayoboye abatanayisoma naba pasteur babasomera ahabahesha amaturo!..wariwabona imana ifata amafranga! uzasome kuri sound cloud uzasobanukirwa na bible!

  6. k c

    07/11/2017 at 11:20 am

    Nimba mujya mwumva abana basekibi,nuyu mwana numwana wasekibi,kd nabandi Bari munzira.
    gusa ukuri kuxatsinda,
    Imana yarebye isi,ituzaho abantu Bayo ntawundi mubumbe waturwaho nigihumeka uretse isi,ibisigaye nukwishakira kubeshya abayituye.ngaho ejo azasubireyo.idiota

    • sam

      07/11/2017 at 4:22 pm

      Maze ibirenze ubwenge bwa muntu mutangira kubyita sekibi!!! Ikibi kiri mu muntu kdi nitwe babi kdi ubushake bw’umuntu bwatuma aba mwiza!!! Benshi ntibazi amateka y’imiryango yabo urwanda cg Africa ariko yesu tutazi yateje intambara; simvuze Muhammad na bandi !!! Imana iba muritwe nàho abirwa muyishaka mukomeze mugerageze!!!

  7. Mosul

    07/11/2017 at 6:24 pm

    Mwabyemera mutabyemera Abera bazataha ijuru naho ibyisi nhya byo bazabanze basubize ikibazo kibazango izahindurwa nshya barihe?Uwiteka akomeze kutwigisha no kumenya ubuhenebere ubwo muminsi yimperuka!!!!

  8. Masumbuko

    07/11/2017 at 9:07 pm

    Uyu mwana bazamubaze ubwoko bw’ indege yatwaraga bazayimuhe barebe ko ayitwara. Bazana mubaze aeroport nibyo yatwaraga. Ese yavanyweyo niki? Yibuka ababyeyi be? Abamubyaye mu Burusiya arabemera?

  9. D.M

    08/11/2017 at 11:08 am

    indege yatwaraga yavuze ko yazitwariraga hejuru y’isi izo ntago twe turazijyira ntayo babona bamuha rero ngo atware. Ahubwo atange uburyo yajemo niba koko aruwaje!.

  10. kana

    08/11/2017 at 2:43 pm

    UYU NI UMRWAYI MU MUTWE!

  11. assoumpta

    08/11/2017 at 9:01 pm

    Icyigaragara cyo satani yamaze gutwara ubwenge bwabantu pe mbega uziko nubwo tureba ntanumwe ufitamaso yokubona ngamenya ibiriho koko nihe wabonye umwana wibyumweru ashingijosi ngaho kumwaka ngo yaravugaga,agasoma,akandika nibindi igihe kirageze ngo satani akore umurimo we mureke dusab’Imana andimaso kuko ndabona dukeneye kureba kure

  12. hoge

    09/11/2017 at 8:33 pm

    Ndibariza K.C iyo mibumbe yo wayibwiwe niki ko ibaho. Niba se wemera ko ibaho bitewe n’ibisobanuro bihagije wahawe wemera nibura ko hari ibindi bigihishwe biraramenyekana?
    Ubwo iby’uriya mwana avuga bishobora kuba ari agatonyanga muri byinshi bigihishwe.
    Niyo mpamvu bigora benshi kwemera ibyo avuga. Galilee yarishwe avuze ko isi izenguruka izuba. Ubu ariko hamenyekanye byinshi duseka abamwishe.
    Nawe jya ucisha make. Ahubwo wagombye kugira umuhate wo gushakashaka nawe kugirango utange umusanzu ku bihe bizaza.

  13. mike

    18/11/2017 at 10:23 am

    Imagination ze abayarose akabeshya bazamuhe indege turebe ko azi kuyitwara cg atubwire ukuntu we yarokotse kur mard

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock