UN irashinjwa gukorana na Leta ya Myanmar mu gutoteza aba Rohingya – UMUSEKE

UN irashinjwa gukorana na Leta ya Myanmar mu gutoteza aba Rohingya

Umunyamakuru wa BBC ukorera muri Myanmar aravuga ko iperereza yakoze rigaragaza ko ubuyobozi bw’Umuryango w’abibumbye bufite ikicaro muri aka gace buri gutiza umurindi ibikorwa by’ihohoterwa riri gukorerwa abayisilamu bo mu bwoko bw’aba-Rohingya.

UN iravugwaho kugira uruhare mu bikorwa bihonyora uburenganzira bw'aba Rohingya

UN iravugwaho kugira uruhare mu bikorwa bihonyora uburenganzira bw’aba Rohingya

Umwe mu bahoze bahagarariye UN muri Mynamar yabwiye BBC ko azi neza ko hari ubuyobozi bwa UN bwabangamiye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kugira ngo itagaragaza muri raporo zayo ko aba Rohingya bahohoterwa.

Abaharanira uburenganzira bwa Muntu kandi bakumiriwe kugera mu duce aba Rohingya batuyemo twabaga twatwitswe n’ingabo za Myanmar.

Kugeza ubu aba-Rohingya bagera ku bihumbi 500 bamaze guhungira muri Bangladesh igihugu bivugwa ko ari naho nkomoko yabo.

Abakurikiranira hafi ibibera muri kariya gace bavuga ko umuhati UN yashyizeho iha imfashanyo abavuye mu byabo kandi ikamagana ubutegetsi bw’i Naypyidaw (Umurwa mukuru) byari ukwiyerurutsa.

Nubwo ubuyobozi bwa UN buhakana ko nta ruhare bwagize mu gutuma aba Rohingya badahabwa ubutabera, BBC ivuga ko amakuru ikesha bamwe mu bahoze bakorera UN muri kiriya gihugu ndetse n’abagize imiryango yita ku burenganzira bwa muntu yemeza ibyo bavuga kuri UN.

BBC ivuga ko uwahoze akuriye UN muri Myanmar witwa Renata Lok-Dessallien yagiye akumira impirimbanyi mu burenganzira bwa muntu kugira ngo zitagera mu duce aba Rohingya bari batuyemo twabaga twatwitswe n’ingabo z’igihugu.

Renata kandi ngo yakoraga ibishoboka byose kugira ngo ijwi ryagaragazaga ahari ubwicanyi bugamije kurimbura buriya bwoko ritagera kure.

Umwe mu batanga ubufasha ku ba Rohingya witwa Caroline Vandenabeele aherutse kuvuga ko ibyo abona bibera muri kiriya gihugu bisa n’ibyabaye mu Rwanda mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no muri Jenoside nyirizina yabaye muri 1994 guhera muri Mata kugera muri Nyakanga.

Yatanze ubuhamya bw’umwe mu bayobozi bo muri Mynamar wigeze kumubwira ati “Tuzabica bose bariya‘ni imbwa ziri aho”

Kuri we asanga kuba babita imbwa ari imwe mu ntambwe ziganisha ku bwicanyi bugamije kubarimbura.

Caroline Vandenabeele yakoreye mu bihugu byabayemo ubwicanyi na Jenoside bitandakanye birimo  Afghanistan, Pakistan, Sri Lanka, Rwanda na Nepal.

Kuba aba Rohingya benshi ari Abasilamu kandi bakaba bake mu bwoko burenze ijana butuye kiriya gihugu, ni kimwe mu bintu abahanga bashingiraho bavuga ko ubwicanyi bwabakorerwa kandi bukozwe n’inzego za Leta bwakwitwa Jenoside.

Mu myaka igera kuri itanu ishize bagiye bicwa mu bihe bitandukanye, abarokotse bagahungira muri Bangladesh n’ahandi mu bihugu baturanye.

Kuba UN yararuciye ikarumira mu bihe bitandukanye byaranze ubwicanyi bwakorerwaga aba Rohingya, umunyamakuru wa BBC abiheraho avuga ko bigaragaza uruhare yagize mu bwicanyi bwakorewe kandi bugikorerwa aba Rohingya.

Umunyamabanga mukuru wa UN, Antonio Guterres yaraye asabye ubutegetsi bwa Naypyidaw gukora ibishoboka kugira ngo bucyure aba Rohingya ibihumbi 500 bahunze.

Ubutegetsi bwa Aung San Suu Kyi uyobora Mynamar wigeze no guhabwa igihembo cy’amahoro cya Nobel, buhakana ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa aba Rohingya, kukanavuga ko badakwiye kwitwa kuriya (Ruhingya) ahubwo bakitwa aba ‘Bengalis’ bivuze ko bakomoka muri Bangladesh.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock