Umwiryane hagati y’umuhanzi n’umunyamakuru bidindiza umuziki – Mike K – UMUSEKE

Umwiryane hagati y’umuhanzi n’umunyamakuru bidindiza umuziki – Mike K

Mike Karangwa umunyamakuru wigeze no kubaho umuhanzi, anamenyekana mu biganiro by’imyidagaduro byakunzwe cyane birimo Salus Relax, Sunday Night na Ten To Night, avuga ko iyo hari umwiryane hagati y’umuhanzi n’umunyamakuru nta terambere ribaho ku muziki.

Mike Karangwa asanga umwiryane uhoraho hagati y’abahanzi n’abanyamakuru ariwo udindiza iterambere ry’umuziki

Yifashishije ubunararibonye afite mu mwuga w’itangazamakuru no kuba yaragiye agirana umubano wihariye n’abahanzi, ibi ngo byatumye hari ibyo yiga ku mubano w’impande zombi.

Mike avuga ko mu Rwanda ubu aribwo umuziki utangiye kugirira akamaro abahanzi batandukanye nabwo bitari kuri bose. Ibi bigatera gushyamirana hagati y’uyafite n’utayafite bikazamo n’umunyamakuru.

Yabwiye Umuseke ko igihe cyose igihugu kiri mu iterambere ariko hari uruhande rw’abaturage batavuga rumwe n’abandi, bigoye cyane gusenyera umugozi umwe.

Ibi asanga ari nabyo biri mu muziki w’u Rwanda aho usanga umuhanzi n’umunyamakuru bihishanya {gukwepa} aho bagahuye bakungurana inama ku cyateza undi imbere.

Ati “Biragoye cyane ko umuziki utera imbere abagafatanyije kuwuzamura harimo umwiryane uterwa no kutizerana kandi ntacyo umwe arusha undi. Igihe cyose byakomeza gutyo nta terambere na rito ryabaho”.

Mike atanga ingero z’abahanzi bakomeye ku isi usanga bahura n’abanyamakuru mu bitaramo hirya no hino. Umwe yaba yagize umunsi mukuru agatumira undi.

Ariko mu Rwanda buri umwe aba ari nyamwigendaho ku buryo atanashobora no kuba yagutumira mu bukwe bwe kandi mwarabanye igihe kinini mukorana mu kazi k’umuziki.

Si ku munyamakuru n’umuhanzi gusa yagarutseho, ahubwo anavuga ko ari abahanzi bakeya bashobora kugaragaza gushyigikira bagenzi babo ku bikorwa runaka baba bakoze.

Mu gihe bo ubwabo bagashyigikiranye noneho bigaha na wawundi utumva neza iby’umuziki w’u Rwanda gushaka kumenya umubano n’icyerekezo umuziki ufite.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock