Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB utitabye PAC agiye gufatirwa ibyemezo – UMUSEKE

Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB utitabye PAC agiye gufatirwa ibyemezo

*PAC yashinje abayobozi ba kuru ba RAB ruswa
*Ubuyobozi bwa RAB buvuga ko buzafatira umwanzuro Dr Gahakwa

Kuri uyu wa mbere ikigo cy’igihugu gishizwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta “PAC” kugira ngo basobanure iby’imikoreshereze mibi y’ingengo y’imari byagaragaye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta iheruka, gusa umuyobozi mukuru wungirije  Dr. Daphrose GAHAKWA utitabye ngo agiye gufatirwa ibyemezo.

Vice Perezida wa PAC Depite Karenzi Theoneste yavuze ko muri RAB harimo ikibazo gikomeye gishobora kuba gishingiye kuri Ruswa.

Vice Perezida wa PAC Depite Karenzi Theoneste yavuze ko muri RAB harimo ikibazo gikomeye gishobora kuba gishingiye kuri Ruswa.

Abagize PAC ntibanejejwe no kuba umuyobozi wungirije wa RAB atazanye n’abandi bayobozi b’ikigo baje gusobanura ibyavuye muri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragayemo imikoreshereze mibi y’igengo y’imari mu kigo cyabo.

Umuyobozi wungirije wa PAC Depite Karenzi Theoneste yavuze ko batumva impamva yaba yatumye atabitaba kandi ibikorwa byinshi bikorwa na RAB ariwe uba ushinzwe kubikurikirana. Ati “Urabwira ukuntu umuntu yanga kuza, simbyumva rwose.”

Kubera kubura kw’uyu muyobozi abayobozi n’abakozi ba RAB basaga n’abacengana na PAC, ibibazo byinshi babajijwe bakavuga ko “batabizi”.

Hon.Karenzi yavuze ko kutitaba kwa Dr.Daphrose GAHAKWA byagiye bituma baganira ku bintu ntibifatirwe umwanzuro kubera ko ariwe ubifiteho amakuru kandi adahari.

Agira ati “…urebye ibyavuzwe, ukanahera ku muyobozi wungirije wanze kuza kandi yarabibwiwe, uhereye no ku bantu batari gutanga ibisubizo kubyo babajijwe ushobora gutekereza niba n’imikoranire hagati y’ubuyobozi imeze neza.

Nkaba nibaza niba n’impinduka muriho muvuga niba zizabaho, umuntu abisesenguye usanga harimo ba bayobozi bigize ibigugu badashaka guhinduka, bafite inyungu mu buryo imikorere y’ikigo imeze kugira ngo bakomeze birire za Ruswa, harimo ikibazo gikomeye cyane.”

Dr Bagabe Cyubahiro Marc, Umuyobozi Mukuru wa RAB yagize ati “Urwego rwasuzuguwe rufite uko ruzabigenza, ariko natwe nk’ubuyobozi bumukuriye uwo muntu nanjye wamutumiye yansuzuguye, ubwo tuzabibwira inzego dukorana kugira ngo dufatire abantu ibyemezo basuzugura, si ugusuzugura gusa kuko n’ubuyobozi bukuru ntibukwiye gusuzugura inzego umuntu akoramo.”

Komisiyo ya PAC yabajije abakozi bashinzwe gushyira mu mishanga ibikorwa ndetse n’abashizwe igenamigami muri iki kigo barya indimi.

Dr Bagabe Cyubahiro Marc Umuyobozi Mukuru wa RAB yavuze ko agiye gukora amavugururwa muri iki kigo akosora amakosa yose yagaragayemo.

Dr Bagabe Cyubahiro Marc Umuyobozi Mukuru wa RAB yavuze ko agiye gukora amavugururwa muri iki kigo akosora amakosa yose yagaragayemo.

Dr Bagabe yavuze ko ibibazo byagaragaye muri iki kigo ari ibijyanye n’imiterere yacyo, yizeza PAC ko agiye gukora amavugurura mu buryo bwihuse kugira ngo RAB igire umuronko ngenderwaho.

Abadepite bagize PAC bavuze ko abakozi ba RAB bafite ikibazo cyo kudatanga amakuru uko ari, dore ko ibyagaragaye muri raporo y’umugenzuzi mu kuru byari bitandukanye n’ibyo bisobanuraga.

Ibi byaturutse ku bisobanuro byatanzwe na bamwe mu bakozi ba RAB bagiye bitanana ba mwana ntibasobonure neza imikoreshereze y’ingengo y’imari.

Abagize PAC kandi bavuze ko abakozi ba RAB batazi kugenzura ibyinjira n’ibisohoka nk’uko byagaragajwe na Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta nk’aho ngo banditse ko tariki 30/6/2015 baraye bafite mu kigenga ibiro 6, mu gitondo tariki 1/7/2017 basanga bafite ibiro 10.000.

Perezida wa PAC Hon. Nkusi Juvenal yabasabye ko bagenda bakicara bagasubira muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imiri, ubundi bakazabaha raporo bitarenze ibyumweru bibiri.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

9 Comments

  1. Peniel Izabayo

    09/10/2017 at 10:19 pm

    haaaaaahhhhaaaahhh byari kuntangaza iyo uyu muyobozi wa RAB atavuga ko agiye gukora amavugururwa cg gukosora. Iyo mvugo ni refrain bose bakoresha. Birasekej kabisa,…Ese ko hadakemangwa abakozi badafite ubumenyi buhagije kandi ari ba licenciers?
    niryari mubigo bya leta badasangamo amakosa menshi ashamikiye kubuswa bw’abakozi bakora nabi? Ese muzabona abakozi bazi icyo bakora ryari?

  2. umusaza

    10/10/2017 at 3:28 am

    Ariko ubundi mwazatubarije impamvu RAB itava muri kigali ngo ijye gukorera ahahoze ISAR aho inyubako zipfa ubusa hariya I Rubona muri huye?

    • citoyen

      10/10/2017 at 3:00 pm

      hhhhh nta muyobozi wahanaguye urukweto rwe, yanigirije karuvati ku ishati y’umweru wakwemerera kuva ku Kisimenti, niyo ubimuhatiye yemera kwigira hepfo gato Rubirizi ariko apana kumwohereza kureba ibibera za Tamira, Gakuta, Rwerere, …!!!

  3. MIKE

    10/10/2017 at 8:26 am

    Yewe UMUSAZA! Inzu zipfa kuko zidakorerwamo ni nyishi. Si iza RUBONA gusa hari n’iza Kaminuza zidakora kandi nazo zarubakiwe kwigirwamo. Biteye agahinda pe.

  4. francis

    10/10/2017 at 9:06 am

    uyu mugabo imvugo yakiresheje bigaragaza ko atumvikana na vice we aho Ku covering ati muzamufatire ibyemezo

    ikindi ati ngiye gukora amavugurura byihuse bugaragara ko ari super power yica agakiza
    byerekana ko ibyemezo byose ariwe ubifata bityo banubaze ibyapfuye byose

  5. nph

    10/10/2017 at 9:22 am

    PAC namwe muransetsa! Nta utwika inzu ngo ahishe umwotsi kd uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize! Nawe se urabagaya ngo bakora nabi, wabanje ugasuzuma uko bagiye mu kazi? Jye mbona ikibazo cy’imikorere mibi mu bigo bya Leta gishingiye ku kenewabo na Ruswa. Bananirwa guha akazi abagashoboye barangiza bagataka imikoreshereze mibi y’imari ya Leta! Ubusanzwe raporo ya audit itangwa mu byiciro, habanza gutangwa draft, mukayisuzuma ibyo mutagaragaje mukabigaragaza, inyandiko n’ibindi byose mukabisobanura, iyo iyi stage irangiye nibwo Auditor General atanga final report ari nayo ashyikiriza Inteko isginga amategeko. Mwaba mwarananiwe gukemura ikibazo muri kumwe na Auditor General mwenyine mukibwira ko muzagikemurana na PAC?? Nonese ni gute Deputy DG (Umuyobozi wungirije) abura ikibazo kikavuka kdi DG (Umuyobozi Mukuru) mwenyewe ahibereye, sinumva ukuntu waba umuyobozi mukuru ukananirwa gusobanura ibyo mu kigo uyobora warangiza ukitakana ukungirije!

    • Mazuru

      10/10/2017 at 1:21 pm

      Iyi ndwara nayibonye mu bigo byose bya Leta, usanga abayobozi bihunza responsabilites zabo. Ubundi iyo uri umuyobozi mukuru binavuze ko uba ushobora gutanga ibisobanuro kuri buri kintu cyose kibera mu kigo uyobora kuva ku isabune ikoreshwa mu gukoropa amakaro yo muri offices niba itangiza ubuzima bw’abakozi, kugera k’uko frw ya budget akoresahwa, uko ikigo gihagaze muri buri area yose, imanza gifite, ibihombo, policies/strategies gifite, n’icyerekezo cyacyo….Ibi iyo utabyumva uba ufite ikibazo muri miyoborere yawe.

      Cyakora Dr. Mark ni umukozi kandi akaba n’umuhanga, araje abishyire ku murongo, mubanze mumukize ziriya incompetents zimukikije gusa. Ahere ku bushakashatsi, kuko n’ubundi bwaherukaga igihe yari muri ISAR; naho Gahakwa we aba yibereye muri recyclage, kuva yava muri MINEDUC yamazemo amezi 6 gusa, babuze aho bamushyira bapfa kumuhisha iyo muri RAB

  6. -

    10/10/2017 at 12:38 pm

    Ese PAC yo aho yahereye ishinja hafunze bangahe? Singaye n’uyu mugore wabasuzuguye.

  7. desire

    16/10/2017 at 4:50 pm

    Njye Ndi gahakwa nakifatira ikiruhuko nkigira nka zanzibar nkikiza stress ahubwo ntazi gusuzugura,ubu koko abayobozi bose bashinjwe imiyoborere mibi ni inde wahanwe usibye kuvuga gusa ubu uwitije cga wakoae imibare nabi akibeshya 1000 tuzumva urubanza rwe,rwanda rwose wasetsa nuvuye guta nyina

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock