UMUVUNYI/No II: Ibisobanuro ku gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’Akarengane – UMUSEKE

UMUVUNYI/No II: Ibisobanuro ku gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’Akarengane

Ubutabera ni ubwa buri wese, akarengane ni kirazira kuri buri muturarwanda. Witinya kwaka ubutabera kuko ni ubwawe, wirengana kandi hari inzego zikwiye kukurenganura.

Izi nzego zikorwamo n’abantu zishobora kwibeshya zikakurenganya kandi ufite ukuri n’ibimenyetso. Iki ni igice cya kabiri cy’inyandiko ikubiyemo ibisobanuro by’uko wakwitwara mu gihe wakwifuza gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma.

 

  1. Inzira yo gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma

Nk’uko byasobanuwe haruguru, Urwego rw’Umuvunyi ni rwo rwahawe ububasha bwo gusaba ko urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane. Icyakora, Urwego rw’Umuvunyi ntabwo rubisaba rubyibwirije ahubwo rubisaba ku busabe bw’umuturage cyangwa imiryango/inzego bifite ubuzima gatozi baburanye imanza bagatsindwa kandi bakaba babona zirimo akarengane gakabije gashingiye ku mpamvu zagaragajwe haruguru (1° – 3°).

Ingingo ya 79 y’Itegeko Ngenga ryerekeye Urukiko rw’Ikirenga ryavuzwe haruguru iteganya ko Iyo kuva aho urubanza ruciriwe burundu habonetse ibimenyetso bigaragaza akarengane kavuzwe  haruguru mu duce 1° – 3°, abari ababuranyi muri urwo rubanza bashobora kubimenyesha Urwego rw’Umuvunyi. Iyo Urwego rw’Umuvunyi rusanze uburyo urubanza rwaciwe nta karengane karimo, rubimenyesha uwatanze ikirego.

Iyo Urwego rw’Umuvunyi rusanze uburyo urubanza rwaciwe birimo akarengane rwandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rumusaba ko urubanza rwakongera kuburanishwa. Rumushyikiriza raporo ikubiyemo imiterere y’icyo kibazo n’ibimenyetso bigaragaza ako karengane. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga afata icyemezo ashingiye kuri raporo ikorwa n’Ubugenzuzi Bukuru bw’Inkiko.

Ingingo ya 80 y’iryo tegeko ikomeza isobanura ko iyo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asuzumye raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Inkiko akemeza ko urubanza rwongera kuburanishwa, yoherereza dosiye Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo ayandike mu bitabo byabugenewe, akanagena kandi n’itariki y’iburanisha n’inteko y’abacamanza bazaruburanisha. Iyo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asanze urubanza rutazongera kuburanishwa abimenyesha Urwego rw’Umuvunyi.

Inteko iburanisha bene izo manza  iba  igizwe nibura n’abacamanza batatu (3) ndetse iyo urubanza rusabirwa gusubirwamo rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga, inteko iburanisha igomba kuba igizwe nibura n’abacamanza batanu (5) batarimo abari baruciye[1].

Iyi nzira ikoreshwa mu gusuzuma  ubusabe bw’umuturage ugaragaza akarengane mu rubanza ituma habaho gushishoza guhagije kugirango Urukiko rw’Ikirenga rufate umwanzuro wo gusubiramo urubanza rurimo akarengane koko.

 

  1. Umusaruro 

Ubu buryo bwo gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma, bugaragaza umusaruro ushimishije mu bijyanye no kurenganura abantu.

Urugero:

  • Hari nk’ahagaragaye ko umucamanza yahanishije umuntu igihano kitemewe n’amategeko ;
  • Hari aho umucamaza yaciye urubanza ku kintu cyaciweho urundi rubanza rwabaye itegeko;
  • Hari aho urubanza rwaciwe ruha umuntu inzu iri ku butaka, kandi ubutaka rubuha undi muburanyi, nyamara nta watungira inzu ku butaka bw’undi.

Ubu buryo bwo gusubirishamo imanza zigaragaramo akarengane n’ubwo ari inzira ndende ni uburyo butanga igisubizo kirambye kuko iyo hagaragaye akarengane Urukiko rw’Ikirenga ruragakosora kandi rugatanga icyerekezo mu gukemura ibibazo bisa n’ibyari byateje ako karengane.

Ubu buryo butuma kandi abacamanza bigengesera, bakitwararika guca imanza zizira amakemwa kandi bakanigira ku byemezo by’urukiko rw’Ikirenga mu gutunganya neza inshingano zabo.Ubu buryo  bushimangira imikoranire myiza n’ubwuzuzanye by’inzego cyane cyane Urukiko rw’Ikirenga n’Urwego rw’Umuvunyi mu gutanga ubutabera.

 

  1. Umwanzuro

Nk’uko bimaze  gusobanurwa uburyo bwo gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane imanza zaciwe ku rwego rwa nyuma, ni igisubizo ku karengane kagaragara mu manza zamaze kuba itegeko ariko zigaragaramo akarengane.

Mu gukoresha ububasha bwahawe Urukiko rw’Ikirenga n’Urwego rw’Umuvunyi ku bijyanye no gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane, izi nzego zombi ziruzuzanya ku buryo nta rwego rubangamira urundi cyangwa ngo rwinjire mu nshingano z’urundi, cyane ko Ubutegetsi bw’Ubucamanza ari Urwego rwigenga. Urwego rw’Umuvunyi ntirutegeka ngo urubanza rusubirwemo ahubwo rurabisaba. Ubusabe bushobora kwemerwa cyangwa ntibwemerwe nk’uko twabibonye haruguru. Urwego rw’Umuvunyi ni umuyoboro abaturage banyuzamo ibibazo byabo kuko Urukiko rutiregera nk’uko amategeko abiteganya kandi bikaba bitakorwa n’umuturage kuko inzira z’ubujurire ziba zararangiye

Nk’uko byasobanuwe mu ntangiro, ubwuzuzanye hagati y’Urukiko rw’Ikirenga n’Urwego rw’Umuvunyi bukorwa mu nyungu z’ubutabera mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku karengane kaba kagaragajwe n’abaturage.

************

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock