Umuyobozi wa AMIR ukekwaho gusambanya umukobwa ku gahato yakatiwe – UMUSEKE

Umuyobozi wa AMIR ukekwaho gusambanya umukobwa ku gahato yakatiwe

Karongi – Uyu munsi Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura rwafashe ikemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 umuyobozi mukuru wa  Association of Microfinance Institutions in Rwanda (AMIR) uregwa gusambanya umuntu ku gahato. 

John Peter Rwema umuyobozi wa AMIR

John Peter Rwema umuyobozi wa AMIR

Rwema yatawe muri yombi 17 Ukwakira 2017 ashinjwa n’umukobwa wari waje mu mahugurwa AMIR yari ifitemo ibikorwa kumusambanya ku gahato mu ijoro ryo kuwa 16 Ukwakira 2017.

Nyuma y’iburanisha ryabereye mu muhezo ku wa kabiri w’iki cyumweru, Urukiko kuri uyu mugoroba rutegetse ko John Peter Rwema aba afunzwe iminsi 30.

Ibi ngo bishingiye ku ngingo y’uko kwiregura kwe nta shingiro gufite kandi uburemere bw’icyaha aregwa bukomeye kuko gihanishwa hejuru y’imyaka ibiri bityo ko aramutse arekuwe ashobora gucika ubutabera.

Umucamanza wasomye urubanza, yavuze ko ashingiye ku buhamya bwatanzwe na Nelson Ngirimana bushinja Rwema rwasanze ibyo Rwema ashinjwa bigize impamvu zikomeye zituma akekwa ko yakoze ibyo aregwa.

Umucamanza yavuze ko umutangabuhamya ushinja yumvise umukobwa ataka atabaza bityo ko Rwema yaba afunze akaziregura urubanza rutangiye mu mizi nyuma y’iminsi mirongo itatu.

Rwema ngo yiregura (byabereye mu muhezo) yavugaga ko umukobwa ashinjwa gufata ku gahato yari yaje mu cyumba cye ‘yiyambaririye uko ashaka, mu buryo bushotorana’ bikamukururira mu busambanyi.

Ubwiregure bwe urukiko rwabutesheje agaciro.

Ku isomwa ry’urubanza saa kumi z’umugoroba hari abantu bacye, ababuranyi bombi ntibari bahari yaba Rwema cyangwa umukobwa ashinjwa, hari abantu bagera ku icumi baje kumva imyanzuro, rwasomewe mu ruhame.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, Ingingo ya 197 ivuga ko; Umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi

42 Comments

  1. tata

    02/11/2017 at 4:52 pm

    izadukoraho simoni iyi!!!!

    • Tate

      03/11/2017 at 2:26 pm

      😂😂😂😂😂

  2. Rugero

    02/11/2017 at 5:14 pm

    Bamuhe imyaka 5 ntibarenzeho ariko.Bazababarire n’umudamu we n’abana bari kurera.

    • Munzenze

      02/11/2017 at 5:57 pm

      Ntugakine mu bikomeye. Ubu se umudamu we ari aho gusa wenda ntihari umubingwa watangiye kumushoka yitwaje kumumara agahinda !. Ubwo rero urumva umugore yamara 5 ans ari aho gusaaaa, azi ko umugabo ari muri 1930b kandi ariwe wizize. Ahubwo niyitege ko azasanga rwarasenyutse, dore ko n’amategeko yemera ko icyo cyaha gishobora gutuma umwe yaka gatanya kuko ni icyaha gisebeje. Uriya mwana w’umukobwa arahemutse sana, ariko wenda wasanga nawe arimo kwihimura ubuhemu yagiriwe ntawamenya.

  3. chris

    02/11/2017 at 5:42 pm

    Ahaaa nzaba mbarirwa ikigaragara cyo uwo mukobwa ntiyafashwe ku ngufu ahubwo yaremeye,maze uwo muyobozi ntiyibwiriza ngo amuhe agatubutse kuko kuri ubu abakobwa babigiz iturufu abonye ntacyo amukuyeho arataka,umva muyobo ihangane nyine wanze kurekura akamiliyoni utazi abakobwa bariho ubu,urasebye ariko nuwo mukobwa ntiyorohewe ngo baramuzi yaragushotoye nawe ntiwifata urirekura none ihangane ubutabera bukwifatire,Icyo mutavukanye kirabakoraho nimutegera Yesu ngo abafate,uwafunga abagabo bari hanze aha yabamara,abatereta bakabima,ariko n’agore n’abakobwa bameze nabi ngo bazi kwitakisha,Mana we tabara iyi si inaniranye

    • Judith

      03/11/2017 at 12:07 pm

      Wowe Chris,Nta soni!!none se ugiye kuvuga ko nta mukobwa ufatwa ku ngufu!?ubundi se urinda uvuga ngo ikigaragara….kigaragara he ubikuye he ko urubanza rwabaye mu muhezo?!kwigira najuwa gusaaaa…toka

      • Ntahaga

        03/11/2017 at 1:26 pm

        ufatwa kungufu ntabwo ajya mucyumba cya hoteli numugabo utari musaza we

  4. Gatesi

    02/11/2017 at 6:02 pm

    Ubwo rero ngo wireguye. Gufata umuntu ngo ni uko “yayambariye uko ashaka” ubwo urumva ari igosobanuro gifashije koko! Noneho uwakugeza kuri piscine ubanza wabafata ukabamara. Abagabo bamwe babigira urwitwazo ariko nta shingiro na gato bifite, kuko umuntu afite ubwenge butuma atandukanya igikwiye n’ikidakwiye. Maze n’inyamaswa ntizibikora! Ko zitajya zambara wari wabona hari isagarira iyindi? Urubanza mu mizi nirutangira ntuzireguze iyo ngingo kuko ntiyagira icyo ikumarira. Uzarebe ibindi upfundikanya.

    • Ukuri

      02/11/2017 at 8:30 pm

      None se Gatesi, ko uyu mukobwa yatatse ari muri chambre y’uyu mugabo yari yagiyemo gukora iki? kuba watereta Umukobwa nta cyaha cyirimo. Kuba we yagera muri chambre agataka hakagombye kurebwa koko niba nta bwumvikane bwari bwabanje kubaho. Nyumba bikitwa gufata ku ngufu kubera izindi mpamvu. Gusa hakenewe kumva ko mu rubanza urega ariwe ufite inshingano ya mbere yo gutanga ibimenyetso by’icyaha noneho uregwa akiregura. Uziko aribya bindi ngo uregwa aba ari umunyabyaha kugeza agaragaje ko ari umwere. Kandi byaka gombye kuba ko ” uregwa ari umwere kugeza igihe hatanzwe ibimenyetso ko ari umunyabyaha. Ibi birakomeye kuko n’Umugore wishakiye ashobora gutaka ngo wamufashe ku ngufu bagahita bagutwara da, niba gutaka ari icyimenyetso si musiga ko wafashwe ku ngufu

      • Lilu

        03/11/2017 at 7:43 am

        Niyo mpamvu icyaha ashinjwa ari ugukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato. Igihe batabyumvikanye yagombaga kubireka cyangwa se agatahura kare ko ashaka kumushyira mu mutego akamusoshora mu cyumba cye.Kuvuga ko yahaje yambaye uko ashaka ngo n’uko bituma mufata ku ngufu ni igisobanuro kitarimo ubwenge kuko ntaho byanditse ko gufata ku ngufu byemewe iyo umukobwa agusanze mu cyumba cyawe.

        Biragaragara ko uyu mukobwa yari gatumwa ariko Boss nawe ntiyasomye neza mu mukino w’iyi nkumi bigaragara ko ari ingeso asanganywe.

  5. Karake James

    02/11/2017 at 6:05 pm

    Nizere ko bahise bamufata ngo afungwe.Nubwo abantu basambana ari millions and millions,bajye bamenya ko ari ICYAHA kizatuma bataba muli Paradizo dutegereje (1 Corinthians 6:9,10).Nibe no gufungwa.Kuko iyo abasambanyi bapfuye,baba batazazuka.
    Ariko abantu bagerageza kumvira imana,bazazuka ku Munsi wa nyuma,imana ibahembe ubuzima bw’iteka (Yohana 6:40).

  6. GAHUZAMIRYANGO

    02/11/2017 at 6:40 pm

    Akaga kabaho, ubu se uyu muntu kweri afite abunganizi? Ahise yemera icyaha ndagirante? Sha 5 arayiriye kabisa. Ntakundi. Maze mu bwongereza gukorakora ku kibero byonyine byeguje MINISITIRI W’INGABO, nawe ngo ngwiki. Ariko uri na ntampuhwe. Basi. Ni ibyo, uragaciye.

  7. Tate

    02/11/2017 at 6:57 pm

    Mana weee abagabo rwose nizereko mumwigiyeho. Ushaka ubucuti nukwikubita agashyi nizonkoko akagura akabona byabindi nta amapingu aje mwo !
    Ngaho nimutekereze abanabe bagiye gukura bazi ko papa bamufungiye viol mwokanyagwamwe. Birababaje pe. Umugore we se ? Uwo mukobwase azize we asigaye amahoro ?
    Ubusambanyi nyamara bubamo ibibazo …nkaburiya iyo yitahira akajya kurya izo yihahiye…aha !
    Hari ibipapa bikira bikagirango byemerewe byose .

  8. Kayumba

    02/11/2017 at 8:40 pm

    Umutware Kamuzinzi yagiye kibatizwa nuko padiri agiye kumusuka amazi ku gahanga aramubwira ati “Uru ruhanga rwanjye rwiza ntirugira igicumuro mba ndoga databuja Musiga”. Arongera abwira padiri ati batiza hasi aha munsi y’umukandara niho haciye ibintu. None rero Rwema nawe yaciye ibintu ariko iminsi 40 yamugereyeho.

  9. Fifi

    02/11/2017 at 8:58 pm

    Iii abavugaga ko bitabaye ari agakino byo birasobanutse ko atari byo umugabo yarariye igisigaye ni ukumenya niba ari kungufu cg ari ubwumvikane, bagabo mwagiye murya ibyanyu ibyabandi mukabireka!

  10. Mpano

    02/11/2017 at 10:14 pm

    AYA mahano y’abantu bakomeje gukora biterwa n’iki!ese icyo cyumba yakimufatiyemo cyangwa bajyanyemo! inkuru ntabwo isobanutse ese ko byakorewe mwibanga !,ni abatabajwe babivuga ,cyangwa nurega n’uregwa ntabwo mbyumva,munfashe kubyumva

  11. slyvian

    03/11/2017 at 2:53 am

    @gatesi
    Wowe ufite ubumenyi bwinshi nibyo wanditse birerekana uko utekereza. Uri icyomanzi gusa ntakindi….kandi ubwo urumva watekereje bihagije.. vete a la mierda

  12. slyvian

    03/11/2017 at 3:01 am

    @ kayumba
    Ariko nkawe kayumba usanze iminsin40 itaragera kandi umaze kumucira urubanza wowe warucibwa nande kandi uca imanza zabandi wigaye musore

  13. slyvian

    03/11/2017 at 3:05 am

    @fifi ngo urucira mukaso rugatwara nyoko sasa rero nawe jyuvuga ibikureba ibitakureba wihitireho. Nugace urubanza musaza

  14. slyvian

    03/11/2017 at 3:09 am

    @mpano nanjyee ubu nabyibajije birancanga ababizi neza baduha amakuru kuko abantu hano baraca impanza nkabari bahari. Twitonde kuko nawe ejo byakubaho

  15. Umufasha

    03/11/2017 at 6:52 am

    Yewe uyu mugabo arahuritse pole sana.Naho niba baramusanze mucyumba cye umukobwa yahamaraga iki ko mucyumba hajya abagiye kuryama?kereka niba ari mineurs nahubundi ndumva nta kosa afite.Kereka umugore ashatse kumwihanira nahubundi hanze nta kibazo rwose.Cg uwo mukobwa afite deal arimo gukinira abantu runaka nahuBundi affaire yigitsina abakobwa bubu ntibakiyiremereza nuwo udasabye araguha abakobwa bubu ntibakiyubaha.Niyihangane aruburane wenda Imana izahamukura nubwo numvise yatangiye kurwijatira yemera.GutakA yo nta epreuve rwose.wenda superme bazipimye.byakumvikana.

  16. nm

    03/11/2017 at 7:28 am

    “Rwema ngo yiregurayavugaga ko umukobwa ashinjwa gufata ku gahato yari yaje mu cyumba cye ‘yiyambaririye uko ashaka, mu buryo bushotorana’ bikamukururira mu busambanyi.” 1.Ndatangaye cyane ubu se yumva iyi yamubera impamvu nyoroshyacyaha?Afite avocat cg ntawe? 2.Uwo mukobwa winjiye mu cyumba cy’umugabo yambaye uko yishakiye(ndakeka ari hafi kwambara ubusa) nawe ni uwo kwibazwaho.3.Ndakeka yaramushyize mu kigeragezo agambiriye kumukuraho cash.4.Abakobwa (ariko si boseee umugani wa Gasumuni)iyo bakubonyeho cash kandi bazi neza ko ukunda igitsina baba bakugera amajanja.Abagabo twitwararike plz

  17. Kagina

    03/11/2017 at 9:01 am

    Ibintu ni 2. Uwo mukobwa yamuhaye abishaka. Niba koko harabayeho gutaka, byaba byaratewe nuko ngo yari isugi, ubwo nyine yarinjiye arababara arataka. Icya 2. Uwo mukobwa yari kuri mission kandi amuha neza nta gahato. Abonye amaze kubona ikimenyetso umuganga n’ubushinjachaha bwa genderaho (amasohoro) ateza rwaserera ati nafashwe ku ngufu. Barekure Peter, yaragambaniwe.

  18. Kagina

    03/11/2017 at 9:02 am

    Ibintu ni 2. Uwo mukobwa yamuhaye abishaka. Niba koko harabayeho gutaka, byaba byaratewe nuko ngo yari isugi, ubwo nyine yarinjiye arababara arataka. Icya 2. Uwo mukobwa yari kuri mission kandi amuha neza nta gahato. Abonye amaze kubona ikimenyetso umuganga n’ubushinjachaha bwa genderaho (amasohoro) ateza rwaserera ati nafashwe ku ngufu. Barekure Peter, yaragambaniwe. Icyakora, tubukuremo isomo.

  19. Justin

    03/11/2017 at 9:21 am

    Haribintu bidasobanutse uyumugabo ntamwunganizi afite?sinumva ukunyu wabwira urukiko ngo yari yambaye ibishotorana nta mwunganizi numwe wavuga gutyo ikindi nasaba ubutabera nukuzatekereza kucyaha cyogufata kungufu ntibakagihane kimwe kuko haraho usanga nyirubwite yabigizemo uruhare cyane bigatuma umugabo agorwa nokwihangana rwose sex nikintu mudakwiye gukinisha kuko buriwese yakigwamo harabo imana yise intwari inakunda cyane ariko bakiguyemo rwose ubutabera numva bajya bareba ninzira byaciyemo na nyamukobwa bakareba aho yahereye kuvirango bimubeho bashiki bacu rwose muge mumenyako umubiri wanyu ukurura abagabo mwiyubahe ntimukabereke ubwambure bwanyu nimurangiza mubasabe kwibyihanganira ibyo ubwonko byibuka byarangiye

  20. RUCAMUKIBATSI

    03/11/2017 at 9:39 am

    Iyo NGUZU yu mukobwa ahubwo n’INDAYA Ruharwa, ababakobwa bo muma offices nibabi cyane kurusha ziriya ndaya dusanga kumihanda kuko bigira nkaho bari professional nyamara ntani kigenda,they are sham(fake),RWEMA nawe ntabwo yabaye smart rwose,,,iyo abitegura neza yarikubona umukobwa mwiza cyane kandi utamushyira mukaga nkakariya.

  21. sopecya

    03/11/2017 at 9:58 am

    Bafunge kasiya yumugabo , ubwose yaje mucyumba cye Atari we umuhamagaye ? Ubwo se iyo agiye kuri piscine afata abo ahasanze ?

  22. shiru

    03/11/2017 at 10:01 am

    ese abanyamakuru ko mutwereka i photo y’umugabo gusa iyuwo mukobwa mwarayibuze cyangwa hari impamvu?

  23. Kagabo

    03/11/2017 at 10:40 am

    Umukobwa yageze mu cyumba cy’umuhungu ate? muri hotel habamo bar na restaurant.Iyo ugiye mu cumba uba ugiye kuryama.Rero ni kwibaza niba uriya mukobwa nta mission yari arimo! erega icyo bita ubwenge mu gihugu cyacu habamo amashyari n’amayeri byinshi.

  24. tuyisenge

    03/11/2017 at 11:11 am

    Na bible iribivuga <>

  25. C

    03/11/2017 at 11:42 am

    Ninko gufata igisambo kikavuga ko ari wowe waraye udakinze inzu.
    Naho kuba bari mu cyumba ntacyo bivuze, niyo mwararana ntibiba bivuze ko aguhaye. Ntimujya mwumva nabashakanye baregana ko umwe yafashe undi ku ngufu.

  26. Bagire Ephrem

    03/11/2017 at 12:12 pm

    Ariko mwaretse ubunyamaswa n’ubupumbafu kweli mukaba abantu b’umutima w’impuhwe? Uyu mukobwa ntiyagiye mu cyumba cya Rwema, ahubwo Rwema niwe wasanze umukobwa mu cyumba cye!!! Ibi byavuzwe n’umutangabuhamya wari ihibereye. Mugabanye ubugome n’ibihuha rero

    • Bernard Ntare

      03/11/2017 at 12:45 pm

      Abo bose bavugira icyo kigabo ntibazi se ingaruka za viol, ahubwo iyo myaka yigifungo nimike cyaneee.

  27. faith berwa

    03/11/2017 at 1:16 pm

    Urwo rubanza nurucabana.de 1 uwo mukade ari muri mission de 2.ikashi ritubutse aryibitseho.de 3.nuwagambiriye gusenya urugo ahubwo umugore wuwo mu papa niba adafite ubwenge urwe rurasenyutse.de 4 azabaze neza umugore wa pastor ken ukuntu satani yabashakiye kubura hasi kubura hejuru kdi agashyirwa ababonye je ne suis pas avocat du diable abagore 95% bashatse gusenya kubera kubona abagabo babaciye inyuma ntanumwe uba acyubatse wibazako abo bayaya bo murugo atari aabagore bâ boss kdi bo ba nazi kuryoshya ibintu nta stress kdi bazineza ibyo boss akunda.

    Imagine twirirwa kurutoto iyo muri hôpital cg ahandi mû bureau dutaha tunaniwe moralement et physiquement kdi ubyibuke neza abagabo bose siba elkana wo muri bible bref uwo mu papa birumvikana yatunguwe ntanubwo anazi kuburana iyaba umubeshyi cg umujura nkabo tuzi yarikuvugako bagiye babyumvikanyeho KO yamuhaye amafranga ahubwo KO umukobwa yamwatse andi kdi ntayo afite.

    Uwo maman madame wa Rwema ntiyemereko satani amusenyera urugo ndamugira inama mugihe agitegereje ibizava mu rubanza nazirike umweko asenge immana kdi niba akora afunge aamatwi yere guterwa ngo yitere.

  28. faith berwa

    03/11/2017 at 1:28 pm

    C’est qui est sûre uwo mwanya wa rwema hari umuntu uuwushaka kdi amaturufu yose ni valable kugirango awugereho ntabo uzise banapfuye nkanswe ibyo uwo mwuga uushaje.so madame rwema ne carefull without test is not possible to have testimony
    So dear bashingane ijosi ukenyere igitenge ushinjagire ushira ibyo bivugwa ujye ubacaho ukore nkaho utabyumva chambre yawe Abe ariyo imenya amabanga yawe.

  29. faith berwa

    03/11/2017 at 1:36 pm

    Kandi uwo mukobwa icyo cyaha akoze niyo hashira imyaka ijana azabyishyura kdi ntabwo azava muiyisi atishyuye kereka niyiana.ariko bantu bimmana umukobwa umwari si Rwanda utegereje gusabwa agakobwa watinyuka kwiha rubanda ninde ko yarikubigendamo nubwenge akabaza umuntu umwe nawe winyangamugayo atihaye rubanda uwo ni umukade ucuruza byose

  30. gasana

    03/11/2017 at 2:27 pm

    Uyu mukobwa nta cash yari akeneye kuko afite cash n’akazi gasobanutse kandi iyo aba akeneye cash ntiyari kwishyira hanze.

    Ahubwo ni umunyamutima ibyo yakorewe byaramurenze yirengagiza ko afite ubukwe abishyira hanze. Iyo aba umusambanyi yari kwicecekera affaire ikarangira cyane ko n’ubundi atari kuba yaragejeje kuri 28 ans ari vierge.

  31. mandera

    03/11/2017 at 3:24 pm

    mwabantumwe ntakindi sataniyaguhemba uretse kugukoza isoni bagabo mureketwishyiremumaboko yimana tube abagabo beza babereye imana nurwandarwacu ubusentimwumvako icyahakizana kurimbuka

  32. Monica

    03/11/2017 at 5:04 pm

    Ariko se nkubu muraburana abandi murahimba ibijyanye n’amarangamutima byanyu mubiki kandi umugabo yabyiyemereye???

  33. Monica

    03/11/2017 at 5:07 pm

    @ faith Berwa uwagukurikirana wahishura neza abihishe inyuma yiyo migambi yose wavuze? Mwagiye mutuza ra?

  34. Rob

    05/11/2017 at 3:33 pm

    umugabo mbwa aseka imbohe

  35. Adolf

    07/11/2017 at 7:18 pm

    Bernard umugabo mbwa aseka imbohe
    Reba ugambaniwe nawe iyo myaka usaba. Ukayikatirwa.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock