UPDATE: Abantu 400 bishwe n’inkangu muri Sierra Leone, 600 baburiwe irengero – UMUSEKE

UPDATE: Abantu 400 bishwe n’inkangu muri Sierra Leone, 600 baburiwe irengero

Nibura abantu 600 baburiwe irengero nyuma y’ibyago byagwiririye igihugu cya Sierra Leone nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi mu Biro bya Perezida.

Perezida Ernest Bai Koroma avuga ku nkangu n’imyuzu byahitanye abantu yavuze ko hakenewe inkunga yihutirwa, ko ibyabaye byasize bihekuye igihugu.

Abantu 400 byamaze kwemezwa ko bishwe n’inkangu n’imyuzure mu gace ka Regent mu murwa mukuru, Freetown ku wa mbere w’iki cyumweru.

Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge watangaje ko hakenewe gukorwa byose bishoboka ngo batabare ababa bakiri bazima.

Kuri uyu wa gatatu biteganyijwe ko abantu bashyingurwa ahantu hamwe kugira ngo haboneke umwanya mu buruhukiro bw’ibitaro.

 

Ku wa mbere: Nibura abantu 179 bishwe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi ivanz en’umuyaga mu murwa mukuru wa Sierra Leone, Freetown nk’uko bitangazwa n’Umuryango utabara imbabare.

Imvura nyinshi yaguye yatumye inzu nyinshi zizurirwa n’amazi

Umusozi mu gace ka Regent wirundumuriye hasi bituma inzu nyinshi zirengerwa n’ibyondo. Umunyamakuru wa BBC ukorera Freetown yavuze ko iby’uwo musozi waridutse byabaye abantu baryamye.

Visi Perezida w’icyo gihugu, Victor Bockarie Foh yavuze ko bishoboka kuba hari abantu benshi bataraboneka bapfuye, ndets eko imibare yatangajwe ishobora kwiyongera.

Yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko na we ubwe yababajwe cyane n’ibyabaye, ko agace byabereyemo hari gukorwa ubutabazi ku buryo hashobora kuba hari n’abantu bakiri munsi y’ibyondo mu nzu zabo.

Umuvugizi wa Croix Rouge, Abubakarr Tarawallie, yabwiye BBC ko nibura imirambo y’abantu 179 yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro by’i Freetown.

Yavuze ko abakozi b’uyu muryango utabara imbabare bagize uruhare mu gushakisha no gufasha abantu bagwiriwe n’iki kiza, atangaza ko hakenewe byihutirwa ibiryamirwa n’aho kuba abantu bikinze.

Abubakarr Tarawallie, yongeyeho ko nibura inzu 100 zarengewe n’ibyondo nyuma yo kugwirwaho n’umusozi.

Ibiro ntaramakuru, AFP byatangaje ko imibare y’abamaze guhitanwa n’iki kiza igeze ku bantu 312, nay o ngo ni amakuru ikesha undi muntu wo muri Croix Rouge.

Umwe mu bayobozi bashinzwe iby’ibiza, Candy Rogers yavuze ko abantu 2,000 barenga basizwe iheruheru n’ibi byabaye.

Rogers yavuze ko hakenewe ibikorwa bikomeye by’ubutabazi kugira ngo babashe guhangana n’ingaruka zasizwe n’imyuzure.

Hari umugore wabwiye BBC ko yabuze abantu 11 bo mu muryango we undi mugabo avuga ko yapfushije umugore we, nyirabukwe n’abana.

Imyuzure muri Sierra Leone yari isanzwe ibaho ariko ntiyari yahitane abantu kuri iki kigero. Mu 2015, mu murwa mukuru, Freetown imyuzure itewe n’imvura yahitanye abantu 10 abantu babarirwa mu bihumbi basigara iheruheru.

Amazi menshi yarengeye imihanda ndetse atwara abantu

Imibare y’abantu bapfuye muri Sierra Leone ishobora kuzamuka

Umusozi waridutse ibyondo birengera inzu ziwuri munsi

Inzu nyinshi zarengewe n’amazi

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. kimpu

    14/08/2017 at 8:13 pm

    My Africa. RIP decreased ones.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock