Umuti uvura ubusaza uri kwigwaho – UMUSEKE

Umuti uvura ubusaza uri kwigwaho

Ibi ni ibyemezwa n’abahanga mu binyabuzima n’ubuvuzi nyuma yo kuvumbura uburyo uturemangingo dushaje dushobora gusubizwa ibutoto. Ibi babibonye nyuma y’ubushakashatsi barimo bakora ku ndwara yitwa progeria ituma abana bakura basaza vuba vuba akazapfa batarageza imyaka 15 kubera ibibazo by’umutima.

Abana barwara Progeria bapfa batarenza imyaka 15 y’amavuko

Ubwo barimo bagerageza bumwe mu buryo bwo kurwanya iyi ndwara baje gusanga hari uburyo bafata uturemangingo(cells) dushaje bakadusubiza ibutoto uko ngo gusaza biterwa n’uko hari imyaka umuntu ageramo uturemangingo dushaje ntitubone utundi tudusimbura.

Uburyo babonye bwo guhindura uturemangingo mo utundi dushya ngo bushingiye ku ikoranabuhanga ryo gufata igice kiba muri DNA kitwa RNA(Rubo-Nucleic Acid) bakanjizamo umusemburo bita telomerase.

Dr John Cooke yemeza ko ibyo bavumbuye byaberetse ko hari uburyo bushoboka bwatuma uturemangingo tudacika intege mu gihe gito bityo nyiratwo akaba yasaza buhoro buhoro.

Kubera gusaza kw’uturemangingo ntihakorwe utundi iyo umuntu amaze gusaza nibyo bituma bamwe bavunika amagufwa, umubiri ugatangira kurwara indwara ubusanzwe utarwaraga umuntu akiri muto n’ibindi.

Bitewe n’uko uturemangingo duhora dusimburana, abahanga mu binyabuzima bavuga ko buri myaka icumi umuntu aba afite urwungano rw’amafugwa rushya.

Iyi ni nayo mpamvu usanga uko umuntu wasaga agite imyaka icumi biba bihabanye cyane n’uko asa nyuma y’imyaka 20.

Abahanga bavuga ko kwigira ku ndwara ya Progeria byatewe n’uko ari indwara yerekana mu buryo bugaragara uko uturemangingo dusaza ariko kuri bikaba byihuta.

Dr Cooke avuga ko abana barwaye iriya ndwara akenshi bapfa bafite hagati y’imyaka 13, 14 na 15 y’amavuko.

Yemeza ko bazakoresha ubuhanga bamenye bakagerageza kugabanya umuvuduko w’ubukana progeria igenderaho bityo abana bayirwaye bakaramba cyangwa bagakira Burundi cyane cyane ko atari indwara yandura.

Mu bushakashatsi bwabo abahanga basanze kugira ngo babashe kugabanya umuvuduko w’ubusaza mu turemangingo bagomba guca intege uduce tw’umusemburo bita telomeres tuba muri telomerase

Uko umuntu agenda asaza niko telomere zigenda zinanuka zikaba nto, bigatuma igihe twari kuzaramba kiba gito.

Abahanga basanze mu turemangingo tw’abana barwaye progeria za telomere ziba ari ngufi. Ibi byatumye batekereza ko baramutse babashije kongera uburebure bwa telomere byatuma igihe abantu bari buzarambe  nacyo kiba kirekire.

Ibi kandi ngo byazafasha mu gutuma abantu babasha guhangana n’imihangayiko(stress) kuko nayo iri mu bintu bituma za telomere ziba ngufi abantu bakaba bapfa hakiri kare.

Kugira ngo babashe gutuma imikorere ya za telomere ihinduka abahanga bakoresheje ikorabuhanga bita RNA Therapeutics, iri rikaba ari ikoranabuhanga rituma RNA ijya ku bice by’uturemangingo byohereza wa musemburo bita telomerase.

Ibi biha uturemangingo amakuru akenewe kugira ngo dufashe kongera uburebure bwa telomere.

Abaganga bazi neza ko ibibazo byo gusaza bigendana n’indwara zitandukanye harimo iz’umutima n’ubwonko, bityo ngo kubasha kumenya uko bakongera uburebure bwa za telomere bigatuma umuntu adasaza vuba byafasha mu kugabanya indwara nyinshi zica abantu bafite imyaka guhera kuri 50 kuzamura.

 Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. chris

    03/08/2017 at 11:12 am

    Hhhhhh noneho gusaza ni indwara uziko bazavumbura ni bibuza gupfa.isi igeze ku musozo pe

  2. Mugabo Fred

    04/08/2017 at 7:10 pm

    Gusaza rimwe na rimwe biterwa nuburwayi butandukanye bikanatera umubiri gucika intege!

    Mugabo ufite ikibazo cyo  kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.  Habonetse igufasha gukira  ubu burwayi. Uretse gufasha kongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, uyu muti nanone ufasha  abagabo batakibasha gukora imibonano mpuzabitsina (impuissant), abarangiza vuba, abatinda kurangiza, abafite intanga nke cyangwa intanga z’amazi ndetse n’abagabo batabyara. Iyi product  nta ngaruka  n’imwe mbi igira  Ku buzima. Iyi miti ikomoka Ku bimera gakondo ry’abashinwa. ESE waba Uzi ufite ubu burwayi cyangwa se uburwayi. Witindiganya hamagara  tugufashe kuri +250789396202. Tugufitiye n’indi miti ikomoka Ku bimera gakondo by’abashinwa. Tugufitiye kandi abaganga b’inzobere bagufasha  Ku bundi  bw’ibikatu burimo diyabeti, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umutima, igifu, za hepatite, impyiko n’ibindi. Ku bindi  bisobanuro hamagara  kuri +250722976014. Iyi numero ninayo dukoresha kuri watsapp

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock