Abishwe Las Vegas bamaze kuba 58!!! Ubwicanyi bw’amateka muri USA – UMUSEKE

Abishwe Las Vegas bamaze kuba 58!!! Ubwicanyi bw’amateka muri USA

Abantu 58 nibo bamaze kubarwa bishwe abandi 515 barakomereka mu mvura y’amasasu yarashwe n’uwitwa Stephen Paddock saa yine z’ijoro ryo kuri iki cyumweru mu mugi wa Las Vegas (7AM mu Rwanda). Nibwo bwicanyi bukabije bw’ikivunge bukozwe muri ubu buryo mu mateka ya USA.

Yishe abagera kuri 50 kugeza ubu abandi 200 bakomeretswa n'amasasu

Yishe abagera kuri 50 kugeza ubu abandi 200 bakomeretswa n’amasasu

Amasasu ibihumbi yarasirwaga ku ibaraza ry’icyumba cya  Mandalay Bay Resort ku bantu benshi cyane bari muri Festival ya muzika.

Stephen Paddock ni umugabo uri mu kiruhuko cy’izabukuru ngo ukunda iby’imbunda cyane niwe wasize imiborogo mu miryango y’abantu benshi cyane aha Las Vegas, yarasiraga mu cyumba cya Hotel muri etage ya 32.

Ngo yakundaga kuza hano Las Vegas gukina imikino y’urusimbi.

Amasasu yayamishe mu kivunge cy’abakunzi ba muzika benshi cyane bari aho yica benshi, ubu bamaze kurenga umubare w’ubwicanyi nk’ubu bwabereye mu nzu y’urubyiniro y’i Orlando umwaka ushize aho umwicanyi yishe abantu 49.

Amashusho yagaragaje abari muri iyi Festival biruka baryama hasi bakiza amagara yabo.

Benshi bapfuye kuko batari bazi aho amasasu ari guturuka kuko yavaga hejuru yabo ntibamenye aho bahungira.

Uyu ushinjwa kwica asanzwe aza muri aka gace gukina imikino y’urusimbi, nawe bamusanze mu cyumba cya Hotel yarasiragamo yishwe n’igikomere cy’isasu, byaje kwemezwa ko yirashe ubwe.

Stephen Paddock w’imyaka 64 ngo mu cyumba yari kumwe n’umugore witwa Marilou Danley w’imyaka 64, nubwo atari ahari ariko ubu nawe yatawe muri yombi.

Abantu 40 000 nibo bari bakoraniye muri iyi “Route 91 Country Music Festival”, barashwe ubwo bariho bacurangirwa na Jason Aldean.

Ingendo z’indege zahise zisubikwa ku kibuga cy’indege cya McCarran International Airport kuko abantu benshi cyane bahise bahahungira.

Paddock wakoze ubu ngo ni umugabo ufite n’abuzukuru uba mu butayu kuri 120Km uvuye mu mugi wa Las Vegas, Nevada hafi y’umupaka na Leta ya Arizona.

Sheriff Joe Lombardo muri Las Vegas mu marira menshi yabwiye ABC News ko ikintu nk’iki nta bundi yigeze akibona mu mateka ye muri aka gace.

Abapolisi babiri bari mu bantu barasiwe muri aka kaga, umwe yahise ahasiga ubuzima.

Iminota 45 mbere y’uko baraswa, umwe mu batangabuhamya yabwiye SkyNews ko hari umugore, wari kumwe n’umugabo, waje akajya atera hejuru avuga cyane  ngo ‘mwese mugiye gupfa’. Gusa ngo ntibumvaga icyo ashaka kuvuga ndetse abashinzwe umutekano bahise bamusohora.

Imiborogo yari yose aho ibi byabereye

Imiborogo yari yose aho ibi byabereye

Nibwo bwicanyi bikomeye mu mateka ya USA

Nibwo bwicanyi bikomeye mu mateka ya USA

Umwe mu bahitanwe n'amasasu muri ubu bwicanyi

Umwe mu bahitanwe n’amasasu muri ubu bwicanyi

Umuhanzi wari ugezweho ubwo Paddock yatangiraga kurasa abantu

Umuhanzi wari ugezweho ubwo Paddock yatangiraga kurasa abantu

Iyi Festival ya Country Music yari yitabiriwe n'abarenga 40 000

Iyi Festival ya Country Music yari yitabiriwe n’abarenga 40 000

Uyu mugabo yabarasiraga kuri etage ya 32 hejuru yabo

Uyu mugabo yabarasiraga kuri etage ya 32 hejuru yabo, kugeza ubu nta mpamvu iramenyekana yamuteye gukora iki gikorwa kibi

 Breanna Hendricks wari waje Las Vegas kwizihiza isaubukuru ye y'imyaka 21 yatangaje ko aho yari ari hari umugore waje asabwira avuga cyane ko 'twese tugiye gupfa'. Ntibiramenyekana niba uyu mugore yababuriraga ngo bakize amagara yabo cyangwa se niba yari mu mugambi. Abashinzwe umutekano bashise bamusohora

Breanna Hendricks wari waje Las Vegas kwizihiza isaubukuru ye y’imyaka 21 yatangaje ko aho yari ari hari umugore waje asabwira avuga cyane ko ‘twese tugiye gupfa’. Ntibiramenyekana niba uyu mugore yababuriraga ngo bakize amagara yabo cyangwa se niba yari mu mugambi. Abashinzwe umutekano bashise bamusohora

Stephen Craig Paddock ari kumwe na Marilou Danley babanaga

Stephen Craig Paddock ari kumwe na Marilou Danley babanaga

Muri Las Vegas, Hotel Mandalay yari arimo n'aho yarasiraga abantu harimo 365m

Muri Las Vegas, Hotel Mandalay yari arimo n’aho yarasiraga abantu harimo 365m


Mu mateka nta bwicanyi bukozwe muri ubu buryo burahitana benshi nk’ubu

UMUSEKE.RW

13 Comments

  1. bb

    02/10/2017 at 2:47 pm

    Pole benewacu Banyamerika mwihangane.

  2. Nshizirungu

    02/10/2017 at 5:31 pm

    Uyu bamujyane indera agombe kuba Atari muzima gusa imiryango yabuze abayo ikimeze kwihangana RIP kubaburiye ubuzima aho hantu

    • Jean Kumiro

      03/10/2017 at 8:26 am

      None se muvandimwe Nshizirungu, i Ndera barajyanayo umurambo. Yarangije gupfa. Gusa ibintu byo gutunga intwaro, ngo ni uburenganzira bwabo, bikwiye gusubirwamo muri biriya bihugu byateye imbere. Intwaro si icyangombwa buri wese akwiye gutunga !

    • M.Tim.N

      03/10/2017 at 9:46 am

      muri iyi si hari intumwa za satani zitandukanye,wasanga uyu Nawe ari muri abo,kuko kwica abangana kuriya warangiza nawe ukiyica,ntabwo ari ibisanzwe.
      gusa ababuriye ababo muri icyo gikorwa cy’ubunyamaswa Imana ibakomeze.n’ababuze ubuzima bwabo nabo Imana ibakire.

  3. Akumiro

    02/10/2017 at 6:34 pm

    Ubu abayobozi ba Afrika barasakiwe! Ahabaye ubwicanyi mu bihugu byabo bavuge ko no muri Amerika cyangwa i Burayi ntaho bukikera.

  4. Kaboneto

    02/10/2017 at 6:51 pm

    Ko atari abirabura dore ko bahita bavuga ko barimo guhorera bene wabo,cyangwa teroriste ubwo security ya 🇺🇸 noneho izajya icungwa gute ko mbona n’a bazungu basigaye bicana ubwabo,cyakora mwe mutekereza ko 🇺🇸 yaba igikomeye,reka mbabwire ko utabona ko usa 🇺🇸 yarangiye yaba akomeje kwibeshya

  5. Ukuri

    03/10/2017 at 6:03 am

    @ kabonero usa ni fake kabisa,burya ntiwahora wica abantu ubarenganya ngo ube amahoro ,usa niho ibibi byose biba,mbabazwa n abahirukira,sha mu gihe gito nk imyaka 20 iraba iri hasi cyane itagifite ijambo kuri Afrika.twe turaba turi ejuru InshAllah.

    Naho wowe ngo n abazungu baricana,ni ryari baticanye se cyereka utazi amateka yabo,buriya uko ubona batwica nuko babyigiye iwabo kuko burya umwicanyi ntawe atinya.arakwica yagera iwabo akabica

  6. uwase delphine

    03/10/2017 at 6:47 am

    Ngo USA yararangiye? vuga ahubwo ngo isi yararangiye hasigaye gato Yesu agaruke.

  7. BEMERIKI Jacob

    03/10/2017 at 8:05 am

    Iyi nkuru iravuga ko”Mu mateka nta bwicanyi bukozwe muri ubu buryo burahitana benshi nk’ubu”.Ibi bihuye n’ibyo Bible ivuga,yuko mu minsi y’imperuka ibintu bizarushaho kuba bibi.Abantu benshi,ntabwo bemera ko hazabaho IMPERUKA.Ibi biba bikwiye kubigisha.Nta kintu na kimwe Bible ivuga kitazaba.Niyo mpamvu tugomba guhinduka,tugashaka imana,aho kwibera mu byisi gusa,kuko imperuka iri hafi.abibera mu byisi gusa,ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka (1Yohana 2:15-17).
    Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka.Nubwo abanyamadini bababwira ko baba bitabye imana.
    Ni ikinyoma,ntabwo ariko Bible ivuga.Upfuye yiberaga gusa mu byisi,biba birangiriye aho.

    • citoyen

      03/10/2017 at 11:50 am

      Mujye muvana iterabwoba mu bantu n’ibigambo byuzuye uburindagizi. Wowe jya wubaha Imana n’abantu, wange ikibi kandi ugirire neza bagenzi bawe naho iby’imperuka ntawabigushinze! hhhhhh

  8. chris

    03/10/2017 at 3:01 pm

    None se Citoyen wowe wubaha Imana n’abantu ubatuka mbega uko ukosora ntuzi ko abo utuka ari ibiremwa by’Imana isubireho mubyo ukunda kuvuga ujye ushyiramo un peu de politesse.

  9. hhh

    04/10/2017 at 11:39 am

    Wese uyu mwicanyi kuki we ntawe umwita terrorist? ????????

  10. Kabano

    04/10/2017 at 3:57 pm

    Uwiyise Citoyen, i agree with u 100%

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock