Umuyobozi w’ingabo z’ubutabazi za EAC yashimye cyane Rwanda Peace Academy – UMUSEKE

Umuyobozi w’ingabo z’ubutabazi za EAC yashimye cyane Rwanda Peace Academy

Umuyobozi mukuru w’ingabo z’umuryango wa Africa y’Uburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye “Eastern Africa Standby Force (EASF)” Dr. Abdillahi Omar Bouh, kuri uyu wa mbere yasuye bwa mbere Ikigo cy’u Rwanda cy’amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye mu Karere ka Musanze, ashima imikorere yacyo ndetse yizeza ko bagiye gushyira imbaraga zikomeye mu mikoranire.

Col. Jill Rutaremara aha impano yageneye Dr. abdillahi Bouh

Dr. Abdillahi Omar Bouh, umaze amezi atandatu gusa mu mirimo ye yeretswe ibikora bya “Rwanda Peace Academy” byiganjemo amahugurwa yahatangiwe kuva cyatangira mu 2013, ahabwa abasirikare, abapoilisi n’abasivile.

Nyuma yo gusura iki kigo, Dr Abdillahi ati “Nejejwe bikomeye n’amasomo by’umwihariko ajyanye n’amahoro atangirwa muri iki kigo, biragaragara ko impande zose zirebwa zitaweho nk’abasivili, abapolisi ndetse n’abasirikare. Nkatwe bo muri EASF icyo tugiye gukora ni ugushyira imbaraga zikomeye mu kunoza imikoranire kugira ngo dukomeze kugera ku ntego zacu zo kugarura amahoro.

Nyuma yo kubona ko abenshi iki kigo cyahuguye ari abasirikare n’abapolisi, Dr Abdillahi yavuze ko iki kigo kigomba guhugura n’izindi nzego cyane cyane iz’abasivile, bitari  ukwibanda ku za gisirikare gusa.

Yagize ati “Mbere bene ibi bigo byari bishingiye ku gisirikare, ariko nyuma yaho twabonye ko hari akamaro kanini byarushaho kugira bitabaye ibya gisirikare gusa, ahubwo n’abasivile n’abapolisi nabo byagaragaye ko hari uruhare runini bafite mu bikorwa byo kugarura amahoro.”

Yongeraho ati “Turabizi neza ko abasivili batakora kimwe nk’abasilikare cyangwa abapolisi, igisirikare kiza iyo hakenewe imbaraga zikomeye.”

Dr Abdillahi asaba ko hashyirwa imbaraga mu guhugura abasivile cyane ko ari bo bagerwaho n’ingaruka bwa mbere iyo habaye imidugararo.

Kuva iki kigo “Rwanda Peace Academy (RPA)” cyatangira imirimo yacyo mu 2013, kimaze guhugura abasirikare 1 058, abapolisi 235, abasivile 626, n’abantu 36 bo mu nzego zishinzwe imfungwa n’abagororwa.

Umuyobozi wa RPA, Colonel Jill Rutaremara avuga ko kuba iki kigo ayoboye giha amahugurwa ababungabunga amahoro bo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ariko by’umwihariko gitanga amahugurwa ku gisirikare cy’u Rwanda, ngo ari nayo mpamvu umubare w’abasirikare ariwo uri hejuru.

Ati “Iki kigo n’ubwo ari icy’akarere, ariko by’umwihariko tunaha amahugurwa abasirikare ba RDF, iyo dutanze imibare nabo tubashyiramo kuko baba baranyuze hano, niyo mpamvu hazamo ko abasirikare ari bo benshi kuruta abapolisi n’abasivili.

Yongeraho ati “Turi ikigo cy’akarere ariko byumwihariko tugomba no kuzamura ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda. Ntabwo ari abo mu karere bose baba barazamuye iyo mibare gusa twabimusobanuriye neza.

Akomeza avuga ko ikigo RPA gikomeje intego zacyo zo kongerera ubushobozi abasirikare, abapolisi n’abasivili bo muri aka karere, kandi ko umubare w’abasirikare uzakomeza kwiganza.

Dr. Abdillahi yasinye mu gitabo cy’abashyitsi

Bagiranye ibiganiro, EASF yizeza gushyira imbaraga mu mikoranire y’ibigo byombi

Dr. Abdillahi Omar bouh yatemberejwe ikigo

Abicaye ni Dr. abdillahi umuyobozi mukuru wa EASF, Col. Jill Rutaremara uyobora RPA na Brig. Gen. Charles Rudakubana wungirije umuyobozi wa EASF

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock