Umutingito wahitanye abantu 214 baturiye umupaka ugabanya Iraq na Iran – UMUSEKE

Umutingito wahitanye abantu 214 baturiye umupaka ugabanya Iraq na Iran

Ni umutingito wari ufite ubukana buri ku gipimo cya  7.3 ukaba waraye ubereye mu duce twegereye umupaka ugabanya Iran na Iraq. BBC iratangaza ko uyu mutingito wakomerekeje abandi 2 800 bakaba bajyanywe mu bitaro bituriye uyu mupaka.

Umutingito wari ufite ubukana bwa 7.3 wibasiye Iran kurusha Iraq.

Kimwe mu bigo bifasha abari mu kaga cyo muri Iran kivuga ko ubu hari abaturage ibihumbi 70 bakeneye aho gukinga umusaya kuko inzu zabo zasenyutse, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi ikangirika.

Abenshi mu bahitanywe n’uyu mutingito ni abo ku ruhande rwa Iran batuye mu gace ka Kermanshah kari mu Burengerazuba bw’igihugu.

Iraq yabuze abaturage barindwi gusa kandi nogo nabo bazize ko bumvise umutingito bakiruka bityo bakarengerwa n’umuhanda wasadutse.

Ikigo gishinzwe itangazamakuru cya Iran kitwa Isna kivuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze b’ahabereye umutingito bemeza ko hari abantu barenga 2500 bakomeretse cyane.

Imidugudu myinshi ubu nta mashanyarazi ifite kandi n’itumanaho ryacitse.

Abatabazi bari kubangamirwa n’ibitaka byarengeye abantu ahantu batandukanye.

Wabereye ku mupaka ugabanya ibihugu byombi

Ku ruhande rwa Iran agahinda ni kenshi

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Niyo

    13/11/2017 at 10:54 am

    Nyagasani akira abo bagaragu bawe kdi uhoze amarira

  2. Cyusa

    13/11/2017 at 1:55 pm

    Imana ibakire kandi imiryango yababuze ababo yihangane cyane. So sad

  3. jean claude MUNYURWA

    14/11/2017 at 11:39 am

    Mbega inkuru ibabaje.

    Imiryango yabuze ababo ikomeze kwihangana kandi imana ibakire mubayo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock