Umuturage wari ugiye kubitsa muri BK Nyagatare, yatahuye abari bagiye kumutuburira – UMUSEKE

Umuturage wari ugiye kubitsa muri BK Nyagatare, yatahuye abari bagiye kumutuburira

*Polisi yemeje ko hari abantu yafashe irimo ikoraho iperereza kuri icyo kibazo

Abasore bakekwaho gushaka gukora ubujura batawe muri yombi nyuma y’aho umuturage wari ugiye kubitsa amafaranga ye kuri Banki ya Kigali ishami rya Nyagatare yahuraga na bo bakamubwira ko bashaka kumuvunjira, ariko akaza gutahura isura yabo kuko n’ejo hashize ngo bari bamutuburiye agiye kuri Banki y’Abaturage.

Umuturage witwa Gasana ni ryo zina rye yashatse ko dutangaza, ari mu babonye ibyo biba ari i Nyagatare, yabwiye Umuseke ko abasore bane bari mu modoka bayiparika hirya, babiri bavamo abandi basigaramo, abo babiri nibo ngo bagiye gutekera umutwe uwo muturage.

Ati “Hari saa mbili n’iminota nka mirongo ine (saa 8h40), umuturage yari agiye kubitsa amafaranga muri BK, haza abasore babiri bari bafite imodoka bayiparika hirya, hasigaramo abandi babiri baza iruhande rwa Banki, batangira kubwira wa muturage uko bamuvunjira, bakamuha amadolari, ariko asanga babimukoze ejo kuri Banki Polulaire, arabamenya avuza induru, bariruka barabafata, n’imodoka bayifashe.”

Uyu muturage avuga ko atamenye amafaranga uyu muturage yatuburiwe cyangwa ayo yari afite, ariko avuga ko urebye ibyabaye “Ari ubujura bushingiye ku butekamutwe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Jean Bosco Dusabe yatangarije Umuseke ko iperereza ryatangiye gukorwa ngo hamenyekane umugambi abo bantu bari bafite.

Ati “Nta muntu bibye, nta n’aho bibye, iperereza riracyakorwa ngo turebe ngo bari bagamije iki.”

Yavuze ko Umuturage wari ugiye gukorerwa ubwo butubuzi bataravugana. Ati “Biracyari mu iperereza nta nkuru ifatika turageraho.”

IP Dusabe yasabye Umuturage uhuye n’ikibazo kujya agana Polisi kuko ngo niba uriya muturage yari yanatuburiwe ejo hashize ntabwo Polisi yari izi ko yatuburiwe, ngo ntiyigeze ajya kubiyimenyesha.

Ati “Igihe umuturage bimubayeho aba agomba kubimenyesha  Polisi, kandi abantu bakirinda abava hanze babashuka, niba ari kuri banki umuntu akaza ngo aje kumuvunjira kuki adakomeza muri banki?

Birinde abantu baza kubatuburira amafaranga yabo bababwira ngo barashaka kubungukira kandi nibibaho bihutire kubimenyesha Polisi ibikurikirane.”

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock