Umwana na nyina barahatanira UBUDEPITE mu gace batuyemo muri Kenya – UMUSEKE

Umwana na nyina barahatanira UBUDEPITE mu gace batuyemo muri Kenya

Umugore witwa Beatrice Kones wabaye Minisitiri wungirije ahanganye bikomeye n’umuhungu we, Kevin Kipngetich ku mwanya w’Ubudepite mu gace ka Bomet East muri Kenya.

B.Kones ahanganye bikomeye n’umuhungu we K.Kones

B. Kones wigeze kuba Umudepite mu gace ka Bomet arashaka kwisubiza uwo mwanya anyuze mu ishyaka Jubilee Party ticket rya Perezida Uhuru Kenyatta.

Umuhungu we Kevin Kipngetich na we ushaka uwo mwanya ariyamamaza mu ishyaka rya Guverineri w’ako gace ka Bomet, Isaac Rutto ryitwa Chama Chas Mashinani party.

B.Kones ni Umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe riharanira iterambere ry’umugore (Maendeleo Ya Wanawake) ndetse ni umupfakazi wasizwe na nyakwigendera Kipkalya Kones wabaye Minisitiri ushinzwe gutunganya imihanda.

Uretse kuba ahanganye n’umuhungu we, B. Kones anahanganye n’abandi bakandida batandatu barimo Bernard Bett, na Rose Kositany wanabaye umuyobozi w’igihe kirekire ushinzwe icungamutungo muri ako gace.

Uyu mugore avuga ko atazigera aharira umuhungu we. Ashinja abo bahanganye muri politiki kumuteza umwana we kugira ngo areke ibitekerezo bye byo kwiyamamaza.

Beatrice Kones yabwiye ikinyamakuri the Star afite icyizere ko umuhungu we azamwumvira akareka kwiyamamaza ahanganye na we ahubwo akamushyigikira.

Yagize ati “Urebye ni abo duhanganye muri politiki bayobowe na Guverineri Rutto, barakoresha umuhungu wange ngo bandwanye.”

Yongeyeho ati “Bazi ko mbateye ubwoba, kubera iyo mpamvu yashyizeho umuntu duhangana wo mu ishyaka rye (Isaac Rutto), yashyizeho umuhungu wanjye kuri uwo mwanya, ariko ntanteye ubwoba nizeye ko nyuma azanshyigikira.”

Uyu mugore avuga ko kuba umwana we yarahisemo kwiyamamaza mu ishyaka ritari Jubilee Party ahubwo agahitamo CCM, adashobora kumuharira.

Ati “Ubu ni amashyaka atandukanye, nzaguma mu ipiganwa sinshaka gutenguha abazatora kandi bafitiye icyizere ijana ku ijana ishyaka Jubilee. Bashobora kumbonamo umugambanyi.”

Kipngetich, wahataniye umwanya wo guhagararira agace ka Langata mu matora yo mu 2013, afatwa nk’igikoresho cya Guverineri Rutto.

Uyu muhungu ngo ashaka kugarura isura ya se muri politiki yo mu gace ka Bomet, nyuma y’aho nyina mu matora aheruka yananiwe gutsinda ngo yongere abe Umudepite.

Ati “Niba mwebwe abaturage mushaka undi Kones (avuga Se witabye Imana), muntore mbabere Umudepite. Iki ni igihe cy’urubyiruko rukayobora.”

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock