UN Security Council iraterana by’igitaraganya kuko N.Korea yarashe misile – UMUSEKE

UN Security Council iraterana by’igitaraganya kuko N.Korea yarashe misile

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira ku wa kabiri igisirikare cya Koreya ya Ruguru cyarashe igisasu cya misile cyambukiranya ikirere cy’u Buyapani kigwa mu Nyanja. Ibi ngo biratuma iki gihugu gifatirwa ibindi bihano.

Akanama k'umutekano mu muryango w'abibumbye karaterana by'igitaraganya

Akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye karaterana by’igitaraganya

Iki gikorwa cya Korea cyarakaje cyane u Buyapani n’inshuti yabwo Leta zunze Ubumwe za America (US), bisaba ko habaho inama idasanzwe y’Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi kugira ngo bige uko bahana bihanukiriye Pyongyang ku cyo bita ubushotoranyi.

Misile yarashwe mu ijoro ryakeye, ukurikije ingengabihe yo mu Buyapani yambutse ikirwa cya Hokkaido kimwe mu bigize iki gihugu mbere yo kugwa mu Nyanja y’u Buyapani.

Nubwo Koreya ya Ruguru yari imaze igihe igerageza ibisasu bikomeye ni ubwa mbere irashe igisasu kikambukiranya ikirere cy’u Buyapani.

Minisitiri w’intebe w’u Buyapani Shinzo Abe yavuze ko igihugu cye cyugarijwe n’ubushotoranyi bwa Koreya ya ruguru kandi kiri kureba icyakorwa ngo bukomwe imbere.

Ubwo igisasu cyambukaga Hokkaido humvikanye ijwi ry’akarumbeti riburira abaturage kwihisha.

USA n’u Buyapani byarakajwe n’uko Koreya ya Ruguru yarashe igisasu hejuru ya Hokkaido ahantu ingabo z’ibi bihugu ziri gukorera imyitozo ya gisirikare bihuriyeho.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. KAMOSO

    29/08/2017 at 9:33 am

    Abahanga benshi bakomeye mu bya gisirikare (Military Generals),bahamya badashidikanya ko Intambara ya 3 y’isi iri hafi cyane.Kubona North Korea,China na Russia bishyamiranye cyane na Amerika,ni kimwe mu bintu bikomeye byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.Iyo ntambara iramutse ibaye,noneho barwanisha Atomic Bombs,isi yose ikaba ivu,twese tugapfa.Ubu tuvugana,ibihugu 9 bitunze Atomic Bombs zirenga 16 000.
    Ibyo bihugu ni:USA,Russia,UK,France,China,India,Pakistan,Israel na North Korea.
    Atomic Bomb nyinshi,zirusha imbaraga Bomb ya Hiroshima,inshuro 3000 !!!.
    Bomb irusha izindi zose ingufu,iherutse gukorwa n’Abarusia.Imwe yonyine,ishobora gutwika ibihugu bya EAC byose mu masegonda make cyane.Abanyamerika bayise SATAN 2 kubera kuyitinya.Cyokora,ntabwo imana izemera ko abantu batwika isi yiremeye.
    Vuba aha,imana igiye gutwika INTWARO zose zo mu isi (Zaburi 46:9),yice n’abantu bose barwana (Matayo 26:52),yice kandi na Billions z’abantu bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Abantu bazarokoka kubera ko bumvira imana,bazabaho iteka mu isi izahinduka Paradizo (Zaburi 37:29).Iyo Bible ivuga ko UMUNSI W’IMPERUKA wegereje,aho gushidikanya,mujye mubyemera kandi muhinduke,mushake imana,aho kwibera mu byisi gusa.
    Kugirango muzarokoke kuli uwo munsi uri hafi cyane.Kuki ibintu birimo kubera mu isi ntacyo bibabwiye??NIMUKANGUKE!!.AWAKE!!.REVEILLEZ-VOUS!!

  2. RUZINDANA

    30/08/2017 at 8:16 am

    Nibyo rwose peee!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock