Urubanza rwa ba Rwigara rurasubitswe ‘ku nyungu z’ubutabera’ – UMUSEKE

Urubanza rwa ba Rwigara rurasubitswe ‘ku nyungu z’ubutabera’

Kimihurura – Uyu munsi Diane Rwigara yaje ku rukiko rukuru kuburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bakatiwe n’urwisumbuye rwa Nyarugenge. Nyina we ntabwo yahageze kuko arwaye. Diane yagaragaye atunganiwe asaba ko iburanisha risubikwa. Urukiko rwemeye ubusabe bwe.

Diane Rwigara agera ku rukiko muri iki gitondo ntabwo yari kumwe n'umwunganizi we

Diane Rwigara agera ku rukiko muri iki gitondo ntabwo yari kumwe n’umwunganizi we


Uyu munsi ku rukiko rukuru abantu si benshi nk’uko byabaga kenshi mu rukiko rwisumbuye i Nyamirambo. Mu cyumba cy’iburanisha hari abantu nka 28 gusa.

Mu rukiko ntibyemewe gufata amajwi cyangwa amafoto.

Kugeza saa tatu Diane Rwigara niwe wari wageze mu cyumba cy’iburanisha, nyina Adeline Mukangemanyiyari atarahagezwa. Byatangajwe mu iburanisha ko nyina atabonetse kubera uburwayi nk’uko byavuzwe n’umwunganizi we Me Gatera Gashabana nawe wasabye ko bahabwa indi minsi.

Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

We Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.

Nyina Adeline Rwigara we hakiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.

Anne Rwigara Uwamahoro warekuwe ngo akurikiranwe ari hanze hamwe na basaza be babiri bari mu bari mu cyumba cy’iburanisha aha ku Kimihurura.

Diane Rwiagara yavuze ko atigeze ashyikirizwa’assignation’ y’iburanisha rya none, ngo yabonye urutonde rw’abantu baburana uyu munsi kandi ngo ejo nibwo yabonanye na Avoca we amubwira ko afite izindi manza uyu munsi.

Yemeza ariko ko umwunganizi we yanditse muri ‘system’ (mu ikoranabuhanga bakoresha mu nkiko mu Rwanda) ko atari buboneke uyu munsi.

Diane yahise asaba ko urubanza rwe rusubikwa akabanza akabonana n’umwunganira.

Adeline Mukangemanyi ntabwo we yaje kuburana ahubwo umwunganizi we mu rukiko niwe waje.

Diane yinjira mu rukiko

Diane yinjira mu rukiko

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bubona abunganizi b’abaregwa batarahaye agaciro urubanza kuko ‘assignation’ ngo bayigejejweho mbere.

Buvuga ko uwunganira Diane Rwigara we yagombaga kwandikira urukiko ko ataboneka bityo kuba yabuze kandi yari aziko hari urubanza ngo akwye gufatirwa ibihano.

 

Nyuma yo kwiherera Urukiko rwanzuye ko ku nyungu z’ubutabera iburanisha rya Adeline Mukangemanyi ritaba uyu munsi kuko arwaye. Adeline ngo azongera ahamagarwe umwunganira ntiyamuburanira adahari.

Rwanzuye kandi ko ku nyungu z’ubutabera Diane ataburana atunganiwe nubwo ngo impamvu z’umwunganizi we wamubwiye ko afite izindi manza zitashingirwaho, gusa ngo ku nyungu z’ubutabera iburanisha rirasubitswe.

Iburanisha ry’uru rubanza ryimuriwe tariki 16 Ugushyingo 2017 mu gitondo.

Ategereje ko urubanza rutangira

Ategereje ko urubanza rutangira

Anne Uwamahoro Rwigara ubu ukurikiranywe adafunze yari yaje

Anne Uwamahoro Rwigara ubu ukurikiranywe adafunze yari yaje

Diane Rwigara asohoka mu rukiko

Diane Rwigara asohoka mu rukiko

Photos/C.Nduwayo/Umuseke

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

39 Comments

  1. Judith

    07/11/2017 at 9:11 am

    Ibyo kubajisha mu mapingu ndabona mwabiretse noneho! Ni agatambwe da! Ariko jye mporana ikibazo. Gufungwa by’agateganyo muri iki gihugu bimara iminsi ntarengwa ingahe?

    • Ne

      07/11/2017 at 4:37 pm

      Soma amategeko urebye ibyo bita procedure penale baragusobanurira: ariko mwagiye mureka kwitirira ubujiji bwanyu ibibazo. Nujya kugaya jya ubanza umeney

  2. Mwanainchi

    07/11/2017 at 9:40 am

    Dusubika imanza nk’uko abakongomani basubika amatora. Ni ibintu byacu pe! Nigeze kumva ngo urwasubitswe inshuro 25 mu myaka ibiri.

    • Kalisa

      08/11/2017 at 9:58 am

      @ Mwanainchi

      None se ko abafunze aribo babyisabiye urumva byari kugenda bite?

  3. Kagabo

    07/11/2017 at 9:46 am

    Iriya kanzu yambaye iyo iza kuba atari rose yari yamubereye. Mbese nta ba kimyozi bakigira?

    • Ne

      07/11/2017 at 4:45 pm

      Nubundi araberewe ariko, kdi rose ni ibara ryiza abantu banakunda wowe sinzi icyo ushatse kuvuga. Numva wari kuvuga ko ari uko yambaye uniforme y’abafungwa, ariko ibyo uvuze birimo akenge gake. Ikindi wabaza amabwiriza ajyanye n’ifunga muri RCS kubariza hano niba nta bogoshi bari muri gereza, nta gisubizo byaguha, kereka niba ataricyo washakaga kubaza

  4. richard

    07/11/2017 at 9:52 am

    ndashimira urwego rw’amagereza uburyo bwabyitwayemo, nta mapingu, cg andi makabyo meshi. urabona ko Diane yisanzuye.

    • KAMEGERI

      08/11/2017 at 5:29 am

      NANGE NDABONA BO ARABANYAMWUGA UREKE BABAPOLISI BATAZIKO EJOBUNDI ARIBO BAZABA BATAHIWE. NABO BAKABAKURURA NKABAKURURA IHENE.

  5. sopecya

    07/11/2017 at 10:04 am

    All my congratulations to RCS for your professionalism. Once again Cong’s ntabintu by’amapingu cyangwa kumucigatira.

  6. Umukunzi

    07/11/2017 at 11:13 am

    Imana niyo nkuru!ikiza nuko ukuri gutsinda niyo byatinda ariko ku mpera ukuri kuratsinda

    • KAMEGERI

      08/11/2017 at 5:30 am

      Bareke bareke , amateka azatanga igisubizo.

  7. jijia

    07/11/2017 at 11:13 am

    Que Dieu aide le Rwanda à bannir l’impunité dans toutes ses formes…undi mu candidat watanze abapfuye ho signature we azagezwa aha ryari?

    • Ne

      07/11/2017 at 4:40 pm

      Bibaze ubugenzacyaha hano ni urubuga rw’abasomyi, burya kubaza aho bakumara amakenga nibyo byiza naho ibi ni ubujiji

      • keza

        08/11/2017 at 12:40 am

        mujye mureka gushyanuka
        Abashinjacyaha se ntibasoma amakuru? urubuga wabasomyii!!!!!!! so abashinjacyaha ntabwo bazi gusoma???

  8. Kazitunga

    07/11/2017 at 11:20 am

    Biriko biraza da! ndabona umukobwa wacu mwamuhaye agahenge.

    • GILBERT

      13/11/2017 at 9:24 am

      wanyu wowe nande?

  9. Nerson

    07/11/2017 at 11:34 am

    congz kuri RCS ubuse ko atambaye upingu hari icyo bibatwaye uburenganzira bwi imfungwa mu Rwanda rwose urabona ko ryubahirijwe quand même aranaseka urabona ko atijimye mu maso nkambere any way hejuru yabyose hari Imana

    • Kalisa

      08/11/2017 at 10:03 am

      @ Nerson

      Sinzi aho uba ariko abafungwa mu bihugu byinshi bajyanwa mu nkiko bambaye amapingu. Hari n’igihugu nzi kandi benshi mu bamagana ibyo Polisi y’u Rwanda ikora bemera cyane kandi bafata nk’icyitegererezo cyo cyambika zimwe mu mfungwa n’amapingu ku maguru! Cyangwa ubanze urebe abafungiwe Guatanamo Bay….

  10. kalinda

    07/11/2017 at 12:50 pm

    ibi byerekana ko RCS irusha ubunyamwuga cg se kubahiriza uburenganzira bw’abafungwa police y’igihugu!

    • Clarisse

      07/11/2017 at 4:23 pm

      @Burya ubwenge buza ubujiji buhise, habayeho critiques nyishi mbere yuko tugera aha, niyo mpamvu. Nkeka rero ko Police n’abandi bireba bagize umwanya wo kwicara, bakinenga aho bitagenda.

  11. munyana1

    07/11/2017 at 1:09 pm

    KAGABO umugabo mwa aseka imbohe! ariko ruriye abandi nawe rutagusize!

  12. Iryamukuru

    07/11/2017 at 1:34 pm

    @Kagabo ikibazo si ibara ry’ikanzu cg umushatsi uri ku mutwe. Iki muri mu mutima icyo yemera nticyahindurwa ni ibyo bintu. Narinzi ko wenda uza no kubaza ku nseko afite byibura.

  13. Bwiko

    07/11/2017 at 2:38 pm

    Kalinda ubivuze neza nanjye nari narumiwe kbs

  14. Cassien

    07/11/2017 at 3:15 pm

    Ihangane muvandi ni urw’Abagabo. Natwe ntawe ubizi. Kandi ngo burya Umugabo mbwa aseka imbohe.

  15. umuvugabutumwa

    07/11/2017 at 4:16 pm

    Baraseka muhumure muriyisi duhura nimibabaro ariko haruwanesheje isi,Maman Dianne we yararembye le6\10 yarikwivuza CHUK arihonigiphuko kukaboko nkuwatewe urushinge.Imana imurwaze.

  16. Clarisse

    07/11/2017 at 4:25 pm

    Ariko ubundi baturekureye umukobwa koko, ko nubu azira urw’abagabo.

    • Ne

      07/11/2017 at 4:42 pm

      Bisabe inzego zamufashe, uzibwire ibyo hano ni urubuga rw’abasomyi ntago bakemura ibibazo ufite

    • Tate

      07/11/2017 at 4:49 pm

      Nugufunga umubiri gusa . Umutimawe no mubitekerezo bye ntibazahagera .

  17. Tate

    07/11/2017 at 4:57 pm

    Yambaye rose ,twamubonye …Dusigaje kumenya imyaka yakatiwe.

  18. Tate

    07/11/2017 at 5:27 pm

    Thank you umuseke. Ntako muba mutagize.

  19. richard

    07/11/2017 at 7:26 pm

    ariko uriya mukobwa azi kujyanisha, wabonye ukuntu ikweto zisa n’imyenda. buriya se yabitekereje ate. ese yarazi ko azafugwa agura inkweto bizajya zijyana n’imyenda.

  20. Patriote

    07/11/2017 at 8:06 pm

    @Ne wigize dasso w’uru rubuga ;uru ni Umuseke.rw si inzu yawe ndabona wigize bamenya uvuze wese ngo ni injiji!!

  21. Ntare

    07/11/2017 at 9:00 pm

    @Ne abagutumye bakwirukane kuko niwowe njiji yambere ku isi,erega watunaye uvuze wese urasubiza….wowe uricyi!!? ubwenge bucuramye gusa😏

  22. uk

    07/11/2017 at 9:26 pm

    @Ntare, mureke dukomeze dukoreshe imvugo nziza dutanga ibitekerezo byacu nubwo twaba tutavuga rumwe kugirango umuseke nawo tw kuwugora ejo udatangira kuniga ibitekerezo byacu twizize kubera imvugo zitabereye kandi dufute imvugo twakoresha niyo twaba tutemeranya naho @ne we ntakibazo aha urubuga ruba rufunguye uwagira igitekerezo yagitanga

  23. chris

    07/11/2017 at 10:09 pm

    maranatha maranatha ! yesu arikungoma

    gusa ejo ntimuzatubwire ko yacitse agatoroka gereza! ubwo abamvu mwumvise abasigaye umwuka arabahishurira

  24. Anne Marie

    08/11/2017 at 6:06 am

    Imana ibe muruhande rwa ba Rwigara

  25. iganze

    08/11/2017 at 7:39 am

    Mana we nibura nta mapingu yambaye, na ba bapolisi 2 bagendaga bababoshye babafashe nk’abishe abantu ntabo. Uzi kubona umuntu adashobora no kwishima ……….Byari bibi bibi cyane. Mama wabo Nyagasani amube hafi amukize.

  26. Gishushu

    08/11/2017 at 4:53 pm

    Nyakubahwa Perezida ndabasabye ngo mu bubasha muhabwa n’itegekonshinga, nimuhe uyu mukobwa imbabazi atahe ajye kubaka urugo na nyina atahe ajye kuruhuka ! muzaba mugize neza kandi Imana ishobora byose izakira izo mbabazi namwe izigera izibagirira ! uyu mwali arazira ubusa n’uko abacamanza bari gutinya kumurekura ariko nabo barabona ko azira ubusa rwose ! Murakoze Imana ikomeze ibahe umugisha wo kuyoborana ubushishozi n’imbabazi za kibyeyi

    • GILBERT

      13/11/2017 at 9:32 am

      Ntekerezako utarukwiye guca urubanza hakiri kare ubwiwe niki ko azira ubusa kdi urubanza rutararangira? ikindi kdi ndumva udakwiye kumusabira imbabazi kuko usaba imbabazi nuwakoze icyaha kadi uravugako ari umwere.so ibyiza twategereza ubutabera bugakora akazi kabwo

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock