Urban Boys iragumaho ari babiri gusa. Nizzo na Safi ngo bari nk’amasake abiri ashondana – UMUSEKE

Urban Boys iragumaho ari babiri gusa. Nizzo na Safi ngo bari nk’amasake abiri ashondana

*Humble ababajwe n’uko Safi yagiye badashimiye ababafashije

Ni ibimaze gutangazwa na Humble Jizzo mu kiganiro ari kugirana n’abanyamakuru ku Kimironko mu mugi wa Kigali. Avuze ko ibyateye Safi kubavamo ari amakimbirane ye na Nizzo. 

Humble na 'Tubpac' wabaye Manager wabo mu bihe bya mbere bagikorera i Butare

Humble na ‘Tupac’ wabaye Manager wabo mu bihe bya mbere bagikorera i Butare

Muri iki kiganiro yabanje kuvuga amateka ya Urban Boys avuga ko uwa mbere bahuye ari Nizzo i Butare bose hamwe ngo bari batanu. Ariko biza kurangira basigaye ari batatu ari nabo benshi bamenye.

Humble yanenze cyane bagenzi be Safi na Nizzo bananiwe kwihanganirana muri iyi minsi kandi mbere baranyuranye mu bihe bikomeye bakihangana.

Muri iki kiganiro Humble Jizzo (James Manzi) na Nizzo (Muhamed Nshimiyimana) bari kumwe n’umugabo uzwi kw’izina rya Tupac ariko yitwa Jean de Dieu Semuhungu wababereye Manager mu myaka ya mbere bakizamuka.

Humble yavuze ko bidasubirwaho Urban Boys bazaguma ari babiri gusa ko ntawe bazahita basimbuza Safi.

Yavuze ko kubura Safi ari igihombo gikomeye kuri Kompanyi yabo (Humble niwe wanditse nk’umuyobozi wayo) ariko ko bazakomeza ari babiri.

Gusa ngo nibagera imbere bakabona ari ngombwa ko bamusimbuza bazabikora, ariko ko ubu Urban Boys ari abantu babiri.

Humble yavuze ko babajwe no kubona Safi yarabavuyemo badafashe umwanya bari kumwe ari batatu ngo bashimire abantu bose babafashije gutera imbere.

Humble yavuze ko we na mugenzi we bifuriza Safi amahirwe mu rugendo rwe.

Urban Boys ubu ngo irakomeza igizwe n'abantu babiri gusa

Urban Boys ubu ngo irakomeza igizwe n’abantu babiri gusa

Humble amaze kuvuga yahaye ijambo mugenzi we Nizzo maze ntiyagira icyo arenzaho avuga ko ibyo Humble avuze bihagije.

2 Pac yavuze ko yabaye hafi y’aba basore bagitangira nk’umubyeyi wabo, gusa yababajwe cyane n’ibyabaye ari nacyo cyamuzanye uyu munsi ngo yumve ibyo bavuga.

Ati “Nizzo na Safi baamye ari nk’amasake abiri ashondana”

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. karame

    10/11/2017 at 7:02 pm

    Humble aravuga nk’umuntu wasomye kbsa.

  2. fils

    10/11/2017 at 7:08 pm

    mwihangane ariko safi arabahemukiye kbs

  3. gatiritiri

    10/11/2017 at 9:03 pm

    Nta gitangaje mbona mu gutandukana na group zari zikomeye nka comodores, zaîko Langa Langa, Beatles, Kool and the gangs, the wailers…hagiye havamo bamwe mu bazigize ubuzima bugakomeza,abasigaye bakagumya gucuranga n’abavuyemo bakagumya bagatera imbere. Nta gikuba rero cyacitse birwaneho nk’abagabo. Tupac nawe nashaka abasubize i butare muri ngarama bazongere bagaruke!

  4. obed

    11/11/2017 at 1:45 pm

    kabisa mukomere basore mwishakemwo ingufu zanyu birashoboka

  5. ndayishimiye don

    12/11/2017 at 7:03 pm

    Hhhh ewew safii

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock