Umwana wasannye ‘tuyau’ y’amazi yahembwe miliyoni n’igare – UMUSEKE

Umwana wasannye ‘tuyau’ y’amazi yahembwe miliyoni n’igare

*Uwamufotoye yabanje kumwikanga anasobanura ko atari we wangije iyi tuyau,
*Hahise hatangizwa ubukangurambaga bwo kudapfusha ubusa amazi.

Yasiri Rukundo w’imyaka umunani y’amavuko yahembewe kugira ubushake bwo guharanira ko nta mazi apfa ubusa yagaragaje ubwo yageragezaga kuzirika ‘tuyau’ y’amazi yari yangiritse agafotorwa n’umugenzi wasakaje ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga avuga ubutwari ntangarugero yabonye muri uyu mwana.

Rukundo Yasiri asana tuyau y'amaz yari yangiritse

Rukundo Yasiri asana tuyau y’amazi yari yangiritse

Uyu mwana w’umuhungu yiga mu mwaka wa kabiri mu kigo cy’amashuri abanza cya Rugarama mu murenge wa Nyamirambo, yahembwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda azamufasha mu myigire ye, anahabwa igare ry’abana.

Yasiri yakoze iki gikorwa cy’indashyikirwa ubwo yari ajyanye mushiki we (muto) ku ishuri anyura kuri ‘tuyau’ y’amazi yari yangiritse amazi ari kumeneka hasi ahagarika urugendo agerageza kuyihambira bibanza kwanga.

Yaragiye ageza umuvandimwe we ku ishuri agarukana amasashe yo guhambira iyi tuyau kugira ngo amazi adakomeza kumeneka apfa ubusa.

Uwafashe ifoto y’uyu mwana ari gusana iyi tuyau avuga ko yabanje kumwikanga ubwo yamusangaga muri iki gikorwa ndetse akabanza kumusaba imbabazi amubwira ko atari we wangije iyi tuyau ariko amumara impungenge amubwira ko igikorwa ari gukora ari icy’ubutwari ashaka kugisangiza abandi.

Uwamufotoye ni uwitwa Virgile Camarade watangajwe n’ubutwari bw’uyu mwana ubwo nawe yitambukiraga maze abwira abantu kuri Facebook ko abona uyu mwana ari intangarugero kandi akwiye gushimwa.

Rukundo Mukasine ubyara uyu mwana avuga ko uyu muhungu asanzwe arangwa n’ubushishozi mu byo akora byose kuko akunda ubukorikori.

Ati “Akunda kwiga, gusoma ibitabo, iyo umurebye usanga umuntu amwitayeho yazavamo umuntu muzima.”

Ngo mu ishuri aratsinda, agira amanota ari hejuru ya 70%.

Ati «Aza ku mwanya wa gatatu cyangwa wa kane, akagira amanota 80% cyangwa 70% »

Uyu mubyeyi avuga ko aya mafaranga yahembwe umuhungu we bagiye kuyigira umushinga uzababyarira inyungu ku buryo uyu mwana atazabura uko yiga.

Bamuhaye n'igare ry'ikigero cye

Bamuhaye n’igare ry’ikigero cye

Iki gikorwa cyahise gitangirizwamo ubukangurambaga bwo kubungabunga amazi, umuyobozi mukuru w’ikigo k’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura, Aimé Muzola yasabye abana b’u Rwanda gufata urugero rwa Yasiri mu kubungabunga amazi.

Yasabya ko umwana wese wabona ‘tuyau’ y’amazi cyangwa ikindi gikorwa remezo rusange cyangiritse akwiye guhita abimenyesha ababyeyi be, WASAC cyangwa ubundi buyobozi. Anibutsa umurongo wa WASAC utishyurwa ukoreshwa.

Muzola avuga ko ubutwari bw’uyu mwana bukwiriye buri wese kuko iyo amazi ameneka umuntu arebera igihombo kigaruka kikagera ku banyarwanda bose bigutama hari bamwe bayabura.

Uyu mwana ngo yahembwe kugira ngo n’abandi babonereho, ndetse ngo buri mwaka WASAC izajya ihemba buri wese wagaragaje igikorwa k’indashyikirwa cyo kubungabunga amazi.

Ubu igipimo cy’amazi apfa ubusa kikiri hejuru kuko ari 30% ariko ko iki kigo kiri gusana ibikorwa bisakaza amazi birimo n’ama tuyaux ashaje atuma hari amazi menshi ameneka.

Yasiri we yanahawe ikemezo k’ishimiwe yagenewe n’abakozwe ku mutima n’iki gikorwa yakoze, aho yahawe izina ry’icyubahiro rya ‘Engineer’ nubwo agifite imyaka umunani gusa.

Sheki ya Miliyoni yakiriwe n'ababyeyi be bombi

Sheki ya Miliyoni yakiriwe n’ababyeyi be bombi

Umwana yahawe icyemezo cy'ishimwe n'izina ry'icyubahiro rya 'Engineer'

Umwana yahawe icyemezo cy’ishimwe n’izina ry’icyubahiro rya ‘Engineer’

Camarade wafotoye uyu mwana niwe wasanze akwiye ishimwe

Camarade wafotoye uyu mwana niwe wasanze akwiye ishimwe

Ubutwari yagize mu gusana ibyangiritse ngo bukwiye kubera bose urugero

Ubutwari yagize mu gusana ibyangiritse bifitiye akamaro abantu benshi ngo bikwiye kubera bose urugero

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

38 Comments

  1. ukuri

    10/11/2017 at 2:38 pm

    Ohhh Camarade uri Umuntu w Umugabo kuko niba ntibeshye niwe wafotoye uyu mwana avuga ko yanabibwiye wasac??? Right??
    Mwakoze neza guhemba uyu mwana rwose

    • x

      10/11/2017 at 4:15 pm

      Jye ndumiwe! Sinari nziko abana nkaba tukibafite muri 2017!!! (Njya mbabazwa nabatwika classrooms, dormitory, ababura inyama n’umugati bakanga gukora ikizamini, etc)

  2. Nzabandora

    10/11/2017 at 2:38 pm

    Mbega byiza, uyu mwana atubere twese urugero rwo kurengera ibyangirika byose tunyuraho11

    • c

      11/11/2017 at 7:10 am

      Ibaze kera nk’uyu mwana naba nka DG cg undi Muyobozi ukomeye; azajya akangurira abo ayobora kudapfusha amazi ubusa, kutaraza amatara yakira ubusa, kutagura ibintu bidafitiye akamaro ikigo, etc. (Ibi bitandukanye na bamwe usanga imodoka zabo zozwa n’aba cleaner ku kazi, bajya bakanatanga mission zitari ngombwa, bakemera ko hagurwa ibintu bitazagira akamaro, etc)

  3. african

    10/11/2017 at 2:44 pm

    dore abana ni nkaba apana bya bihomora mwirwa mwamamaza hano ngo bifotoje bambaye ubusa

    • kvanovich

      11/11/2017 at 4:33 am

      hahaah nibyo kbs

  4. Dudu

    10/11/2017 at 2:52 pm

    Mbega byiza!!!! ndabakunze cyane!!!uyu mwana rwose yari akwiriye ishimwe, n’ubwo mutavuze abamuhembye abo aribo!

  5. eva

    10/11/2017 at 2:57 pm

    ibi bintu ndi kubisoma nkumva amarira azenze mu maso!uyu mwana ni intwari kabisa

    • Mahoro

      10/11/2017 at 5:33 pm

      Turi kimwe pe!

    • Tate

      11/11/2017 at 12:03 am

      Mbega umwana !!!! Birandenze pe. Mbega umwana mwiza . Ndamukuuuunze . Imana imufashe azagere kure .

    • Enok

      12/11/2017 at 7:42 am

      Nange pe!!sinzi aho amarira ari kuva ntekereje uburyo abantu bakuru dukunda kunyura aho tuyau zangiritse ukabona ni ibisanzwe,uyu mwana arushe benshi kumenya agaciro k’amazi koko?
      Amarira ntazi aho aturutse yanyuzuye mu maso

  6. desire

    10/11/2017 at 2:59 pm

    Ankoze ku mutima hagati aho bibaye bikunze mwampa umuntu wabashije gufotora Uyu mwana :0788612761

  7. Nunes

    10/11/2017 at 3:19 pm

    Murabura guha umwana laptop mukamuha igare. WASAC ibyayo bihora bicuritse. Ese ubundi kuki amazi ajya gusanwa n’abana bagiye ku ishule mwe muba mukora iki ko nta gace ka Kigali katagira antenne ya WASAC ?

    • Haguma

      10/11/2017 at 7:12 pm

      Nanjye sinibaza aho Wasac ibiri.Ese abantu bahanyuze ntabwo bigeze babimenyesha Wasac kuko iyo iyiyo nkiriya itobotse abantu abantu batangira kubura amazi? kuko iriya ntabwo iri muri za zindi zitabye mwitaka.

    • Intimirwa Paul

      11/11/2017 at 2:58 am

      Injiji! Yimuhe nawe iriya million bamuhaye bavuze ko ariyo kumufasha kwiga.

    • z

      11/11/2017 at 7:15 am

      Ibya Laptop ni ukubyitondera Man. Research zirimo kugaragaza ko ibikoresho bya ICT bihawe umwana muto bimugiraho ingaruka zitari nziza mu mikurire mu bwenge bwe. (Uzanage akajisho kubyo ba Nyiri Twitter, Google, Apple,…, batangaza)

  8. KAMANA

    10/11/2017 at 3:49 pm

    uyumwana nindashyikirwa akwiye kubera twe abakuru urugero igihembo yahawe nikiza ariko ntigihagije ugereranyinye nu rukundo yagaragaje rwo gukunda igihugu ababishizwe bamwegere atange ikiganiro kandi gitegurwe nabahanga mubyerekeye kuganiriza abana bity umwana wese uzamwumva azamenyeko kurengera ibikorw remezo arubutwari nkubundi abanabacu bazakurana umuco wokurengera ikorwa remezo kdi inyungu nyishi nitwe zizagarukira bityo nibiba umuco nibindi byose bizarindwa cyane cyane ibidukikije kdi uwomwana nawe ntazasubira inyuma umuseke murabambere mwitangaza makuru

  9. Andrew

    10/11/2017 at 4:15 pm

    Iyo amatiyo y’amazi yanamye mu mihanda hagati adatabye, WASAC yo ntabwo iba ibona ko ari ikibazo? Imodoka zigomba guca muri iyo mihanda muba mwumva zakora iki kitari ukuzikandagira zigaturika?

  10. duck

    10/11/2017 at 4:36 pm

    Cyokora umuseke mugira utuntu twizaaa! Naho uvuga ng laptop,bazayimuha muri gahund ya leta ya smart classrooms. Gusa ni byiza guhemba abana, bituma biga babikunzee pe ndetse bakarushaho guha agaciro ikiri ikiza. Byiza byizaa

  11. Inzobere

    10/11/2017 at 5:10 pm

    Uyu mwana ankze ku mutima!!!Namusabiraga ko yakongererwa amafaranga bakamuha nka miliyoni 10 akazabasha kugera ku ndoto ze!!Abana ni Abamalayika koko nkabona na Yesu yaravuze ati “Mureke abana bansange”

  12. jean marie

    10/11/2017 at 5:11 pm

    wiwe wiyise Nunes ibintu wanditse wagirango ntutekereza cgw ngo ubanze usome!!!
    million bamuhaye yavamo lapts zingahe uri kuvuga?
    ikindi wamenya ni uko accident idateguzwa ngo itiyo nijya kwangirika habe hari uyisana.
    niba uwo mwana yarayibonye icyangirika umukozi wa WASAC yahita abimenya ate ako kanya?
    ahubwo ibyiza ni ugutanga amakuru igihe ubonye ikibazo

  13. Umuhorakeye

    10/11/2017 at 5:58 pm

    Mbega umwana ufite umutima muzima. Ahari wasanga hari abandi nkawe mu gihugu disi. Wasac yakoze cyane kumuhemba bibere n’abakuru urugero rwiza. Umuseke murakoze cyane

  14. Nathalie sekoko

    10/11/2017 at 6:28 pm

    iyi ni propaganda ndakurahiye,uwamufotoye nta gahunda bari bafitanye se buriya? hari nuwo numvise ubushize wahembwe ko yakoze KCC mu ibumba!!! cyakora niba ari ukuvumbura talents zihishe mu bana aho ni sawa

  15. karame

    10/11/2017 at 7:11 pm

    Kuba i tuyeau yanamye ahantu nka hariya ubwabyo nabyo ni ikibazo.

  16. kkll

    10/11/2017 at 8:48 pm

    ahubwo uriya wamufotoye nawe akwiye guhembwa kuko yatanze umusanzu ukomeye .ndacyeka umuseke usomwa na beshi kandi hari ubukangurambaga yakoze mubundi buryo bwo gushishikariza abana bato gukura bakunda igihugu kandi natwe tukigaya aho hari byo twirengagiza gufata neza nkabenegihugu natwebntitwakwemera ko abana bato baturusha kgukora ibyiza

  17. Vava

    10/11/2017 at 8:48 pm

    Uyu mwana aranejeje kuko ahesheje ishema Rugarama primary school nizeho, kandi rero nubundi abantu bize Rugarama barangwa nubutwari batorejweyo .

  18. Uwimana josé

    11/11/2017 at 12:31 am

    Ni ibintu byiza cyane ariko iyo umuntu arebye inyuma abona amashuli n’ibindi bikorwa bya leta.Ba mwalimu n’abandi.Ese bahindutse ntibindeba kuko ayo mazi atagera iwabo?

  19. Umuhoza Josephine

    11/11/2017 at 1:49 am

    Uyu mwana rwose arashimishije kuko afite umutima w’ubumuntu, abandi bahita baza birukankana ibivomesho ngo bivomere amazi y’ubuntu!!
    Iyi ni patriotisme itariyo kwihingamo ahubwo umwana yarayivukanye, Bravo Eng Rukundo!!! Imana izagufashe ube a real engineer!

  20. DIDI

    11/11/2017 at 7:57 am

    Iyi nkuru irashimishije cyane.kandi uyu mwana yagaragaje ubumuntu burenze benshi muritwe twitwa ko turi bakuru ariko iyo tubonye nkibi tukirebera hirya.Gusa umwanditsi nawe at:Umuyobozi wa Wassac yaboneyeho no kwibutsa Numero ya Wassac itishyurwa.IYIHE????? ko ari kenshi tubona amazi yangiritse tukabura aho duhamagara?
    Disi cyera RWANDATEL ikibaho wahitaga ubaza numero y’ikigo runaka bagahita bayiguha.

  21. Sibomana tresor

    11/11/2017 at 10:36 am

    uyumwana akwiruye kuzajya akurikiranwa mumikurireye hat ‘atazavangirwa nabantu mbona hanzaha.

  22. John

    11/11/2017 at 10:51 am

    Numero ya WASAC itishyurwa ni 3535 . Uramutse ubonye aho amazi arimo kumeneka chyangwa ibindi bikorwa birimo kwangirika please hamagara iyo numero .

  23. kayonga

    11/11/2017 at 1:18 pm

    Wasanga baramuhaye iyo million ariko nubu ayo mazi akaba akimeneka

  24. soso

    11/11/2017 at 2:35 pm

    yoooo uyu mwana disiii, ankoze ahantu pe!!! wasac mwagize neza kumuhemba rwose, ukurikije uko amakuru yagenze wumva umwana bimurimo, ababyeyi bamwiteho mu myigire arimo umuntu udasanzwe pe!
    no mu maso urabona ari innocent rwose atazi n ibiri kumubaho bamuhemba!

  25. DIDI

    11/11/2017 at 3:09 pm

    Urakoze cyane John

  26. Jeff

    12/11/2017 at 10:54 am

    Kuki se umusabira laptop ubwiwe niki ko igare atariryo rimunejeje ?mbega wowe ikikuraje ishinga ni igihembo yahawe…?

    Kura ujya ejuru rata mwana. Uri uwa gaciro.

  27. SAFARI PATIENCE

    13/11/2017 at 11:39 am

    Jye ndishimye KUKO ngize ikizere cyejo hazaza h’u Rwanda IMANA ikomeze uyu mwana kandi ihe ubwenge ababyeyi be bakomeze kumurera gitwara. Rwanda HUMURA UFITE INTWARI”YESU ATI:”NIYO MUTABIHAMYA AMABUYE YAVUGA.”URU NURUGERO RWIZA KO NUBWO HARI ABANEZEZWA NO GUSENYA HARI ABANA BANEJEJWE NO KUBAKA U RWANDA .RWANDA IZIHIRWA N’ABAWE.

  28. BWANA

    14/11/2017 at 7:32 am

    NI UKURI UYU MWANA ARANEJEJE CYANE, NTAMEZE NKA BAMWE BO MURI IYI MINSI MBONA BIRIRWA BANYWA IBITABI BAKIRIRWA BAMBAYE YA POCKET DOWN IBIBUNO BABYANITSE BAKADUKIRA IBIRAHURI KU MASHURI BAKAVUZAMO INTOSHO Z’AMABUYE N’UKUNDI KWANGIZA K’UBURYO BWINSHI.

  29. Ferdinand

    19/11/2017 at 11:39 am

    Ukwibyara gutera ababyeyi ineza.Mbega ngo ndamira amzazi.U Rwanda rukeneye ababyeyi n’abarezi basigasira ibi bibondo babitoza kujya mbere.Maze ngo murebe ko u Rwanda twifuza rutikora tugatengamara.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock