Urubyiruko rugiye kujya rwohererezwa ubutumwa bugufi ku buzima bw’imyororokere – UMUSEKE

Urubyiruko rugiye kujya rwohererezwa ubutumwa bugufi ku buzima bw’imyororokere

Rubavu- Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’Umuryango Imbuto foundation n’abandi bafatanyabikorwa batangije ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere buzajya bukorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ryiswe ‘Mobile4 reproductive health’ (M4RH) ryo koherereza ubutumwa bugufi (SMS) urubyiruko ku nyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Urubyiruko ruzajya rwohererezwa ubutumwa bugufi bwigisha uko rugomba kwitwara

Urubyiruko ruzajya rwohererezwa ubutumwa bugufi bwigisha uko rugomba kwitwara

Ubu butumwa bugufi buzajya buba bwuzuye impanuro n’inyigisho ku buzima bw’imyororokere, buzajya bwoherezwa buri cyumweru mu gihe cy’amezi ikenda.

Umuyobozi w’umuryango Imbuto foundation, Umutoni Sandrine yavuze ko urubyiruko rwa none rwitabira gukoresha ikoranabuhanga ku buryo ryifashishijwe mu kubagenera ubutumwa bwagera kuri benshi.

Ati “Tuzajya twohereza ubutumwa bugufi buri cyumwe mu gihe cy’amezi ikenda ku rubyiruko barenga ibihumbi 100, maze urubyiruko ruzajya rubona ubu butumwa bagasabwa kwiyandikisha maze bajye babyitabira.”

Avuga ko ibi bikorwa bigamije gufasha Leta y’u Rwanda gushyira mu bikorwa inshingano zayo. Ati “Kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere ni uburenganzira bwabo, kuko  guverinoma yacu yashyizeho imirongo migari iborohereza kubona serivisi zibabereye, ahasigaye ni ahabo kuzikoresha kandi bakazikoresha neza.”

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick yavuze ko ubu bukangurambaga bw’ikoranabuhanga rya ‘Mobile4 reproductive health’ buzatanga umusanzu mu gufasha urubyiruko ntirwishore mu ngeso mbi.

Ati “Yashizweho mu gufasha urubyiruko mu kugira ubumenyi bityo bikarufasha mu guhitamo neza, bikarufasha mu kwirinda ibibazo bitandukanye birimo gusama  inda zitateganyijwe, ikarufasha no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na virusi itera SIDA.”

Dr Ndimubanzi yaboneyeho kwibutsa urubyiruko ko rukwiye kwitwararika muri iki gihe kuko ibishuko byabaye byinshi.

Ati “Murinde ubuzima bwanyu, mwirinde ibishuko byose byakwangiza ubuzima bwanyu, mwirinde kwishora mu busambanyi, mwirinda n’ibiyobyabwenge kuko byababuza kugira amahirwe yo kugira ubuzima bwiza.”

Yanabasabye kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere kugira ngo bime umwanya ibyabashora mu bikorwa bibi.

Ingabire Diane ufite imyaka 15 yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, avuga ko ubu bukangurambaga bwa ‘M4RH’ buziye igihe kuko muri iyi minsi hari bagenzi be bari guterwa inda kubera kutagira ubumenyi buhagije ku bijyanye n’imyororokere.

Ati “M4RH izamfasha  kumenya uko umukobwa aramutse atirinze ko  yatwaye inda, ndetse ikazanamufasha uko yakwifata mu gihe ahuye n’igishuko, n’ikintu yakora kugira ngo akumire uwo ushaka kumushuka nibiba ngombwa  akazanahamagara abari hafi bakamutabara.”

Agira inama urubyiruko bagenzi be ko bakwiye gukurikiza inama bagirwa n’ababakuriye by’umwihariko ababyeyi babo kandi bakitabira gukurikiza ubutumwa buzajya bwoherezwa muri ubu bukangurambaga bwa ‘M4RH’.

Ni mu bukangurambaga bwiswe M4RH

Ni mu bukangurambaga bwiswe M4RH

Abasore n'inkumi bazajya bohererezwa ubutumwa bugufi ku buzima bw'imyororokere

Abasore n’inkumi bazajya bohererezwa ubutumwa bugufi ku buzima bw’imyororokere

Buzajya bwohererezwa abari hagati y'imyaka 16 na 24

Buzajya bwohererezwa abari hagati y’imyaka 16 na 24

Urubyiruko rwari rwitabiriye ibirori byo gutangiza ubu bukangurambaga

Urubyiruko rwari rwitabiriye ibirori byo gutangiza ubu bukangurambaga

Miss Kalimpinya n'umuyobozi wa RBC Condo

Miss Kalimpinya n’umuyobozi wa RBC Condo

Kalipso umunyarwenya atanga ubutumwa bwo kwirinda ibishuko buciye ku rwenya

Kalipso umunyarwenya atanga ubutumwa bwo kwirinda ibishuko buciye ku rwenya

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye ubukangurambaga bwa M4RH

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye ubukangurambaga bwa M4RH

Urubyiruko rwashimye iyi gahunda

Urubyiruko rwashimye iyi gahunda

Ngo rwiteguye kwirinda SIDA n'inda zitateguwe

Ngo rwiteguye kwirinda SIDA n’inda zitateguwe

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. BYUSA

    16/10/2017 at 11:20 am

    Ni byiza ko bakoresha izo za SMS.Gusa icyo ntabwo ari igisubizo ku bakobwa batwara inda.
    UMUTI nyawo kandi woroshye,nuko abasore n’inkumi bakurikiza amabwiriza imana yaduhaye binyuze muli Bible.Igihe cyose abantu batuye isi bazakomeza gukuba na zero amategeko y’imana,urugero itegeko ritubuza gusambana,nta kabuza abakobwa bazakomeza kubyara ibinyendaro.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Nyamara abakobwa n’abasore,binyuriye kuli biriya babeshyana ngo ni “boyfriend/girlfriend”,bararyamana mu rwego rwo kwishimisha.Mbisubiremo,igihe cyose abantu batuye isi bazakomeza kwirengagiza amategeko y’imana,isi izakomeza kugira ibibazo.Muzakore iperereza kuri bariya bakobwa n’abasore b’abayehova babwiriza ijambo ry’imana mu mihanda no mu ngo z’abantu.Kubera kumvira imana,ntabwo bajya biyandarika.Byaba byiza n’abandi bakobwa n’abasore babiganye.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock