Undi mworozi yiyahuye kubera kubona amatungo ye yicwa n’inzara – UMUSEKE

Undi mworozi yiyahuye kubera kubona amatungo ye yicwa n’inzara

Muri Africa y’epfo kuwa kane w’iki cyumweru umworozi z’ihene w’ahitwa Matjiesfontein mu gace ka Western Cape yarirashe arapfa nyuma yo guterwa agahinda no kubona ihene zipfa umusubirizo kubera inzara ntacyo yabikoraho. Mu mezi abiri ashize hari undi nkawe wabigenje atya.

Yabonye ihene zipfa umusubirizo nawe ariyahura

Yabonye ihene zipfa umusubirizo nawe ariyahura

Uyu mworozi yitwa Andries le Roux, yari afite imyaka 38 umugore n’abana batatu b’imyaka 6, 8 n’icumi. Akaba yari mu borozi b’intangarugero babihembwe.

Mu minsi micye ishize muri aka gace ngo hari undi mworozi watabawe agiye kwiyahura ubwo yabonaga inyana ze 157 zitabasha kubona icyo zonka kuko za nyina zigiye kwicwa n’inzara zitakibasha konsa, izi nyana zarapfuye harokoka umunani gusa, nawe ahita agerageza kwiyahura.

Mu mezi abiri ashize hari undi mworozi wiyahuye kubera aka kaga kari ku matungo yabo.

Amapfa yateye muri kariya gace akumisha ubwatsi ngo amaze igihe kinini, amatungo ngo aragenda agwa agapfira mu maso y’abashumba badashobora kugira icyo bakora nk’uko bivugwa n’umuryango witwa Soliman  waho.

Uyu muryango urasaba ubufasha bwihutirwa ngo amatungo ya hano ahabwe ubwatsi n’ibindi nkenerwa kugira ngo bagabanye akaga.

Usibye izuba mu gace ka Limpopo naho hatangajwe icyorezo mu matungo kimeze nk’uburenge gifata ibinono n’iminwa y’inka kandi kikandura cyane mu gihe amatungo asangira amazi.

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Niyonsenga j de Dieu

    27/09/2017 at 11:32 am

    Niborore nke babonera ubwatsi kuko korora nyinshi zitagira ubwatsi ntacyo bimaze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock