UMUVUNYI/No I: Ibisobanuro ku gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’Akarengane – UMUSEKE

UMUVUNYI/No I: Ibisobanuro ku gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’Akarengane

Ubutabera ni ubwa buri wese, akarengane ni kirazira kuri buri muturarwanda. Witinya kwaka ubutabera kuko ni ubwawe, wirengana kandi hari inzego zikwiye kukurenganura.

Izi nzego zikorwamo n’abantu zishobora kwibeshya zikakurenganya kandi ufite ukuri n’ibimenyetso. Muri iyi nyandiko turabagezaho igice cya mbere cy’uko wakwitwara mu gihe wakwifuza gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma.

 

GUSUBIRISHAMO KU MPAMVU Z’AKARENGANE URUBANZA RWACIWE KU RWEGO RWA NYUMA

  1. Intangiriro

Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo kubaka Igihugu kigendera ku mategeko nk’uko yabyiyemeje[1], yashyizeho inzego zinyuranye ziyifasha kugera kuri iyo ntego. Ni muri urwo rwego Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo yaryo ya 139 ryashyizeho Urwego rw’Umuvunyi. Mu byo urwo rwego rushinzwe harimo: Gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo mu nzego za Leta n’izigenga.

Mu kurwanya akarengane hakoreshwa uburyo bwinshi cyane ko n’akarengane kagaragara mu buryo butandukanye. Iyi nyandiko irasobanura uburyo bukoreshwa mu kurwanya akarengane kagaragaye mu manza zamaze kuba itegeko. Ubwo buryo bukaba bwitwa: Gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma.

 

  1. Gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma; umwihariko mwiza w’u Rwanda

U Rwanda ni Igihugu buri gihe kigerageza kwishakamo ibisubizo ku bibazo byose rubona bibangamiye abaturage. Ni muri urwo rwego rwatekereje ndetse rugashyiraho Inkiko Gacaca zatanze umusaruro ushimishije mu gukurikirana no kuburanisha imanza zerekeye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, mu gihe amahanga yumvaga ko ubutabera bugomba gutangwa n’inkiko zisanzwe gusa. Urundi rugero ni ishyirwaho rya Komite z’Abunzi zifasha abaturage gukemura amakimbirane bitabaye ngombwa ko bajya mu nkiko, gahunda ya Girinka Munyarwanda, Umuganda rusange, etc….

Ni muri urwo rwego hatekerejwe n’uburyo bwo gukemura akarengane kagaragara mu manza zaciwe ku rwego rwa nyuma/ zamaze kuba itegeko. Ubusanzwe iyo inzira zo kujurira, zaba izisanzwe n’izidasanzwe zitagishoboka, urubanza ruba itegeko. Kongera kuruburanisha ntibiba bigishoboka kabone n’ubwo rwaba rugaragaramo akarengane. U Rwanda rwasanze ubwo butaba ari ubutabera, rushyiraho inzira imanza nk’izo zajya zongera kuburanishwamo.

 

  1. Urwego rufite ububasha bwo gusaba gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma

Mu nyungu z’ubutabera, Itegeko Ngenga N° 03/2012/OL ryo kuwa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga mu ngingo yaryo ya 79 ndetse n’Itegeko N° 76/2013 ryo ku wa 11/9/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi ingingo ya 15, aha ububasha Urwego rw’Umuvunyi bwo gusaba Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma no gusubiramo urubanza rwaciwe n’inkiko zisanzwe, inkiko z’ubucuruzi cyangwa iza gisirikare ku rwego rwa nyuma mu gihe hakigaragaramo akarengane.

 

  1. Impamvu zituma habaho gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma

Ingingo ya 81 y’Itegeko ryerekeye Urukiko rw’Ikirenga ryavuzwe haruguru iteganya ko urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma rushobora gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane zikurikira:

1° iyo hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ruswa, ikimenyane cyangwa icyenewabo, byagize ingaruka ku mikirize y’urubanza bikaba bitarigeze bimenywa n’uwatsinzwe mu gihe cy’iburana;

2° iyo mu icibwa ry’urubanza hirengagijwe amategeko n’ibimenyetso bigaragarira buri wese;

3° iyo urubanza rudashobora kurangizwa ukurikije imikirize yarwo.

Birumvikana ko urubanza rwose umuntu yatsinzwe atemerewe gusaba ko rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane ahubwo iryo saba rikorwa ku mpamvu nke zifite umwihariko umaze kugaragazwa haruguru. Gusaba ko urubanza rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane ntibyemewe kandi ku muntu wari ufite ubundi buryo bwo kwiyambaza izindi nzira z’ubujurire zisanzwe n’izidasanzwe ariko ntabikore mu gihe giteganyijwe n’amategeko.

Ku munsi w’ejo tuzabagezaho ingingo ebyiri zirimo uko gusubirisha ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma bikorwa n’umusaruro bishobora gutanga.

IKINDI GICE GISOBANURA IYI NYANDIKO TUZAKIBAGEZAHO EJO

**************

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock