Umwami Muswati umukobwa we azamukosha inka 300 – UMUSEKE

Umwami Muswati umukobwa we azamukosha inka 300

Umuhungu wabengutse umukobwa w’umwami Muswati III wa Swaziland mu muhango wagereranywa no gusaba irembo arasabwa inka 50 z’ibanza, umuhango bo bita ‘lobola’.

 Igikomangoma Sikhanyiso ngo kumusaba ni ishyo ry'inka 300

Igikomangoma Sikhanyiso ngo kumusaba ni ishyo ry’inka 300

Umuryango w’Umwami niwemera ko umukobwa wa Muswati III witwa Sikhanyiso arongorwa umuhungu witwa Mzwakhe Phiri azamukwa inka 300 nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru City Press.

Igikomangoma Sikhanyiso niwe mukobwa mukuru wa Muswati wo ku mugore we wa mbere Inkhosikati LaMbikiza. Yize mu Bwongereza, muri US no muri Australi. Afite impamyabumenyi ya master’s mu byitwa Digital Communication.

Mzwakhe Phiri ni umusore w’imyaka 30 akaba n’umuhungu w’ibwami muri Malawi. Hari amakuru avuga ko abanyaMalawi baba muri Swaziland basabye gutanga ku nka zabo ngo babone iyi nkwano.

Phiri nawe ariko yavukiye muri Swaziland nubwo sekuru akomoka mu bami bo muri Malawi.

Uyu musore ngo azasabwa by’ibanze kugeza inka 50 kwa Muswati ngo ase n’ufungura ibiganiro byo gusaba uyu mukobwa nawe w’imyaka 30.

Muswati ubwe niwe uzagena neza umubare w’inka zizakobwa umwana we ariko ngo ntizishobora kujya munsi ya 300.

Phiri yahoze ari umukinnnyi wa Basketball muri Mozambique, mu Butaliyani no muri Finland.

Prince Thumbumuzi umuvandimwe wa Muswati III yavuze ko umwami atazanga ko umukobwa we ashyingirwa muri rubanda rusanzwe, ariko ngo nibura inka 300 nizo zatuma Umwami Sobhuza (Se wa Muswati) aho aryamye mu mva yihindukiza.

UMUSEKE.RW

10 Comments

  1. Muhanuka Mwene Semuhanuka

    28/08/2017 at 5:41 am

    Hahahah 300 zose! Nizere ko anyara Divayi, atanyara izinuka nk, izabandi. Ko mbona se ahubwo atari na mwiza. Njye uriya kugira ngo mwurire, ndabona ahubwo ise yagombye
    kubanza kumpa ruswa!

  2. Nta soni👆

    28/08/2017 at 11:54 pm

    Ego wa magambo we😱
    Umwurira se ubundi uri inka ?
    Nonese mwe ko musabisha inka or inka
    Hari abandi bababaza ibyo
    Munyara? Abanyarwanda koko mwagaruye
    Kwihesha agaciro
    Ko kuva na kera ariyo yari inkingi yacu
    Urumva koko ibyo wanditse ari byiza

  3. Mayibobo zahawe ijambo

    29/08/2017 at 5:23 pm

    @nta soni
    wahora n’ iki icyo izi mbuga nkoranyambaga zadukoreye !!!!!!!!!!!!!
    kera wahabwaga ijambo kubera ijabo ryawe !
    none na Mayibobo isigaye yiha ijambo muri izi mbuga !
    Ni akumiro

  4. Muhanuka Mwene Semuhanuka

    29/08/2017 at 6:34 pm

    Mwe ndumva muri abasenzi rwose. Ntabwo muzi ko no getebya bibaho!
    @Mayibobo…, aho kugira ngo mbwe ijambo nawe, nakwemera nkaba Mayibobo, kubera ko numva iwawe izina ariryo muntu! Malgré tout, mukomere! Muhanuka Mwene Semuhanuka ntabwo ajya arakazwa n,ubusa!

  5. chris

    30/08/2017 at 10:17 am

    Rwose muhanuka nubwo utarakazwa n’ubusa ariko niyo watebya washyiramo Discipline erega buriya amagambo umuntu avuze amugaragaza uko atari,ikinyabupfura cyonyine nicyo kiguhesha agaciro.isuzume
    Naho izo nka biraterwa n’umuco wabo none se ntawe wumvise i kigali wakowe 12 hakiyongeraho n’umuduga uhenze hhhhh

    • Mujyanama

      30/08/2017 at 12:29 pm

      Muhanuka yavuze n’abi nta mpamvu yo kugira ngo bisigirizwe, uyu munsi baramutse bavuze biriya bigambo bitameshe baje gusaba Mushiki we cg se aramutse abivuze agiye gusaba umugeni ahantu baba bakimumuhaye? ahubwo se yatinyuka kibivuga? Ikintu utavuga mu ruhame rw’abagabo ntukabivuge uri aho utagaragara ngo nuko ntawukubona. Kwiyuba no kwihesha agaciro bikorwa ahantu hose kabishywe n’iyo yaba mu bwiherero. Ibintu avuze ntaho bitaniye na bimwe by’abasiga amazirantoki ku nkuta zo mu bwiherero.

  6. gilbert

    31/08/2017 at 11:37 am

    muhanuka we umaze kurema bangahe kuvuga ngo simwiza ngo utwereke abawe urema uko baba basa

  7. jeanne

    05/09/2017 at 11:39 am

    BYONYINE NO KUBA ARI UMUKOBWA W’UMWAMI BIMUHA AGACIRO. KANDI USABA IBWAMI NAWE NTABA ARI RUBANDA RUSANZWE. MWIBIPFA RERO!

  8. HUMBLE

    05/09/2017 at 5:06 pm

    UWO MUTIPE NIBA ARI UMUTIPE SIMBIZIZI AVUZE IBIGAMBO BITAMESHE YISUBIREHO BITERWA NUKO UMUKUNDA AHUBWO NAVUGE KO NTABUSHOBOZI YIFITIYE AREKE GUTUKA UNDI NTACYO BAPFA KANDI ATANAMUZI PE NAHO UBWIZA BWO SINZI AHO ABIREBA .GUSA IKIBAZO NKUNZE GUHURA NACYO NI ABANTU BATAJYA BAMENYA KO BAKOSHEJE NGO BASABE IMBABAZI SINIGEZE MBONA ASABA SOSIETE IMBABAZI AHHHHHHHHHHHH!!!!!!MANA WE.

  9. HUMBLE

    05/09/2017 at 5:08 pm

    Gusa gusaba imbabazi barakomera cyane tugize Imana mukamenya gusaba imbabazi byaba byiza

    niyo nzira y’ubworoherane bikwiriye abanyarwanda

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock